Sun. Nov 24th, 2024

Haiti babutse ibihumbi by’abaturage bapfuye mu myaka 10 ishize bahitanywe m’umutingito, gusa byabaye ngombwa ko Perezida w’icyo gihugu ahungishwa ahaberaga kwibuka ku rwego rw’igihugu kubera imyigaragambyo.

Perezida Jovenel Moïse ashyira indabo ahagenewe kwibuka abantu ibihumbi bahitanywe n’umutingito

Tariki 12 Mutarama 2010 nibwo umutingito ukomeye wibasiye Haïti, wari ku gipimo cya 7 (magnitude), wamaze amasegonda 30 ariko usiga ukoze ibara.

Uriya mutingito wahitanye abantu 300 000 naho abasaga miliyoni 1,5 bakuwe mu byabo nk’uko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe abinjira n’abasohoka kibitangaza.

Kugeza ubu igice cya miliyoni cy’abatuye Haiti baracyaba mu mahema ntibarabona inzu zo kubamo.

Al Jazeera ivuga ko Umurwa Mukuru wa Port-au-Prince n’ubu uhangana no kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa n’umutingito.

Abatuye Haiti ntibishimiye imibereho barimo, bakaba bigaragambije aho Perezida Jovenel Moïse yari agiye gushyira indabo, biba ngombwa ko abashinzwe kumurinda bahamukura nta jambo avuze.

Haiti kiri mu bihugu bya mbere bikennye cyane ku Isi, kiba kiri mu gace ka America yo hagati, ahitwa muri Caraïbes.

Benshi mu batuye Haiti ntibishimira uko Leta yakoresheje inkunga zo gufasha abagizweho ingaruka n’umutingito bakavuga ko igihugu kirimo ruswa

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *