Fri. Sep 20th, 2024

Shanitah na basaza be babiri bakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gufungwa burundu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica umugabo we. Abaregwa basomewe iki kemezo badahari.

Shanittah na basaza be bakatiwe burundu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020, imbere y’inteko y’abaturage mu Mudugudu wa Kaburahe III, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y’uru rubanza rwaburanishijwe ku ya 13 Ukuboza 2019.

Icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe baregwaga bagikoze Ku ya 19 Kanama 2019.

Mu iburanisha ryabaye taliki 13, Ukuboza, 2019, abaregera indishyi babwiye Urukiko ko umuryango wifuza izigera kuri miliyoni 54,8Frw. Icyo gihe  abaregwa baratakambye ngo birenze ubushobozi bwabo.

Mu iburanisha ryabaye taliki 13, Ukuboza, 2019, abaregera indishyi babwiye Urukiko ko umuryango wifuza izigera kuri miliyoni 54,8Frw. Icyo gihe  abaregwa baratakambye ngo birenze ubushobozi bwabo

Icyo gihe bireguye bemera icyaha bakurikiranyweho, basaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inteko iburanisha, bayisaba gusuzuma neza ubwiregure bwabo bakazagabanyirizwa ibihano.

Raporo y’umuganga wasuzumye umurambo wa Ndahimana, yagaragaje ko yishwe no kuva amaraso menshi, biturutse ku kuba yarishwe atewe cyuma ku ijosi.

Urukiko rwagendeye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ivuga ko umuntu wishe undi ku bushake aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano k’igifungo cya burundu.

Umunyamategeko wunganira abaregera indishyi bo mu muryango wa Ndahimana Calixte wishwe, icyo gihe  yagaragaje ko ubuhamya abaregwa batanze bisobanura ari uburyo bwo kwirengera, ndetse ko bagamije guharabika nyakwigendera.

Avuga ko kuba batasobanuye neza urugendo rw’iyicwa n’umugambi wabyo bikwiye kugenderwaho hateshwa agaciro ubusabe bwabo bwo kugabanyirizwa ibihano.

Yavugiye muri rusange imbumbe y’amafaranga y’indishyi iregerwa n’abo mu muryango wa Ndahimana, ko ari miliyoni 54 824 756 Rwf, hagendewe ku mushahara yahembwaga muri Kompanyi ikora imihanda ya Royal Contractor, ugera ku Frw 381 824.

Me Henriette wunganiraga umuryango wa Ndahimana, yinjiye mu kirego k’indishyi agaragaza ko umuryango usaba indishyi ugizwe n’abantu ikenda barimo ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abana be.

Yasabye Urukiko ko ibikubiye mu busabe bwabo byakubahirizwa kuko ari we [Ndahimana] wari ufite uruhare rukomeye ku mibereho yabo.

Urukiko rwanzuye ko miliyoni 10 ari zo zizahabwa abo mu muryango wa Ndahimana Callixte wishwe, barimo ababyeyi be bazahabwa miliyoni ebyiri kuri buri umwe, ndetse n’abavandimwe be na bo bazabona miliyoni 1,5 kuri buri mwe.

Ikirego cy’indishyi cyatanzwe n’abana ba nyakwigendera bahagarariwe na Nyirakuru witwa Numukobwa nticyakiriwe kubera ibura bubasha ry’uwo wari ubahagarariye.

Ibyafatiriwe birimo imodoka n’amafaranga angana na 1 954 000 byari byasabwe ko byahabwa abana ba Nyakwigendera, urukiko rwanzuye ko byo bigomba gusubizwa umuryango wa Ndahimana na Mukamazimpaka, hashingiwe ku kuba abana bagifite umubyeyi wabo kandi ko agifite uburenganzira busesuye ku mutungo w’umuryango.

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

7 thoughts on “Shanitah na basaza be bakatiwe BURUNDU”
  1. Bakabaye babarasa ahubwo, umuntu wica undi urupfu rw’urubozo sinzi icyo baba bagiye kumubikira mu gereza, birababaje rwose
    Njye igitekerezo cyanjye rwose nuko izo nkoramaraso bajya bazirasira ku karubanda bikaba isomo, birakabije pe

    1. Biteye agahinda kubona abantu 3 bava inda imwe bose bacura umugambi wo kwica umuntu.Mu Kilatini baravuga ngo Homo Homini Lupus Est.Bisobanura ngo “umuntu ni ikirura cy’umuntu”.Nyamara imana imaze kuturema,yaduhaye itegeko rivuga ngo “ntuzice”.Abicanyi n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza,izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka.

    2. Mu byukuri,umuntu wica undi nta bwenge agira.Kubera ko ejo nawe aba azapfa.Nkunda kwibaza ibintu byinshi: Kuki abantu badatinya imana?Kuki abantu badakundana?Kuki abantu bamwe bakora ibintu n’inyamaswa itakora?Kuki abantu batinya imana aribo bake?Kuki…kuki….kuki….???
      Wa mugani w’umuririmbyi,Mana tabara isi yawe.

  2. Abavuga ng’umugabo mbwa aseka imbohe banyite uko bashaka, aba bo ndabasetse, abantu 3 bavukana hakabura n’umwe wari gukebura abandi! N’akumiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *