Ijonjora ry’abakobwa bazavamo abazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 rigeze mu ntara y’Iburasirazuba ahakunze kuvugwaho kugira abakobwa b’ikimero ntagereranywa. Iyi ntara ibonye abakobwa 15 binjiye mu kindi kiciro barimo uwavuze ko yifuza kuzamura imibereho ya mwarimu.
Iri jonjora ryageze mu ntara eshatu, Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo; rimaze gutanga abakobwa 19 baza kurara biyongereyeho abaza guturuka mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyi ntara itahiwe, ikunze kugarukwaho ko abakobwa bayikomako bafite ikimero kihariye kigaragaza ubwiza bw’Umunyarwandakazi abo bakunze kuvuga ko bateye nk’Igisabo.
Mu bikorwa byo kujonjora aba bakobwa, bibimburirwa n’ibindi byo kwiyandikisha bikorerwa kuri murandasi ubundi ku munsi nyiri izina w’igikorwa, abitabiriye bakabanza gupimwa ibiro n’indeshyo nka bimwe mu bigenderwaho umukobwa yemererwa kuba yaba Nyampinga.
Iri rushanwa ry’Umukobwa uhiga abandi mu bwiza bw’inyuma, ubwenge n’Umuco rimaze gufatwa nka kimwe mu bikorwa bizamura umwana w’umukobwa.
Abakobwa 30 ni bo bujuje ibisabwa mu bahataniraga guhagararira intara y’iburasirazuba, bagiye banyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka bagaragaza imigabo n’imigambi y’ibyo bazakora mu gihe bagira amahirwe yo gutsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda
1/2 cy’abakobwa bari bujuje ibisabwa ni ukuvuga 15 bagize amahirwe yo gukomeza mu kiciro gikurikira.
Muri aba 15 barimo Ingabire Rehema wize Uburezi wavuze ko afite igitekerezo cyo kuzamura imibereho ya mwarimu abinyujije mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga imisanzu yashyirwa mu kigega cyaba kigamije gutuma mwarimu agira imibereho myiza.
Abakobwa 15 batambutse
- Umutesi Nadege
- Numukobwa Dalillah
- Niheza Deborah
- Ineza Charlene
- Nikuze Icyeza Aline
- Umwiza Phiona
- Kansime Deborah
- Ingabire Rehema
- Wihogora Phionnah
- Murangamirwa Ange
- Ingabire Denyse
- Nyinawumuntu Rwiririza Delice
- Munezero Grace
- Teta Ndenga Nicole
- Ingabire Diane
Uko igikorwa cyagenze umunota ku wundi:
13:00- Abakobwa bitabiriye iri jonjora bari gupimwa ibiro n’indeshyo yabo kugira ngo abujuje ibisabwa bahabwe rugari banyure imbere y’akanama Nkemurampaka.
14:34- Abakobwa 30 bujuje ibisabwa ni bo bagiye guhatanira kujya mu kindi kiciro kizabahuza na bagenzi babo bo mu zinsi ntara n’Umujyi wa Kigali.
Kuri murandasi hari hiyandikishije abakobwa 90, uyu munsi haje 41, ababashije kuzuza ibisabwa ni 30.
14:37- Abakobwa 30 bagiye kunyura imbere y’akanama Nkemurampaka bari guhabwa amabwiriza y’irushanwa banabwirwa uburyo bagomba kwitwara.
16:01- Abagize akanama Nkemurampaka, Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Miss Mutesi Jolly binjiye mu cyumba kigiye kuberamo iki gikorwa.
16:04- Abakobwa 30 bujuje ibisabwa babanje kuza kwiyereka abagize akanama nkemurampaka. Bakaza kugaruka buri umwe asubiza ibibazo abazwa.
16:10- Nirere Marthe ufite nimero ya mbere anyuze imbere y’abagize akanama Nkemurampaka, abazwa umwihariko w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko ari agace k’umurambi kandi kakaba kagira ikirere kiza kidashyuha kitanakonja.
16:14- Nimero ya kabiri Umwari Nice urangije mu mashuri yisumbuye mu ishami ry’itumanaho, avuga ko aramutse atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda, yahangana n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Uyu mwari avuga ko azasaba Leta y’u Rwanda gushyiraho akagoroba k’Urubyiruko azifashisha mu kunyuzamo ubutumwa bwe bwo guhamagarira urubyiruko runywa ibiyobyabwenge kubivamo.
16:57- Ingabire Rehema wize Uburezi avuga ko yifuza kuzatera imbere imibereho ya mwarimu kuko ikiri hasi mu gihe ari bo musingi w’iterambere rya buri muntu n’iterambere ry’igihugu.
Ingabire ufite umushinga yise ‘We for teacher’, avuga ko azashishikariza abaturage gutanga umusanzu wabo uzashyirwa hamwe kugira ngo uzamure imibereho ya mwarimu.
Umukemurampaka Mike Karangwa yagiriye inama uyu mwari, yamubwiye ko ari umushinga w’inyamibwa ariko ko yazawushyira mu bikorwa agendeye ku bindi bikorwa Leta yashyizeho nk’Ikigega ‘Umwarimu SACCO’.
Yamubwiye ko yatsindira ikamba rya Miss Rwanda cyangwa ataritsindira, uyu mushinga akwiye kuzawushyira mu bikorwa.
19:00- Abakobwa bakomeje kunyura imbere y’akanama Nkemurampaka, ubu bageze ku mukobwa ufite nimero 24.
Aba bakobwa bagenda banagaragaza ibyo bifuza kuzahigura mu gihe baba bagize amahirwe yo gutsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bavuze ko bazarwanya inda zitateguwe, bazashyiraho ingamba zo guhangana n’ibiza, kurwanya ibiyobyabwenge no kurwanya imirire mibi n’igwingira.
19:26- Keza Yusia avuga ko afite igitekerezo cyo gufasha abana badafite kivurira abinyujije mu mushinga wo gukusanya inkunga anyuze mu bigo by’amashuri ashishikariza abana gutanga nibura igiceri cya 100 Frw.
19:31- Teta Ndenga Nicole umukobwa ufite nimero ya nyuma ya 30, avuga ko afite igitkerezo cyo gushishikariza imiryango guhinga ibiti by’imbuto kugira ngo abana bakomoka muri iyi miryango batazagira ikibazo k’imirire mibi.
19:38- Abakobwa bose bamaze kunyura imbere y’abagize akanama Nkemurampaka bagaragaza ibitekerezo byabo n’ubuhanga bafite ndetse banerekana ubwiza bwabo nka bimwe mu bigenderwaho mu gufungurirwa imiryango iberekezo mu kiciro kizakurikira iki k’ijonjora.
Abagize akanama Nkemurampaka bagiye kwiherera ngo batoranye abagomba kuzahagararira iyi ntara y’Iburasirazuba.
20:06- Abagize akanama nkemurampaka bagarutse mu cyumba kiri kuberamo iki gikorwa ngo hatangazwe abagize amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro.
20:10- Abakobwa bose uko ari 30 bagarutse muri salle ngo hasomwe amazina y’abakomeza mu kindi kiciro.
Photos © Miss Rwanda
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
Ndabona abana rwose baratinyutse ari benshi. Nibeza kandi. Aha ho hazavamo na Miss 2020
MISS Rwanda yararangiye , ibi ni…………………………………………………………..mute igihe.