Sat. Sep 21st, 2024

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020, kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali 0-0, umikino wo ku munsi wa 17 wa Shampiyona.

Umukino wari ukomeye ariko warangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi

Rayon Sports mbere y’umukino yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, irushwa na APR FC amanota ane. AS Kigali yo yari ku mwanya wa 12 n’amanota 18 irushwa amanota 16 na Rayon Sports.

Umukino watangira ku isaha ya saa 15h00, abakunzi benshi bafana izi kipe bari ku kibuga.

Ku munota wa mbere w’umukino Rayon Sports yabonye uburyo bwiza bwashoboraga kuvamo igitego nyuma yo guhererekanya umupira kwa Omar Sidibe bakunda kwita Mwalimu na Bizimana Yannick, Umusifuzi wo ko ruhande avuga Bizimana Yannick yaraririye.

Ku munota wa 9’ Sekama yahaye Bizimana Yannick umupira, umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame arazamuka ahurira na Mugheni mu kirere, Umusifuzi yemeza ko habayeho ikosa.

Ku munota wa 27’ Rayon Sports yabonye Coup-franc ku ikosa Martel yakoreye Iranzi. Iranzi Jean Claude ni we wahise ayiteye, ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 35’ Rayon Sports yahushije igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Iranzi, Bakame awukuramo usanga Bizimana Yannick wari uhagaze mu rubuga rw’amahina hagati awusubiza mu izamu ugarurwa na Rusheshangoga, Yannick arongera arawufata agiye gucenga ariko ntibyagize icyo bitanga.

Ku munota wa 42’ Ndekwe Felix yacenze Iragire agwa hasi, Rutanga aturuka inyuma umupira arawurenza.

Rusheshangoga yaje gutera Koruneri ariko Martel arenza umupra, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports, Kilasa Alain yakoze impinduka Sugira Erneste asimbura Sekamana Maxime.

Nyuma y’iminota ibiri Sugira yinjiye mu kibuga yahaye umupira Bizimana Yannick ateye Bakame awukuramo.

Ku munota wa 54’ AS Kigali yashoboraga kubona igite, nyuma y’uko Iradukanda Eric bamwambuye umupira Bosco acenga ba myugariro ba Rayon Sports ahereza umupira Martel wari uhagaze imbere y’izamu wenyine ateye umupira unyura hejuru.

Rayon Sports yakoze impinduka ya kabiri Iranzi Jean Claude asimburwa na Mugabo Ciza, AS Kigali na yo yakoze impinduka Benedata Janvier asimburwa na Nova Bayama, Ntamuhanga Tumaine asimbura Luc Mba Martel.

Iminota 90’ yarangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi ari 0-0.

 

Abakinnyi Rayon yabanje mu kibuga:

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Omar Sidibe, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick na Iranzi Jean Claude.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali yakoresheje: Ndayishimiye Eric Bakame, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Moss, Luc Mba Martel, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric Zidane, Ndekwe Felix, Kayitaba Bosco na Benedata Janvier.

Uko imikino y’umunsi wa 17 ya shampiyona yagenze:

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama, 2020:

Police FC 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya11, Mutarama, 2020:

AS Kigali 0-0 Rayon sports

AS Muhanga 0- 1 Gicumbi FC

Marines 2-0 Gasogi Utd

Imikino uko iteganyijwe Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020:

APR FC vsBugesera FC (Stade de Kigali, 15H00’)

Mukura VS vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15H00’)

Etincelles FC vs Heroes FC (Umuganda Stadium, 15H00’)

SC KiyovuvsEspoir FC (MUMENA Stadium, 15:00)

,

AMAFOTO: Adrien KUBWAYO

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Rayon Sports na AS Kigali ziranganyije 0-0 Sugira yongeye gusimbura”
  1. Ikigaragara Rayon Sports ihagaze nabi ,ntabwo uko ihagaze bitanga ikizere cy’ikipe yatwara igikombe cya Championat , nta ba Rutahizamu bakomeye ngenderwaho ifite ,usibye uriya yatijwe Sugira gusa kandi rwose umwe ntahagije. Usanga iyi equipe ariyo ba rutahizamu bayo batamaramo kabiri cg byagera aho bakenewe ukumva ngo bagiye … ,gutyo gutyo…. , Gutsinda kwa Rayon sports ni ba rutahizamu batyaye kandi barenze umwe ,niba ntabo mufite muhebe . Mwagiye mushaka uburyo mugumana ba Rutahizamu banyu beza kugeza Championat irangiye…..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *