Fri. Sep 20th, 2024

Rugwiro Musoni Brillant wabaye uwa kabiri muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu wagiye ahagarariye u Rwanda mu gusesengura amagambo y’Icyongereza aherutse kurangiza amashuri abanza muri ‘New Vision Primary School’ mu karere ka Huye.  Ubuyobozi bw’aho agiye yigaga bwamuhaye ibyo azakenera byose.

Yahawe Cheque iriho amafaranga y’ishuri

Yahawe kandi amafaranga y’ishuri angana na  Frw 138 000.

Ishuri yigagaho ryamuhaye kandi ibikoresho by’ishuri rimushimira ishema yarihesheje, ubwo yabaga uwa kabiri mu marushanwa yo gusobanura amagambo y’Icyongereza yabereye Dubai akitabirwa n’abana 150 bo mu bihugu 20.

Ubuyobozi bukimara kwemerera umwana iki gihembo,Jean Damascène Mwizerwa, umuyobozi w’inama y’ababyeyi kuri New Vision Primary School, avuga  ko babibwiye abarera kuri kiriya kigo nabo barabyemera.

Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Edouard  Mugwaneza avuga ko kiriya gihembo bageneye Rugwiro kugira ngo ‘bamutere akanyabugabo’ ko gukomeza gutsinda kandi borohereze ababyeyi be mu kumushakira ibikoresho n’amafaranga y’ishuri.

Ikindi kandi ngo ni n’uburyo bwo gushishikariza n’abandi bana kwigana umwete.

Ati:“ibi bitera n’abandi  bana kwiga bashyizemo imbaraga, bumva ko nibatsinda neza bashobora kubihemberwa ku rwego rw’ishuri, urw’ikigo ndetse n’urw’igihugu”.

Umubyeyi w’uyu mwana, Célestin Musoni, avuga ko guhabwa igihembo nk’iki cyo kwishyurirwa amafaranga n’ibindi bikoresho  by’ishuri bizaborohereza, umwana akajya kwiga nta kibazo bafite.

Avuga ko umwana we agitangira amarushanwa atari azi ko azabasha gutsinda ku rwego yagezeho, ko byamushimishije, bimutera ishema.

Uyu mubyeyi avuga ko azakomeza kumukurikirana umwana we kugira ngo uburere bw’umwana we burusheho kugenda neza.

Rugwiro Musoni Brillant agiye kwiga mu mwaka wa mbere ku ishuri ryisumbuye rya  GS St Bernadette Save  mu karere ka Gisagara.

Yabwiye Umuseke ko yishimiye kuhiga kuko yahahisemo.

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *