Fri. Nov 15th, 2024

*Nyuma y’ibibazo Abanyarwanda bazongera bagenderanire na Uganda nta nkomyi,
*U Rwanda nta gitero rwagabye ku ngabo z’u Burundi, ababivuga nta kimenyetso bagaragaza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta mu kiganiro cya mbere agiranye n’Abanyamakuru, yavuze ko ibikorwa bya Uganda muri iyi minsi bigaragaza ko hari intambwe nziza iterwa mu kurangiza ibibazo bya politiki biri hagati yayo n’u Rwanda, gusa ngo igihe ntikiragera ngo bamenyeshe Abanyarwanda ko nta mpungenge zihari ku kuba bajya muri Uganda.

Dr Vincent Biruta avuga ko u Rwanda ruzemerera Abanyarwanda kujya muri Uganda igihe ibibazo bizaba byakemutse (Photo/ Kigali Today)

Ikiganiro n’Abanyamakuru kirakomeje, Minisitiri Biruta avuga ko nyuma y’uko Perezida Yoweri Museveni yohereje intumwa ye ikabonana na Perezida Paul Kagame mu Ukuboza 2019, hakurikiyeho gufungura Abanyarwanda bari bamaze igihe bafunzwe muri Uganda, muri barimo na Rene Rutagungira wakunze kugarukwaho, mu itangazamakuru na Perezida Paul Kagame ubwe.

Dr Biruta ati “Intuma Perezida wa Uganda yohereje mu Rwanda yazanye ubutumwa butanga ikizere ko ibibazo bigiye gukemuka, ndetse hagati aho mwamenye ko hari Abanyarwanda 9 bari bafungiye muri Uganda barekuwe, turibwira ko ubu bari mu nzira baza, tukaba twizera ko ari intangiriro yo gushyira mu bikorwa ariya masezerano y’i Luanda.”

Ayo masezerano y’i Luanda yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni imbere y’Abakuru b’Ibihugu bya Angola, Congo Brazzaville na DR.Congo, yasabaga ko hajyaho utunama tubiri tw’ibi bihugu tuziga ku ishyirwa mu bikorwa ryayo, ariko inama ebyiri zabaye zarangiye nta musaruro zitanze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga ko Abanyarwanda 9 baraye barekuwe na Uganda atari bo bonyine kuko hari abafatiweyo barenga 100, akibutsa ko amasezerano ya Luanda asaba ko no gushyigikira imitwe irwanya u Rwanda bihagarara.

Ati “Turizera ko bigiye gukurikiranwa bigakemuka, natwe ku ruhande rwacu nk’u Rwanda tukaba twiteguye gukora ibitureba kuko byose nibimara kujya mu buryo tukamenya ko Munyarwanda ugifunze, nta we ugihohoterwa mu gihe aba hariya cyangwa yagiyeyo, birumvikana ko urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda bizaba byoroshye, bizongera bigende neza ndetse twiteguye no kuba twamenyesha Abanyarwanda ko nta mpungenge zo kujya muri kiriya gihugu nk’uko byahoze mbere ya biriya bibazo.”

Avuga ko u Rwanda rutafunze umupaka ahubwo ko Leta yagiriye inama Abanyarwanda yo kutajya muri Uganda kuko bajyayo bagahohoterwa.

Min Biruta avuga ko nubwo Uganda itangiye kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo ariko ko atakwemeza igihe runaka Leta y’u Rwanda izemerera Abanyarwanda gutangirira kujya muri Uganda kuko icyatumye ibaburira kutajyayo kitararangira.

Ati “Icyatumye hatangwa izo nama kikavaho rwase twiteguye kongera kubwira Abanyarwanda ko ntakibazo kiriho ko noneho bashobor akujya muri Uganda mu mudendezo.”

Akomeza asubiramo ikibazo yabajijwe agira ati “Ni ryari? Bizaturuka ku bikorwa bigiye gukurikira biriya byakozwe uyu munsi byo kurekura bariya ikenda kuko hari abandi benshi bagifunze, nibafungurwa bose tuzakomeza kuganira ubwo natwe tuzaba tubibona.”

Yagarutse ku birego Uganda yakunze kuvuga ko bariya banyarwanda bafatirwaga muri Uganda bagafungwa bashinjwaga kuba bagiye gutata ariko ko ari ibinyoma kuko batigeze banagezwa imbere y’ubucamanza ngo bacirwe imanza.

Dr Biruta avuga ko ahubwo igihugu cya Uganda ari cyo cyabaniye nabi u Rwanda kuko cyahaye urubuga abarurwanya kikanabashyigikira.

Ni mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru (Photo/ Kigali Today)

MartinNIYONKURU
UMUSEKE.RW 

By admin

2 thoughts on “Uganda iri mu ntambwe nziza, ariko ikibazo ntikirarangira- Dr Biruta”
  1. Aracyari mushya ntaramenya bavuga na ntibavuga . Kuvuga ko Uganda iri mu ntambwe nziza ubwabyo ni ikosa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *