Fri. Sep 20th, 2024

Rob Macaire uhagarariye u Bwongereza muri Iran yatawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Iran kubera ko ngo yifatanyije n’abigaragambya bamagana ko Iran yahanuye indege ya Ukraine.

Rob Macaire uhagarariye u Bwongereza muri Iran

Ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza bitangaza ko gufungwa kwa Macaire bitandukira cyane amategeko mpuzamahanga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Dominic Raab yamaganye ibyakozwe na Iran.

Ibiro by’itangazamakuru bya Iran bitwa Tasnim bitangaza ko Rob Macaire yafunguwe.

Macaire kandi ngo Iran yamufashe imuvugaho no kuba ari mu bashishikarije abaturage ba Iran guhaguruka bakamagana ubutegetsi bwa Ayatollah Ali Khamenei.

Tasnim yanditse ko uriya muyobozi uhagarariye u Bwongereza muri Iran ari mu batumye abaturage bari baje kwibuka abantu baguye mu ndege ya Ukraine yahanuwe tariki 08, Mutarama, 2020 bahaguruka bakamagana ubutegetsi bwa Tehran.

Abo ngo yashishikarije guhaguruka bakamagana ubutegetsi bari bateraniye hafi ya Kaminuza ya  Amir Kabir.

The Independent

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Ambasaderi w’u Bwongereza muri Iran ‘yafunzwe’”
  1. Ntabwo ambasaderi yemerewe kwivanga mu bibazo bya Politiki biri mu gihugu arimo.

    Kuba uhagarariye igihugu cyawe mu kindi gihugu ntibiguha uburenganzira bwo kwitwara nk’umuturage w’icyo gihugu.

  2. Mr. Kamanzi. Ibyo wanditse urabizi neza cg uracyeka. None Ambassador yaba akora iki mukindi Gihungu. Mubyo agomba gykurikirana na Polique irimo ndetse kumwanya wa mbere.

  3. Mr Kamanzi nawe ntusetse kbsa nonese Ambassador aba ahaagarariye igihugu cye mubijyanye n’ubuhinzi mukindi gihugu? Aba ahagarariye inyungu za Politic mugihugu akoreramo. Ninayo mpamvu ariwe utanga raporo yibiri kubera muri icyo gihugu ikemerwa nigihugu cye kuruta ibyo basoma mubinyamakuru. Ambassador aba akomeye kbsa ibyo Iran yakoze biri mumakosa mpuzamahanga akomeye kbsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *