Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gitangaza kuri uyu wa 08, Mutarama, 2020 mu turere twose tw’u Rwanda hari bugwe imvura.
Kivuga ko ‘hagati ya saa 06:00 na saa 12:00, hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu turere twose tw’Igihugu.
Naho hagati ya saa 12:00 kugeza saa 18:00 hateganyijwe ‘imvura yumvikanamo inkuba’ mu turere twose tw’Igihugu.
Meteo Rwanda ivuga ko igipimo cy’ubushyuhe cyo hejuru giteganyijwe mu karere ka Bugesera ni 27 ℃, naho igipimo cy’ubushyuhe cyo hasi kurusha ahandi giteganyijwe mu turere twa Musanze, Burera na Nyabihu kikaba kiri bube kingana na 12 ℃.
Umuyaga uraba ufite umuvuduko uri hagati ya 3m ku isogonda na 5m ku isogonda.
Iki kigo kivuga ko iyo hagize igihinduka kuri iri teganyagihe kibimenyekanisha cyangwa uwaba yifuza kugira icyo ababaza akaba yabahamagara kuri 6080.
Ahagana saa 6h30 za mu gitondo imvura yari yatangiye kugwa mu Karere ka Nyagatare, ndetse hari umuturage wo muri Gatsibo ubwiye Umuseke ko hari kugwa imvura nyinshi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
ndashimira abantu bazanye igitekerezo cyogukura abantu mumanegeka baribabibonyeko ibihe nkibi bizaba nubwo bamwe babyinubiye ariko abandi twarishimye mwarakoze