Sun. Nov 24th, 2024

Ubuyobozi bw’IKIGO STARTIMES gicuruza Serivise z’ifatabuguzi rya Televiziyo mu Rwanda, ndetse kikagurisha ibikoresho bitandukanye birimo Televiziyo, Dekoderi na Antenne, kirisegura ku bafatabuguzi bacyo bahuye n’imbogamizi yo kutareba amashusho neza uko bisanzwe.

Terimbere Vlady ushinzwe itumanaho n’imenyekanishamakuru muri StarTimes-Rwanda

STARTIMES irabamenyesha ko ikibazo cyatewe no kuba Inkuba yakubise umunara wayo, uri ku musozi wa Jali i Kigali.

Terimbere Vlady ushinzwe itumanaho n’imenyekanishamakuru muri StarTimes-Rwanda avuga ko kubera iriya mpamvu y’uko Umunara wakubiswe n’Inkuba, kuri bamwe amashusho atabasha kugaragara.

Ati “Turasaba abafatabuguzi bacu kwihangana mu gihe turimo gukemura ikibazo cyabayeho.”

Terimbere Vlady yabwiye Umuseke ko kiriya kibazo bakimenye saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2020, akavuga ko itsinda ry’Abatekinisiye ba StarTimes bari gukora ibishoboka ngo ikibazo gikemuke vuba.

Abafatabuguzi bagize ikibazo ni abareba Televiziyo bakoresheje uburyo bwa DTT bari i Kigali gusa. Ufite ikibazo kihariye kuri serivise za StarTimes yahamagara tel: (+250) 788 1 5 66 00.

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “STARTIMES-Rwanda irihanganisha abafatabuguzi bagize ikibazo cy’amashusho”
  1. None se ikibazo kimara icyumweru cyose? Ntibakabeshye niza promotion batanze zatumye abakiriya baba benshi iminara inanirwa kuba servinga bose, muzatwishyure ifatabuguzi ryacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *