Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama 2020, Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’abo bakorana muri iyi Minisiteri basuye ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) asaba komite nshya iyobowe na Murenzi kongera kugarurira iri shyirahamwe isura nziza.

Minisitiri Mimosa na komite shya ya FERWACY

Aurore Mimosa Munyangaju yasobanuriwe imikorere y’iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ribonye abayobozi bashya nyuma y’uko abariyoboraga beguye.

Minisitiri Aurore yasabye iyi komite nshya kwihutisha gahunda y’u Rwanda yo gutanga kandidatire yo kuzaba igihugu cya mbere cya Afurika kizakira shampiyona y’isi mu mwaka wa 2025.

FERWACY ivuga ko ku wa kabiri w’iki cyumweru habaye inama yahuje inzego zirimo zitandukanye kugira ngo basuzume ibikwiye gukorwa kugira ngo u Rwanda ruzakire ririya rushanwa.

Minisitiri Mimosa yanasabye Komite nshya ya FERWACY kugarura isura nziza iri shyirahamwe ryahoranye kuko nyuma y’uko Komite basimbuye yeguye byambitse isura mbi iri shyirahamwe ry’Umukino w’amagare.

Komite yari iyobowe na Bayingana Aimable wari umaze imyaka 11 ari Perezida wa FERWACY, yeguye mu ntangiro z’Ukuboza 2019.

Iri shyirahamwe ryamaze kubona komite nshya iyobowe na Murenzi Abdallah riritegura kwakira Tour du Rwanda izatangira mu mpera za Gashyantare 2020.

Min Mimosa yaganiriye na Komite nshya ya FERWACY

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *