Sun. Nov 24th, 2024

Iyi nyandiko ni igitekerezo bwite cya RUKIRAMACUMU Nelson ukurikirana UMUSEKE.

Ijambo “babyeyi” uryumvise muri iyi minsi y’itangira ry’amashuri cyangwa igihe amashuri asozwa, rihita ritandukana n’ijambo Ababyeyi rizwi nk’abagabo n’abagore babyara abana, bafite inshingano zo kubarera no kubakuza.

Muri iyo minsi nkomojeho ‘babyeyi’ ivuga ibaruwa yandikirwa ‘Ababyeyi’ ahanini isobanura urutonde rw’ibikoresho nkenerwa umunyeshuri asabwa kuzana ku ishuri igihe atangira.

‘Babyeyi’ ihabwa abana iyo amashuri arangiye ahenshi, kugira ngo ababyeyi bitegure kuzabishyurira umwaka ukurikira bazi neza ibyo basabwa.

Ihabwa kandi ikohererezwa ababyeyi iyo abanyeshuri cyane abarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bagiye gutangira mu wa mbere w’ayisumbuye, n’abarangije uwa gatatu w’ayisumbuye bagiye mu wa kane, bamaze kumenya ibigo bazoherezwamo nyuma yo kubona amanota bagize.

Abanyeshuri/Photo internet

Babyeyi ibaye babyeyi

Kimwe mu byibazwa n’ababyeyi iyo babonye “babyeyi” ni itandukaniro rigaragara ku rutonde rw’ibisabwa ku banyeshuri bagiye gutangira mu kiciro kimwe, haba mu wa mbere cyangwa mu wa gatatu. Ibi cyane bigaragarira mu mashuri yigenga uretse ko n’aya Leta hari aho bitandukana.

Ibi kandi ntibigera gusa mu mashuri yisumbuye kuko no mu mashuri abanza hari aho usanga urwo rutonde.

Urwo rutonde si ikibazo. Ibiriho bitera kwibaza byinshi ndetse bigatera kwibaza ibishingirwaho. Ikigo kiratuma umwana ipaki y’impapuro z’isuku igizwe n’impapuro cumi n’ebyiri (12), ukibaza niba icyo kigo giteganya kuzarwaza indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi!

Hiriya ukabona ikindi cyatumye izo mpapuro esheshatu (6). Ahandi baratuma umwana amakayi 18 arimo atandatu y’amapaji 200 na cumi n’abiri y’amapaji 120, ahandi ugasanga batumye umwana amakayi 22 arimo amanini (registres) atatu (3) n’umubare runaka w’amapaji 200 cyangwa 120.

Ibyo ugasanga babikoze ku mwana utangiye uwa mbere w’ayisumbuye.

Ese integanyanyigisho y’amashuri yisumbuye si imwe? Ubwiyongere n’ubuke bw’amakayi byaba ari umwihariko w’ibigo bitanga andi masomo atarateganijwe? Ibyo byiyongeraho ko usanga rimwe na rimwe hari n’ibigo bitegeka ko ibikoresho bigurirwa ku ishuri aho umunyeshuri yiga.

Aho uzasanga abavuga ngo inzitiramibu uzayigurira ku ishuri amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw). Ese ibigo byagombye kwinjira mu bucuruzi bw’inzitiramibu?

Imwe muri “babyeyi” nabonye muri iyi minsi yo mu mashuri abanza, yarimo ahanditse ngo “football”!

Abana bo mu mashuri abanza basabwa gutanga ibihumbi bitatu (3000Frw). None se ayo mafaranga ni ayo kugura imyenda y’abakinnyi, imipira, inkweto…bo mu mashuri abanza?

Ese umwana wo mu mashuri abanza muri iryo shuri ategekwa gukina “football” gusa cyane ko ubwoko bw’imikino ari bwinshi?

Hepfo y’iyo “babyeyi” hariho indangamanota y’amafaranga ibihumbi bitanu (bulletin,  5000Frw). Iyi bulletin yaba ikozwe mu buhe bwoko bw’ibuye ry’agaciro?

Ayo mafaranga iyo uyakubye ukabara kuri buri mwana uyatanze usanga ari menshi cyane ugeraranyije n’ibyo asabwa gukoreshwa.

Ahandi naho utangiye asabwa umukoropesho mu wa mbere ndetse n’uje mu wa kane. Hejuru y’ibyo agasabwa n’isuka.

Rimwe na rimwe wareba ugasanga icyo kigo nta busitani  gifite cyangwa indi mirima gihingamo. Wabara imyaka ishize babituma abanyeshuri ukabona ikigo cyagombye kuba gitunze  iduka ry’amasuka n’imikoropesho bitagira icyo bikora.

Ese ayo masuka n’imikoropesho (nubwo yo kubera gukoropa amashuri n’ahandi ishobora kwangirika vuba), ari mu bubiko cyangwa uko umwaka utashye ataha ku isoko.

Ubwo nasomaga kuri Facebook nasanze hari undi na we wabyibajijeho.

Yagize ati “bavandimwe, hagize unsobanurira ibi bintu, ko njye ntabyumva: ni gute umunyeshuri atsindira amashuri, Leta ikamwohereza kwiga ahantu runaka, maze ishuri agiyeho, (yoherejweho), rikamuca amafranga yo kwiyandikisha? (…) Cyangwa se ugasanga amashuri aratuma abana amasuka, ibitiyo, … kandi buri mwaka. Koko umwana yamara isuka mu mwaka umwe, mu mirimo y’amaboko ya kinyeshuri? Ayo masuka ajya he? Munsobanurire ndabiginze.”

Haza kandi n’ikibazo cy’uduhimbazamusyi twa Mwalimu dutandukana, inama z’ababyeyi zigenerwa ‘contribution’ kuri rwa rutonde, iminsi mikuru y’ikigo n’ibindi. Ibi si ikibazo ubwabyo. Ariko se ni gute ku kigo kimwe mu Karere kamwe, gutangira k’umwana bitwara ibihumbi ijana na mirongo ikenda (Frw 190, 000)  ahandi bigatwara ibihumbi ijana na mirongo itandatu (Frw 160, 000) ahandi bigatwara ibihumbi ijana na mirongo ine (Frw 140, 000).

 

Minisiteri igene umurongo uhamye inakurikirane

Mu by’ukuri ibigo byigenga ntibyagombye kuba ibyigenge ngo byumve ko bigomba “gukinira” ku babyeyi.

Ni yo mpamvu Minsiteri y’Uburezi nk’urwego rugena politiki y’uburezi, yagombye kugena umurongo ibi byo kugena amafaranga y’ibisabwa umwana utangiye mu kiciro cy’amashuri runaka bikorwamo, igihe uwo murongo waba udahari, waba uhari hakabaho ikurikiranabikorwa biciye mu bagenzuzi b’uburezi (inspectors) mu Turere.

Ibyo ari byo byose umwana utangiye amashuri yaba abanza, ay’isumbuye mu wa mbere no mu wa kane hari iby’ibanze asabwa. Aha rero byagombye kuba bimwe. Ku buryo “babyeyi” y’ibanze yagombye kuba isa hose.

Ibi ntibivuze ko yaba ari iy’amafaranga make cyangwa menshi. Ik’ingenzi ni uko ibyo abana basabwa byaba bimwe. Bikaba bizwi ko umwana utangiye ishuri yenda mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye atwara amakaye aya n’aya muri uyu mwaka cyangwa muri uyu ukurikiyeho.

Noneho inyongera zaba ku kigo iki cyangwa kiriya zikaba ari umwihariko wacyo; urugero, nk’ibigo by’Abihayimana byizihiza iminsi mikuru y’abitiriwe icyo kigo. Niba gishyizeho ayo mafaranga bikaba bizwi n’impamvu yabyo.

Utumye impapuro z’isuku (hygienic paper) akaba azi ko umwana azana enye (4) cyangwa esheshatu (6) ku gihembwe cyangwa se ipaki ku mwaka ni urugero. Ariko bikaba bimwe. Aho bishoboka umubyeyi akagira ibyo yizanira kuko gutegeka umwana kubigura ku ishuri bigaragara nk’ubucuruzi kuruta impuhwe zifitiwe ababyeyi cyane ko henshi ibiciro byabyo mu bigo bijya hejuru.

Nyamara ariko, hari abana bakabikuye bishobotse mu rugo (impapuro z’isuku, amasabune, umuti w’amenyo…) bitewe n’uko buri rugo rugena imibereho yarwo cyangwa se bakaba babigura ku mabutiki.

Gusa ikibabaje ni uko ku ibaruwa yayo yo ku wa 17/04/2018, Minisiteri y’Uburezi nyuma y’ubugenzuzi yagaragaje ko iki kibazo ikizi ndetse isa n’igifataho umurongo. Ariko biranga bigakorwa.

Ni ugupinga cyangwa ni ingufu nke mu gukurikirana?

Dore uko iyo baruwa yavugaga “Nshingiye ku byavuye mu bugenzuzi bwakorewe mu mashuri 55 mu Turere tugize Umujyi wa Kigali hagamijwe kureba amafaranga asabwa abayeyi (…), turasaba gukurikirana ibibazo bikurikira: Amashuri asaba amafaranga ababyeyi ariko hakaba nta nyandikomvugo y’inama y’abababyeyi yayemeje ndetse n’Akarere kakaba kataramenyeshejwe nk’uko byasabwe na Minisiteri y’Uburezi.

Amafaranga asabwa ku bijyanye n’ubwishingizi, agahimbazamusyi, ibizamini byo ku rwego rw’Akarere bitegurira abanyeshuri kuzakora ibya Leta (MOCK), kugura imodoka, kugura ibigega n’bindi (…) Minisisteri irasaba ko igikorwa cyose gisaba kongeza amafaranga yakwa ababyeyi mu mashuri yaba aya Leta, ay’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’ayigenga, ko kigomba gutegurwa mu ntangiriro z’umwaka w’amahuri ndetse kikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ishuri riherereyemo mbere y’uko bitangira gushyirwa mu bikorwa na Minisiteri ikabimenyeshwa mu nyandiko (…)”

(Iyo baruwa wayibona ku mugereka muri iyi nkuru).

Bigendeye kuri ibi, iki kibazo Minisiteri y’Uburezi yakagihagurukiye biciye mu bagenzuzi bayo baba mu Turere. Hakarebwa kare icyo amashuri akeneye ku buryo cyatumwa ababyeyi bitabavunnye. Kuko n’ubundi mu bigaragara, ibigo bifite “babyeyi” ziriho umurengera w’amafaranga sibyo bigaragaza kwigisha neza no gutsindisha benshi.

Ndetse ahenshi ubona nta n’impinduka zihari haba ku nyubako zazo, ireme ry’uburezi, imihemberwe myiza y’Abalimu n’abandi bakozi bahakora. Ahubwo hamwe hakanugwanugwa kunyereza umutungo.

 

Komite z’ababyeyi zireke kwemeza gusa

Ubundi komite z’ababyeyi zibereyeho kuba ikiraro hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi ku kemezo gifatirwa abana kugira ngo imyigire yabo igende neza. Nyamara izi na zo zabaye baringa.

Ziza zisa naho zigiye kumenyeshwa ibyemezo byafashwe. Ntaho ubona zagaragaje inzitizi ku bintu runaka byafashweho ikemezo. Cyane ko hamwe na hamwe usanga abari muri komite hari amahirwe (avantages) bahabwa n’ibigo, birimo ko abana babo babyigamo bashobora kwishyura  amafaranga make, igihe batarayabonera igihe abana babo ntibirukanwa nk’abandi n’ibindi.

Ibi bituma bicara aho “baha umugisha” ibyemezo byafashwe kuruta gufasha mu kubiha umurongo uhamye kandi ubereye bose.

Nasomye ahantu handitse ngo “niba ukeka ko ikiguzi cy’uburezi gihenze, uzatekereze no ku kiguzi cy’ubujiji maze ugereranye.”

Nibyo koko uburezi burahenze urebye ibibushorwamo. Ikigamijwe muri iyi nyandiko si ukugabanyisha ibigo amafaranga y’ishuri. Ahubwo ni uko habaho umurongo uhamye mu bisabwa ababyeyi n’abana, usa n’aho ujya kuba umwe ugatandukanwa n’umwihariko wa buri kigo.

Icyanditse gitumwa umunyeshuri mu ya “Babyeyi” kikaba gishobora gusobanurwa impamvu y’igiciro cyacyo aho gushyiraho, byo gushyiraho ibintu gusa.

Ibyo ari byo byose umubyeyi uremerewe n’ikigo kiremerewe byose bigira ingaruka ku mwana. Uwa mbere ashobora kwishyura nabi, umwana akiga nabi ndetse akaba yanarivamo. Ikigo na cyo gishobora kudaha abana ibyo kifuza uko cyabigennye.

Hagati aho mu kwirinda ko ibyo biba, Minisiteri  y’Uburezi yagombye kugira inama ibigo cyane ibyigenga ngo bitaba “ibyigenge” kuko n’ubundi kwigenga kwabyo bitabibuza gukora ikizamini cyateguwe. Hejuru y’ibyo kandi baba abana barererwa mu bigo bya Leta baba abarererwa mu byigenga bose ni abana b’u Rwanda bahurira ku isoko rimwe ngo batange umusanzu babikesheje ibyo bize.

Guca akajagari kagaragara mu iyongezwa ry’amafaranga yakwa ababyeyi (1)

RUKIRAMACUMU Nelson

By admin

12 thoughts on “Minisiteri nihe umurongo “babyeyi” z’amashuri zihabwa abayarereramo ”
    1. Uravuga utavuze amafaranga yo gusana (inyubako) atangwa buri mwaka ariko ibisanwa ntibigaragare. Ibyo uvuga ni ukuri harimo akajagari Leta ikwiye guca ibintu bikajya ku murongo.

      1. Yewe uwavuga babyeyi bwakwira bugacya,ariko ikigaragara ninyungu igana kubiyobozi bwishuli aho kuba kubanyeshuli,cg abarimu,none se urasanga muri primaire yabana 800 baka 5000frw buri gihembwe ya smart classroom yo kugura za mudasobwa,wagenzura ugasanga hari uzitagera ku 10 kandi nazo zashaje,cg se ntubone nimwe ukayoberwa aho ayo mafranga ajya,ugasanga ahandi bazamuye agahimhazamusyi kabarimu wagenzura ugasanga kayabageraho,mubyukuri ababyeyi barahababarira,ababishinzwe babikurikirana

  1. Umva Nelson,ibyo uvuga birumvikana. Ese ibigo byose bifata abana kimwe, ese kuki usangaPrime hamwe Umwalimu abona 120,000 byiyongera kuri salaire undi akabona salaire gusa, ese kuki hariho 12&9YBE?
    Schools of excellence…? Ese ubu wajya ku Iseminari, Riviera, ugategeka ngo abana ntibakarenze aya kdi Leta nta n’urupapuro ibaha? Tugiye gutekereza uburezi bwa kera aho umwana yajya kwiga, mu biruhuko agatahana umugati, akagera mu rugo akaba ariwe ugira matelas mu rugo sinzi uko byagenda…

  2. Iki gitekerezo cyawe ni cyiza ariko birambabaje kuba utaziko ibi bintu Leta ibizi. Irabizi rwose kandi ntacyo yenda kubikoraho kuko nibwo buryo twahisemo bwo kuyobor’igihugu cyacu. Ayo ni amarangamutima rero uba urimo kuzana muri Leta ishaka guhang’imirimo no kuzamur’ubukungu bw’igihugu. Bipfa gusa kutagir’ubuzima bw’umuntu bitwara ubundi amafaranga bakayakama mu baturage bigatinda. Reka turebere ibintu hamwe.
    1. None se minerval ntiyari 300 frw muri primaire na 21000 frw muri secondaire? Ariko amategeko yanditse avugako kwiga ari ubuntu ndetse na UNESCO niko ibizi. Umwana wo muri primaire ya Leta muri Kigali atanga hafi 30.000 ku mwaka mu bintu bidasobanutse kandi bishyirwaho n’ushinzw’uburezi mu karere afatanyije n’abayobozi b’ibigo.
    2. Umuntu ajya guparik’imodoka ye imbere y’inzu ye bakamwishyuza aya parking kandi ntacyo banamumarira iyo ikinyabiziga cye cyangijwe. Imisoro itangwa kuri ubwo butaka se ugirango irahagije kugirango amafaranga ya parking aveho? wariwabona Polisi yiruka ku bantu bambuye inzego za Leta nka Rwanda Revenue cyangwa Irembo? Oya rwose. Ariko iyo ufite amande y;iriya sosiyete y’abademobe, polisi ikwirukaho umunsi wose ikoresha amavuta n’umushahara byaturutse mu misoro yacu kugirango yishyurize umuntu ku giti cye. Aho naho uhit’umenya uyoboye iki gihugu uwariwe.
    3. Aya madini yose afit’amamuko mu Bugande dore ko ari ntana rimwe rifit’izina ritari mu cyongereza ubwona ubujura akor’abaturage butakagombye gukurikiranwa na Leta? Ariko idini ripfa gusa kuba rifit’inzu igaragara neza, ubundi amasiha rusahuzi agacuza rubanda Leta igakoma mu mashyi.
    Ibi rero tugomba kubimenyera kuko Leta inzego zayo zose yazihinduye nk’inka ikamwa kuko izi ko ntacyo twenda kubihinduraho. Ubuvuzi tuzi uko bukora, umutekano uko tuwicungira murabiz, uburezi bwo niho ruzingiye. Ngayo nguko.

  3. urakoze cyane Nelson kuri iyi nkuru iteguranye ubuhanga! Mu by’ukuri babyeyi zagaragaye muri iyi minsi nyinshi muri zo zari ziteye kwibaza! Aho umwana wo mu mashuri abanza atumwa boites mathematicales 3, ipaki y’ikaramu, taille crayons 3, amakaye umurundo, imikasi 4, lames 2 z’impapuro, ……ukibaza niba ibi bintu bikoresherezwa rimwe, ukibaza ibyo imikasi 4 izakata,……hakwiyongeraho ko ibi byose ngo biba bigomba kugurirwa ku ishuri…..ndetse ko hamwe nko muri primaire na maternelle batabitahana ……..bikakuyobora!! Ministere nikurikirane ibi bintu naho ubundi education yacu yagizwe business nk’insengero zo hanze aha….

  4. Minisiteri rwose nibe ijisho ry’ababyeyi. Ibi bintu buraturemereye noneho gukorerwa ibintu batagishwijweho inama aribo bazishyura ni ukubasuzugura no kubagaragaza nk’aho ari ikirombe kivamo amafrw. Bigahumira kumirari iyo usanze nta n’igitangaza ibyo bikabyo by’amashuri byahaye umwana kubijyanye cyane cyane n’ubwenge.

  5. Amafranga Leta itanga kuri buri mwana mu mashuri abanza n’ayisumbuye yayo n’ay’ifasha, ari munsi ya 1/5 cy’ayatangwaga mbere ya 1994. Na kaminuza zigenga inyinshi zica make ugereranyije n’ayo Leta isigaye ica abiga muri UR, kandi iyi kaminuza ibona ingengo y’imari ya Leta. Ni gute Leta izajya yigurutsa inshingano zayo mu burezi, akayabo gashorwa mu kwamamaza mu makipe y’iburayi, muri za Rwandair, za Convention Centers na za Arena z’imikino, maze iyo Leta yarangiza igatangazwa n’uko amashuri yongeza amafranga ababyeyi basabwa! Ubu se ibiciro byatumbagira ku masoko (nk’iby’ibishyimbo n’akawunga byikubye kabiri), amafranga y’ishuri ntiyiyongere, amashuri agahahira abana gute? Ibi ni ukwigiza nkana. Ababyeyi babishoboye bemera kujya guhenderwa mu mashuri yigenga kuko ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta rigeze aharindimuka. Leta nizamura ireme ry’uburezi mu mashuri yayo ibindi bibazo bizikemura. Ariko se bizigera bigerwaho igihe cyose mwarimu wa primaire utanga ubumenyi bw’ibanze atangirira ku mushahara w’amadolari 50? Wapi. Harima ikiri mu nda. Leta iratunga abandi urutoki eshatu zikayigarukaho.

  6. Amafranga Leta itanga kuri buri mwana mu mashuri abanza n’ayisumbuye yayo n’ay’ifasha, ari munsi ya 1/5 cy’ayatangwaga mbere ya 1994. Na kaminuza zigenga inyinshi zica make ugereranyije n’ayo Leta isigaye ica abiga muri UR, kandi iyi kaminuza ibona ingengo y’imari ya Leta. Ni gute Leta izajya yigurutsa inshingano zayo mu burezi, akayabo gashorwa mu kwamamaza mu makipe y’iburayi, muri za Rwandair, za Convention Centers na za Arena z’imikino, maze iyo Leta yarangiza igatangazwa n’uko amashuri yongeza amafranga ababyeyi basabwa! Ubu se ibiciro byatumbagira ku masoko (nk’iby’ibishyimbo n’akawunga byikubye kabiri), amafranga y’ishuri ntiyiyongere, amashuri agahahira abana gute? Ibi ni ukwigiza nkana. Ababyeyi babishoboye bemera kujya guhenderwa mu mashuri yigenga kuko ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta rigeze aharindimuka. Leta nizamura ireme ry’uburezi mu mashuri yayo ibindi bibazo bizikemura. Ariko se bizigera bigerwaho igihe cyose mwarimu wa primaire utanga ubumenyi bw’ibanze atangirira ku mushahara w’amadolari 50? Wapi. Harima ikiri mu nda. Leta iratunga abandi urutoki eshatu zikayigarukaho.

  7. Iki ni ikibazo gikomeye cyane. Hari n’ ikindi cya lame zimpapuro zitumwana abana buri gihembwe cga buri mwaka. Ese ko barengaho bagasaba amakayi ngo yo gukoreramo ibizamini, izo mpapuro zo zikoreshwa he he ko ibigo bigaragaza muri raporo yimikoteshereze yumutungo, hazamo ko baguze impapuro? Ishuri rifite abanyeshuri 750, ubwo Ababa bakoresha impapuro 500*750=375,000? Iyi management ntago ibaho! Hari ishuri nzi ntashatse kuvuga, rifitanye imikoranire na rwiyemeza mirimo ugura izo impapuro muburyo bwibanga. Ibi bikwiriye gukurikuranwa nkubwoko bwo kunyeteza umutungo cga ruswa.

  8. Akandi kantu kafasha ababyeyi bamwe, nuko MINEDUC yakwemera ko ababishoboye bajya bishyura buri kwezi amafranga y’ishuri nibura angana na 1/3. Kuko kubonera amafranga y’igihembwe yose icyarimwe, hari abo bigora cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *