Sat. Nov 23rd, 2024

Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire umenyerewe mu ndirimbo z’Umuco na Politiki avuga ko yumvise kuririmba bidahagije mu gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu ubu akaba yarinjiye no mu marushanwa agamije kurwanya ibiyobwenge mu mashuri.

Mutimawurugo usanzwe aririmba ubu ari no mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri

Mutimawurugo unaririmba indirimbo za Politiki ziganjemo izo kubanisha neza Abanyarwanda, avuga ko ibihangano bye byose abishyira hanze agamije gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Gusa ngo yabonye kuririmba bidahagije ubu akaba yarahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri abinyujije mu marushanwa agiye kuba ku nshuro ya kabiri dore ko umwaka ushize yabereye mu mujyi wa Kigali.

Ati “Nararebye ndavuga nti ese kuririmba gusa birahagije? ndavuga nti reka ndebe n’igikorwa.”

Avuga ko ajya gutangiza ariya marushanwa umwaka ushize, yabonaga kimwe mu bibazo by’ingutu biri mu Rwanda ari ibiyobyabwenge bikoreshwa n’abakiri bato ku buryo hatagize igikorwa mu myaka iri imbere u Rwanda rwazabura abaruyobora kandi abaruyoboye ubu ntacyo batakoze.

We avuga ko yinjiye mu bana bato bakiri mu mashuri kuko abajya kurwanya ibiyobyabwenge abenshi bibanda mu rubyiruko rukuze nyamara “Umwana apfa mu iterura.”

Umwaka ushize yakoreye iki gikorwa mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali ndetse biza gutanga umusaruro kuko hari amakuru yavuye muri ubu bukangurambaga yatumye hatahurwa ahantu 56 hari hari ibiyobyabwenge.

Avuga ko uyu musaruro wavuye muri kiriya gikorwa na we wamukoze ku mutima.

Ati “Kuba hari ibiyobyabwenge byafashwe ntibige kutwangiriza abana, hanyuma n’ababicuruzaga bagahanwa urumva ko nta musaruro ushimishije waruta uwo.”

Avuga kandi ko hari abana bumvaga ubutumwa bwatangirwaga muri kiriya gikorwa bakabohoka bagatinyuka bakabwira Police ko iwabo bacuruza urumogi ku buryo byagaragaje ko abana bumvise ububi bw’ibiyobyabwenge.

Abandi baratahaga bagasangiza ubutumwa bahawe bagenzi babo bakoreshaga ibiyobyabwenge baravuye mu mashuri bagahita babireka bakagaruka mu masomo.

Mutimawurugo avuga ko iki gikorwa kishimiwe n’inzego zinyuranye ndetse ubu zikaba zaranamwemereye kukigeza mu gihugu cyose uyu mwaka akazagikorera mu mashuri yo mu turere dutatu ari two Burera, Gicumbi na Nyagatare duhana imbibi n’ibihugu biturukamo ibiyobyabwenge.

Kuki agiye muri utu turere? Ati “Mu Rwanda ntabwo duhinga urumogi, nta ruganda tugira rukora kanyanga, ibyo byose byambuka bivuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda.»

Iki gikorwa kizakorerwa mu bigo by’amashuri 10 muri buri turiya turere dutatu, abanyeshuri bakarushanwa mu ndirimbo no mu mivugo ubundi bagahabwa ubutumwa bugamije kwirinda ibiyobyabwenge.

Batanu bazaba aba mbere muri buri kiciro (Indirimbo n’imivugo) muri buri karere, bazahembwa ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’imyenda ya Siporo ndetse na Matera.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagaragaje uko iki gikorwa giteguye

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Kubaka igihugu akoresheje ubuhanzi yumvise bidahagije ubu ararwanya ibiyobyabwenge mu mashuri”
  1. Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *