Fri. Sep 20th, 2024

Umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe umutekano Mark Esper yavuze ko ibyo Perezida Donald Trumo yatangaje by’uko igihugu cye kizihimura kuri Iran kirasa  ku murange ndangamateka w’Isi uyibamo atabishyigikiye.

Esper avuga ko atatinyuka kwemerera ingabo za USA kurasa ku bintu ndangamurage w’isi

Ngo ntabwo yashyigikira ko igihugu cye kirenga ku masezerano mpuzamahanga kikangiza umutungo w’Isi. Iran ifite ahantu 23 hashyizwe mu hantu hagize umurage w’isi.

Ibyo kurasana hagati ya USA na Iran byaje nyuma y’uko mu Cyumweru gishize ingabo za USA zarashe kandi zica Major General Qassam Soleimani wafatwaga k’umuntu wa kabiri ukomeye muri Iran imushinja kuba inyuma y’ibitero byibasira inyungu zayo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Minisitiri w’ingabo za USA Mark Esper avuga ko igihug cye gikurikiza amasezerano mpuzamahanga agenga intambara kandi aya masezerano abuza impande zihanganye kwibasira abasivili n’ahantu runaka hakomye mu rwego mpuzamahanga.

Ku wa Gatandatu Perezida Trump yanditse kuri Twitter ko USA ifite urutonde rw’ahantu 52 ishobora gusenya igihe cyose Iran yaba igerageje kuyirasaho.

Bukeye bw’aho yongeye kubisubiriramo abanyamakuru.

Icyo gihe yagize ati: “ Dufite ahantu 52 ha Iran dushobora gusenya. Hamwe hafite agaciro gakomeye cyane ndetse hari n’ahafite agaciro kanini mu muco wa Iran. Tuzaharasa vuba kandi mu buryo buremereye.”

Tweet ye yatumye abantu bagwa mu kantu ndetse intiti n’abandi bahanga bayamaganira kure.

Ibi ariko ntibyatumye Trump ava ku izima.

Yabwiye abanyamakuru baba bari kumwe mu nde Air Force One ati: “ Bariya bintu bibwira ko bafite uburenganzira bwo kutwicira abantu, kudusenyera imihanda bakoresheje za bombe, hanyuma bakibwira ko twe tutasenya ibintu ndangamurage wabo? Baribeshya si uko nkora!”

Amategeko mpuzamahanga avuga ko iyo hari uruhande mu zihanganye mu ntambara rurashe ahantu hari umurage w’isi ruba rukoze icyaha cyo mu Ntambara.

Ahantu ha mbere hatatu ha Iran hashyizwe ku rutonde rw’umurage w’isi mu 1979 mu nama ya UNESCO yabeye ku kicaro gikuru i Paris.

Aho ni ahitwa  Meidan Emam, Isfahan na  Persepolis nyuma hagiye hiyongera kugeza ubu hakaba hagera kuri 23.

Igitangaje ni uko ku rutonde rwa UNESCO rwasohowe muri 2018 rwerekana ko USA na Iran binganya ahantu hashyizwe mu bigize umurange w’isi. Ibi bihugu byombi bifite ahantu 23 bikaza ku mwanya wa 10.

Iki ni kimwe mu biranga umurage w’abami b’aba Peresi babayeho kera cyane mbere ya Yesu Kirisitu

Kutumvikana kwa Esper na Trump kuri iyi ngingo byatuma umuntu yibaza niba Trump atazamwirukana nk’uko yirukanye Gen Jim Mattis nyuma yo kutavuga rumwe ku byerekeye ingabo za USA muri Syria

Urutonde rw’uko ibihugu birushanwa kugira ahantu ndangamurage w’Isi:

1.Ubutaliyani( bufite ahantu 55)

2.Ubushinwa( nabwo bufite ahantu 55). Ubushinwa ariko burusha ibindi bihugu ku isi kugira ahantu hihariye haranga amateka n’ubwo hatujuje ibisabwa ngo hashyirwe mu bigize umurange w’Isi.

3.Espagne(ifite ahantu 47)

4.Ubufaransa( bufite ahantu 44)

5.Ubudage( bufite ahantu 44)

6.Ubuhinde(bufite 37)

7.Mexique (ifite 35)

8.Ubwongereza( bufite 32)

9.Uburusiya( bufite 28)

10.Iran na USA( buri gihugu gifite ahantu 23)

Iran inganya na USA ahantu ndangamurage w’isi ariko ifite(USA) umugambi wo kuhasenya

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Pentagon yanze ikifuzo cya Trump cyo kurasa ku bintu ndangamurage w’isi bya Iran”
  1. Ariko se ubundi aho kuvuga ngo ntibarasa ahantu ndangamurage,baretse kurwana?Aho barasa hose mu mujyi,nta kabuza bakica abantu imana yaremye kandi itubuza kurwana no kwicana.Niba imana yaraturemye mu ishusho yayo,bisobanura ko kwica umuntu ari nko kwica imana ubwayo.Imana yaduhaye ubwenge ngo dukundane kandi tureke gukora ibyo itubuza.Ikibabaje nuko abantu bagerageza kumvira imana aribo bake.
    Abanga kuyumvira,bajye bamenya ko igihano nyamukuru imana izabaha ari ukuzabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Muli abo ngabo,harimo abarwana n’abicana bose,hamwe n’abiba,abarya ruswa,abasambana,…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *