Sun. Nov 24th, 2024

Amashusho yatambutse kuri Televiziyo ya Leta muri irani agaragaza ibishashi by’ibisasu rutura bya missile, iberenga 10 byarashwe ku birindiro by’ingabo za America zirwanira mu kirere biri ahantu habiri hatandukanye muri Irak nk’uko byemejwe na Ministeri y’Umutekano muri Amaerica.

Minisiteri y’Ingabo muri USA yavuze ko Missile rutura za Iran zarashwe ku birindiro by’ingabo zayo 2 muri Irak

Televiziyo ya Iran yatangaje ko biriya bitero biri mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rwa Gen Qasem Soleimani wishwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize, akaba yashyinguwe kuri uyu wa kabiri.

Gen Qasem Soleimani  yarashwe n’indege itagira umupilote i Baghdad, ku itegeko rya Perezida Donald Trump wanabyigambye.

Minisiteri y’Ingabo muri America yavuze ko ibirindiro byayo bibiri biri ahitwa Irbil na Al Asad byagabweho ibitero.

CNN ivuga ko mbere ubuyobozi bwa Irak bwavuze ko hari ingabo za Irak zaguye muri kiriya gitero, ariko nyuma buzakuvuguruza ayo makuru.

Iyi Televiziyo ya Leta muri America ivuga ko ubuyobozi bw’Ingabo muri America bwatangaje ko bukibarura ibyangiritse muri kiriya gitero, ariko ntibwavuze niba hari Umusirikare wa USA wapfuye.

BBC yo yasubiyemo ibyavuzwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida muri America, Stephanie Grisham.

Ati “Perezida yahawe amakuru, arakurikiranira hafi uko ibintu bimeze, ndetse arakorana inama n’itsinda rishinzwe kumugira inama mu by’umutekano.”

Ingabo za Iran (Iran’s Revolutionary Guard) zavuze ko kiriya gitero ari kimwe mu byo guhora urupfu rwa Gen Soleimani.

Itangazo ry’ingabo za Iran rigira riti “Turaburira inshuti za America zose, zahaye ibirindiro ingabo zayo zikora ibikorwa by’iterabwoba, igihugu cyose kizatangiza ibikorwa by’ubushotoranyi kuri Iran, kizagabwaho ibitero.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Zarif yatangaje kuri Twitter ko igihugu ke cyagabye kiriya gitero mu rwego rwo kwirwanaho, ahakana ko kitagamije gutangiza imirwano mu karere.

Perezida Trump na we igitero cya Iran cyamugeze mu gutwi.

Kuri Twitter ati “Byose nta kibazo! Missiles zarashwe zivuye muri Iran ku birindiro by’ingabo biri muri Iraq. Ubu hararebwa umubare w’abo byahitanye & n’ibyangiritse. Ku geza ubu, ni byiza! Dufite igisirikare gikomeye kandi gifite ibikoresho kurusha ibindi byose ku Isi, ku geza ubu! Ndaza kuvuga ijambo mu gitondo.”

Iran yanagabye ibitero by’ikoranabuhanga kuri zimwe mu mbuga za Internet z’ibigo bya Leta muri America.

UMUSEKE.RW

By admin

6 thoughts on “Iran yarashe ibirirndiro 2 by’ingabo za USA muri Irak, yavuze ko ari ukwihorera”
  1. Iran kandi irasha kuririmba urwo ibonye. Burya umujinya ni mubi, niyo mpamvu gufata Decision warakaye ari bibi. aba ba shiite menya bashaka kuva kubutegetsi babukuweho na USA. Nanjye ndi online ndakomeza mbikurikire. Sadam nawe ajya kurangira yarikashyaga ngo niwe ubwe uzayobora Air force arinda kubambwa nta na infantry ayoboye. Iran waretse kwisenyera boshye inyana ikuze cg ukareka gutema ishami wicariye. ngaho da

    1. Iryavuzwe riratashye !!! Nkuko Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr John PEERY wahoze ari Minister of Defense wa America, babivuze kuva kera yuko umwuka mubi hagati y’ibihugu bikomeye ushobora guteza Intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bashobora kuzarwanisha atomic bombs isi yose igashira,bishobora kuba noneho bigiye kuba.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

    2. IRAN irashaka guteza intambara ya 3 y’isi.Mutekereze NATO,China na Russia baramutse binjiye muli iyi ntambara.Nta kabuza barwanisha bombes atomiques isi igashira.Tubitege amaso.

  2. Hello, Reka abo banyamerika babarase, bigize ibigirwamana by’isi, Hose ni amerikaaaaaaaa, ndabihaze.
    Iran Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  3. America ni fake ko ifite patriote missile zishinzwe kurasa izindi misile zirashwe n’umwanzi ni gute babarasa misile 22 mu gihe cy’iminota 30 ntihagire nimwe bahanura? Bajye bareka kucyatsa.Ahubwo hariya Erdogan waguze mu Burusiya aberetse ko yahisemo neza agura S-400. Mwabonyeko muri Siriya iyo Israeli irashe bahanuramo nkeya kandi bakoresha S-300 gusa. Ntacyo USA imara muri Irak nitahe iwabo ibyo bakoze kuva 1989 twarabibonye numusaruro wavuyemo. Koko gutangira intambara biroroha ariko kuyirangiza binanira benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *