Fri. Nov 15th, 2024

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abantu biciwe mu buso bw’ikibuga k’indege cya Gisenyi kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2020 byakomeje, habonetse igera ku 113 isanga indi 28 yabonetse ejo hashize.

Uyu munsi hifashishijwe imashini kugira ngo bashakishe imibiri y’abiciwe ku kibuga k’indege cya Gisenyi

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage, Ishimwe Pacifique yemeje ko ku bimenyetso bafite ari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Abashakisha imibiri bari ku munsi wa kabiri w’iki gikorwa, ejo hashize ku wa kabiri tariki 7 Mutarama 2020, habonetse imibiri 28, bemeza ko igikorwa gikomeza kuri uyu wa gatatu hakoreshwa imashini kabuhariwe zihinga.

Muri rusange imibiri yabonetse mu buso bw’Ikibuga k’Indege cya Gisenyi muri iyi minsi ibiri imaze kuba 141, ibikorwa byo gushakisha ko haba hari n’indi birakomeje.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage, asaba ababuze ababo muri Gisenyi kuza kureba niba bamenya imyenda ababo bari bambaye kugira ngo babamenye.

Gushakisha imibiri nibirangira, ababonetse bazashyingurwa mu cyubahiro.

Bikekwa ko bariya bantu baba baravanywe aho bari bahunguye, bakajyanwa kwicirwa ahitwa Komine Rouge, nk’uko umwe mu Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabitangarije Umuseke ejo hashize.

 

Imashini nini ziri gucukura ngo zirebemo indi mibiri
Hamaze kuboneka irenga 100
Ni igikorwa gikorwa ku bufatanye bw’Akarere ka Rubavu na IBUKA

MAISHA Patrick 
UMUSEKE.RW i Rubavu

By admin

7 thoughts on “Gushakisha imibiri mu Kibuga k’indege cya Gisenyi byakomeje, habonetse 113”
  1. Aba bavandimwe bacu bishwe rubi nibashyingurwe mu cyubahiro, ibindi byo kuvugango ni aba naba nidushaka tubireke kuko ni abanyarwanda benewacu birahagije, buriya Imana yonyine niyo izi ibibi byakorewe ku butaka bw’igihugu cyacu. Muntu uziko wishe aba bantu, ndabizi hari igihe uba wicinya icyara ngo ntawukuzi cyangwa ngo urahishiriwe, ariko umenye ko Imana yo ikuzi kandi ko umunsi wo kubibazwa uzabaho kandi ntaho uzawuhungira. Ihane inzira zikigendwa, nawe ubuza ubutumwa nkubu gutambuka wihane.

  2. Niba bashaka iimibiri yabantu siyo ibuza muri ako gace. Nibajye kureba ahahoze camp Muhoza, mu Ruhengeri

  3. mubwirwa n iki ko ari abatutsi,?igihugu cyacu cyabuze benshi muli biriya bihe;
    ntihagire untuka!!!

  4. Barabataburura ukabona abenshi barishwe baboheye amaboko mu mugongo. Iriya ni signature originale y’Interahamwe.

    1. @Gahinda, ngo kubohera abantu amaboko mu mugongo mbere yo kubica ni signature y’interahamwe ? Sobanura neza twumve ibyo ari byo.

  5. Gutaburura abantu bangana kuriya bishwe, ntihagire anketi ikorwa na RIB y’uburyo bapfuyemo, igihe biciwe n’ababigizemo uruhare, ni agahomamunwa. Bwa buhanga bwo gupima DNA butumariye iki budakoreshejwe nk’ahangaha, ngo abantu bagerageze gushakishamo abantu babo. Kuvangavanga kuriya amagufa y’abantu bataburuwe mbona ari agahomamunwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *