Fri. Sep 20th, 2024

Umusaza w’imyaka 73 witwa Theoneste Ndamiyinshuti wo mu mudugudu wa Umuganda, Akagari ka Umuganda, Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, taliki 22, Ukuboza, 2019 yasohotse iwe gato agiye gufata akayaga, kuva ubwo abe ntibarongera kumubona.

Muzee Ndamiyinshuti abe baramubuze guhera taliki 22, Ukuboza, 2019

Umuhungu we wa gatatu witwa Nathan Uwizeyimana yabwiye Umuseke ko mbere y’uko Se bamubura yari yiriwe iwe ku Cyumweru avuye gusenga ku rusengero rwa ADEPR-Hermon ya Mbugangari aho asanzwe ari Pasitoro.

Uwizeyimana yavuga ko nyuma yo kuva gusenga, Se yaje arakaraba araruhuka, nyuma ajya gukamishiriza Nyina( ubyara Uwizeyimana) kuko nawe akuze kandi amaze iminsi yarabazwe amaso mu bitaro bya Kabgayi.

Ati: “ Umukecuru wacu yamutumye amata undi arayazana arayasuka barayasangira. Hari nka saa moya gutyo…Bigeze nka saa moya n’igice arasohoka, babona asohotse nk’ibisanzwe nk’uko nawe wasohoka ugiye gufungurira umuntu cyangwa gufata akayaga hanze, nyuma barategereza babona hashize nk’iminota 30 batangira kwibaza uko bimeze. Mukecuru yashakaga muzehe ngo amushyirire umuti mu maso, aramuhamagara aramubura abwira bucura( cadette) ngo amurebere muzehe aramubura.”

Avuga ko mukecuru na bucura bwe (cadette) witwa Deborah Akimpaye  baketse ko muzehe Ndamiyinshuti yaba asohotse agiye kugura Mituyu( ama unites ya telefoni) hafi aho.

Nyuma ngo babonye hashize nk’isaha ataraza batangira kugira impungege bahamagara abana  ba Theoneste Ndamiyinshuti kugira ngo baze bafashe kumushaka.

Uwizeyimana avuga ko we n’abavandimwe be bagiye kubaza aho ariho hose bakekaga, haba ku rusengero, ku ivuriro, kuri station ya Polisi, ndetse ngo no ku bigo by’inzererezi(ngo barebe ko baba bamwibeshyeho bakamujyanana nazo) ariko baramubura.

Ati: “ Ahagana saa tanu nibwo twagejeje ikirego kuri station ya RIB ya Rubavu batubwira ko bagiye kumushakisha ariko kugeza n’ubu nta kintu turamenya.”

Avuga ko bakomeje kujya kuri RIB ngo barebe ko haba hari amakuru mashya kuri muzehe ariko ngo kuva taliki 22, Ukuboza, 2019 kugeza ubu ariko nta kintu gishya barabwirwa cy’aho yaba aherereye.

Nathan Uwizeyimana asaba RIB gushyira ingufu mu gushakisha Se kugira aboneke, nibanamubura nabyo RIB ibibamenyeshe, ‘bakure yo amaso.’

Umusaza Ndamiyinshuti afite abana ikenda barimo abahungu bane n’abakobwa batanu, bucura akaba ari umukobwa ariko nawe aherutse kurangiza Kaminuza.

Theoneste Ndamiyinshitu yabuze nijoro. Yari asohotse gato ngo agaruke ahe umukecuru we amata yari amutumye
Muzee Ndamiyinshuti uwo hamwe n’abahungu be na bucura bwe Deborah Akimpaye wari warangije Kaminuza

RIB iri gukorana n’abana ba Ndamiyinshuti mu kumushakisha

Marie Michelle Umuhoza uvugira Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha yabwiye Umuseke ko ‘ikirego’ cy’uko uriya musaza yabuze bacyakiriye taliki 24, Ukuboza, 2019.

Ati: “ Ikirego bakitugejejeho taliki 24, Ukuboza, 2019 duhita dutangira guperereza ibyerekeye irengero ry’uriya musaza kugeza ubu biracyari mu iperereza.”

Umuhoza avuga ko mu kazi ko gushakisha Pasitoro Theoneste  Ndamiyinshuti bari gukorana n’abana be kugira ngo barebe ko yaboneka.

Avuga ko abana buriya musaza nabo basobanuriwe ko iyo bintu biri gukorwaho iperereza bikorwa mu ibanga.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Rubavu: Umusaza w’imyaka 73 amaze ibyumweru 2 n’igice baramubuze”
  1. Ikibazo cy’iburirwa irengero mu Rwanda cyarushijeho gukara mu gihe abantu bibwiraga ko muri 2020 ibyo byagombye kuba bitakibaho. Nyamara hari abatwarwa na RIB cyangwa inzego z’iperereza nyuma zikazatangaza ko zibafite kandi ko hari ibyo bashinjwa. Igisekekeje nuko mugihe cyo kuburana, umucamanza wo mu Rwanda ibi atajya abiha agaciro. Bihita bigaragaza sitution politique u Rwanda rurimo! Biteye isoni!

  2. kandi ngo mu rwanda umutekano ni wose mu gihe umuntu aburirwa irengero hari abashinzw umutekano impande zose
    abasirikare,police,dasso,abanyerondo,….
    umuntu akaburirwa irengero bose baraho,ntago byumvikana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *