Fri. Sep 20th, 2024

Gakenke Muri iyi minsi abanyeshuri batangiye amasomo, ababyeyi bo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke bavuga ko bahangayitse kubera ikiraro abana bacaho bambuka, ni akararo gato ko kwifashisha kubera ko icyahahoze cyasenyutse.

Kwambuka kuri aka kararo gato k’ibiti bitatu bisaba kwigengesera

Ikiraro gihuza Utugari tubiri Gacaca na Gisozi two mu Murenge wa Nemba,  amashuri ari muri Gacaca, abana baturutse muri Gisozi bagomba kwambuka umugezi witwa Musange.

Kuri wo hahoze Ikiraro ubu cyasenywe n’amazi ubwo umugezi wigeze kuzura mu mpera za Nzeli 2019.

Uwizeyimana Belancille yabwiye Umuseke ko ikiraro cyasenyutse, bagashyiraho ibiti bibiri byo kwambukiraho,  ngo muri icyo gihe ababaga bashaka gukomeza urugendo kuri motto, bazivagaho umumotari akayisunika anyuze mu mazi.

Ati: “Nageze hano iki kiraro kimaze iminsi mike gisenyutse, urabona ko imodoka zo zitabasha kuhanyura, gusa ndibuka ko nigeze kuhahurira n’abamotari bari batwaye “Abazungu”, byabaye ngombwa ko moto bazinyuza mu mazi kuko aha hari ibiti bibiri gusa, ubu ariko bongeyeho ikindi barabifatanya, nibura ntabwo byizunguza cyane.”

Avuga ko ku munsi w’isoko rya Gakenke iyo ryaremye, biba bitoroshye kuhanyurira icya rimwe abantu ari benshi ndetse harimo n’abikoreye imitwaro.

Uwizeyimana ati “Igiteye impungenge si za moto cyangwa imodoka; ahubwo abana baza kwiga muri bino bigo by’i Nemba ni bo dufitiye ubwoba, kuko hari ubwo hari abagwamo, nk’uko amazi yuzuye akagisenya.”

Twibuke Theogene, akomoka mu Murenge wa Mugunga, na wo uri muri Gakenke, akorera muri Nemba, yemeza ko kiriya kiraro giteye inkeke cyane ku bana.

Abana bajya ku ishuri na bo bambuka kiriya kiraro

Ati “Ubirebye ntabwo bahanyura batekanye, ahubwo mudufashije mwatuvugira iki kiraro kigakorwa vuba hano hantu hataratwara ubuzima bw’abantu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Aime Francois Niyonsenge avuga ko kiriya kiraro cyasenyutse kubera imvura nyinshi, mu rwego rwo kugira ngo abagenzi babone aho banyura, ubuyobozi bwabaye bushyizeho iteme rito, ariko ngo hari gahunda babifitiye yo kubaka ikiraro.

Yagize ati: “Amazi ni yo yasenye kiriya kiraro, gusa iteme ririho ubu ntabwo ari ryo twifuza, ntabwo tugiye guhita dushyiraho ikiraro nk’icyasenyutse vuba aha, hari “Engineer” (Injennyeri) turi mu biganiro dushaka ko adukorera ikiraro cy’agateganyo cyo mu ngiga z’ibiti cyangwa imbaho ku buryo hazajya hanyura ibinyabiziga, naho kongera  kucyubaka neza byo biri mu bizashyirwa mu ngengo y’ihari itaha.”

Abaturage ababwira kujya basaba abana kwigengesera mu gihe ikiraro cy’agateganyo kitarakorwa.

Ikiraro abagituriye bavuga ko cyahagaritse ubuhahirane no kugenderana, kuko ngo nta kinyabiziga kikibasha kujya hakurya, bavuga ko ababihombeyemo ari abo mu Kagari ka Gisozi, n’abakoreshaga umuhanda bavuye mu Murenge wa Karambo.

Gusenyuka kw’ikiraro byakomye mu nkokora abajyaga gusura umusozi wa Kabuye, kuko ngo abenshi bahanyuraga na moto, bagaterera umusozi bawugezeho.

Ikiraro babaye bashyizeho ibiti kugira ngo hatazagira uhahurira n’ibyago
Cyasenyutse muri Nzeri 2019 ariko bigaragara ko cyari gishaje
Mu gihe k’imvura nyinshi uriya mugezi uruzura amazi akaba menshi cyane
Uretse kuba ikiraro giteye impungenge ababyeyi, cyanabangamiye ubuhahirane
Moto ziba zisigaye hakuno cyangwa bakazinyuza mu mazi
Abambuka ikiraro bikoreye bo birabagora cyane

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Gakenke: Batewe impungenge n’Ikiraro abana babo banyuraho bagiye kwiga”
  1. Mu cyaro cy’u Rwanda, hose ibiraro bishaje hasigaye hasanwa mbarwa. Umubare urimo buriya ni uwuhe?

  2. Mwe muradabagira, none se kuki mushyira ho inkuru nk’iyi mugamije iki ? ubuzimana ni urugendo. iyaba mwamenyaga gutandukanya amajyambere n’iterambere. ubu turi mu iterambere rero.

  3. Biragaragara ko mwikorwa ryacyo cyari cyarasondetswe. Buriya wasanga rwiyemezamirimo yaravanyemo miliari 5. Hari ahantu nzi n’ubu ikiraro cyakozwe n’abadage kigikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *