Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Mutarama, 2020, abayobozi b’ingabo n’ab’inzego z’ibanze, akarere n’Intara basuye icyumba cy’Akarere ka Nyanza kise Digital Situation Room. Iki cyumba kirimo icyuma cy’ikoranabuhanga  kibikwamo amakuru yose yerekana ubuzima bw’umuturage.

Ni ko karere kugeza ubu gafite ‘situation room’ ikoresha ikoranabuhanga( digital)

Abaturage baje ku Karere bakaba babyifuza ngo berekwa mu majwi n’amashusho uko akarere gahagaze kandi igenamigambi ryako rigashingira ku makuru abitswe muri kiriya cyuma.

Patrick Mfura ushinzwe guhuza Akarere n’abafatanyabikorwa bako avuga ko iyo umuturage ashatse kumenya uko ibikorwa bimukorerwa bihagaze, ashobora kuza akerekwa uko byari biteye mu mwaka washize, akereba uko bihagaze muwo arimo ndetse n’uko biteguwe mu  gihe kizaza.

Mfura avuga ko mbere y’uko babona kiriya cyuma cy’ikoranabuhanga bandikaga kandi bakabika amakuru ku mpapuro nini bityo hakaba hari ibyago ko byakwangirika.

Avuga ko umwihariko uri muri iriya situation room ari uko iri digital ni ukuvuga ko amakuru yose abitse mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ecran ikaba ifite ubushobozi bwo kuba yahinduka televiziyo cyangwa igakora nka mudasobwa.

Ati: “ N’ahandi haba situation rooms ariko iwacu twihariye kugira iri digital. Tubikamo amakuru yose kandi dushobora no kuyihindura ahantu abantu bakorera inama, bakaharebera amakuru n’ibindi…”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana wari uyoboye abayobozi mu Ntara basuye kiriya cyumba avuga ko ibyo bakoze ari byiza ariko ko bakwihatira gushyira muri kiriya cyuma amakuru yose areba akarere.

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kureba amakuru yose ashoboka yagirira akamaro abaturage n’abandi bashaka kumenya Akarere bakayashyira muri iriya mashini.

Mbere yo gusura kiriya cyumba ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza babanje mu nama ireba ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu mihigo, ubukangurambaga, umutekano n’izindi gahunda za Leta muri rusange.

Abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo basuye kiriya cyumba barimo umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Major Gen. Emmy Ruvusha, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyanza, Muhanga, Ruhango na Kamonyi, Col. Emmanuel Rugazora, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Commissioner of Police Rogers Rutikanga, abayobozi b’Akarere ka Nyanza nka Meya wako Erasme Ntazinda, Solange Umutesi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abandi.

Hari abayobozi batandukanye barimo ab’ingabo, Polisi n’aba Akarere ka Nyanza ba gisivili
Solange Umutesi abereka imikorere ya kiriya cyuma

Photos:Twitter@NyanzaDistrict

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *