Umugabo wo muri Mozambique mu Ntara ya Manica yafashwe na Polisi agiye kugurisha abakobwa be babiri amadolari 120 ya USA. Yafashwe ku wa Gatandatu abwira Polisi ko yari afitiye umwenda nyirinzu ungana na $65 kandi ngo wari umuremereye.
Mozambique ni igihugu cyabaye ikiraro cy’abagura n’abagurisha abantu babavanye mu gice cy’Africa y’Amajyepfo bajya muri Asia.
Uriya mugabo utatangajwe amazina ngo yari agiye kugurisha abakobwa be babiri umwe ufite imyaka itandatu undi afite ikenda.
Umuntu wari ugiye kugura bariya bana nawe yatawe muri yombi.
Polisi ivuga ko ihangayikishijwe n’uko abana bagurishwa muri Aziya gukora imirimo y’ingufu no gushyingirwa bakiri bato.
Intara ya Manica ikaba ariyo yugarijwe kuko ituranye cyane na Africa y’epfo.
The East African
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW