Fri. Sep 20th, 2024

Imbuga Nkoranyambaga zikomeje guhindura imibereho y’abatuye Isi muri iki gihe, bamwe bazikoresha mu bucuruzi abandi bakazifashisha bagaragaza ibyo bakora no gusangiza abandi ubuzima babayemo. Abakora ibijyanye n’Imideri mu Rwanda bo ryabaguriye isoko ubu bazikoresha mu kureshya abaguzi.

Imideri igaragaza uko abanyarwanda bo hambere bambaraga

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo ivuga ko abagerwagaho na murandasi mu Rwanda muri 2011 bari 7%  ubu bakaba bageze kuri 52%.

Iyi minisiteri itangaza ko muri 2010 abari batunze telefone ngendanwa bari 33% mu gihe mu mwaka ushize bazamutse bakikuba zirenga ebyiri kuko bageze kuri 80.5%

Kuzamuka kw’iyi mibare kwafashije cyane abari mu ruganda rw’imideri mu Rwanda kuko bakoresha iri koranabuhanga mu kwerekana ibyo bakora na byo bikagera kuri benshi kubera izamuka ry’abazikoresha.

Inzu nyinshi z’imideri, abategura ibitaramo by’imideri, abamurika imideri, abajyanama mu by’imyambarire n’abahanga imideri ku giti cyabo bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’inzira ifunguye yabafashaga gukurura abakiriya no kwerekana bimwe mu bikorwa bakora.

Zimzwe muri izi nzu z’imideri zifite abazikurikira cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’iyitwa Uzuri K&Y ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 15 kuri Instagram, kuri Twitter bagakurikirwa n’abarenga 1 000, mu gihe kuri facebook bakurikirwa n’abarenga ibihumbi 43.

Tanga Designs bakurikirwa n’abarenga ibihumbi 19 kuri instagram, kuri twitter bakurikirwa n’abarenga 800, mugihe Sonia Mugabo akurikirwa n’abarenga ibihumbi 27 kuri Instagram naho kuri twitter agakurikirwa n’abarenga 7 000.

Usibye izi nzu z’imideri, n’abategura ibitaramo by’imideri bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga  kuko akenshi ari na zo bahamagariramo abantu kuzitabira ibitaramo baba bariho bategura cyangwa bakerekaniraho uko ibyamaze kuba byagiye bigenda.

Kigali Fashion Week ni igitaramo kimaze kumenyekana mu Rwanda dore ko ubu cyanabaye mpuzamahanga, kikaba gisigaye kibera mu bihugu bitandukanye. Kuri instagram bakurikirwa n’abarenga ibihumbi bibiri, kuri facebook bagakurikirwa n’abarenga ibihumbi bine.

Mercedes Benz Fashion week Kigali na cyo ni ikindi gitaramo cyatangiye gutegurwa umwaka ushize kugera ubu gikurikirwa n’abarenga 800 kuri instagram. Collective Rw fashion week ikurikirwa n’abarenga ibihumbi bine kuri instagram, kuri twitter ho bakurikirwa n’abarenga ibihumbi bibiri.

Abacuruza imyambaro isanzwe nabo bakomeje kuzamuka mu gukoresha iri koranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga.

Aba bose bakora ibifite aho bihuriye n’imideri bakunze no gukora ibiganiro bitandukanye bica kuri channel zitandukanye kuri Youtube zaba izabo bwite cyangwa bagakorana n’itangazamakuru bikomeye ku Isi nka BBC na CNN by’umwihariko ibi bitangazamakuru bibiri byafashije uru rwego rw’imideri kumenyekana ku rwego mpuzamahang.

Usibye BBC na CNN n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda birimo Umuseke bikunze gutangaza amakuru agaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abari mu mideri.

Ndayishimiye Daniel utegura igitaramo cya Mercedes Benz Fashion Week Kigali yabwiye Umuseke ko amakuru menshi y’ibirebana n’imideri ayakura ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri we ngo ni indi nzira akunze gukoresha yamamaza ibikorwa by’iki gitaramo ategura.

Ati “Nko muri Africa y’Iburengerazuba usanga abakora ibifite aho bihuriye n’imideri bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga kuko hari n’ababisaruramo amafaranga Atari make.”

Akomeza agira ati “Hari n’abashabikira ku mbuga nkoranyambaga batangaza amakuru y’imideri aba bazwi nk’aba ‘fashion blogger’ kandi aba akenshi usanga bubashywe cyane mu bihugu byabo kuko hari ikintu kinini bongerera uruganda rw’imideri mu bihugu byabo.”

Sarah Nynthia washinze ikigo kimenyekanisha abamurika imideri ku masoko mpuzamahanga cya ‘webest model’ avuga ko imbuga nkoranyambaga bazikoresha bashaka akazi.

Ati “Nk’ubu dukorana n’ibigo bindi biciye kuri murandasi yaba ibyo muri Africa y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za America, u Bufaransa n’ahandi. Aha hose duhererakanya amakuru n’imyitwarire y’abamurika imideri bityo bikatworohereza no kubona akazi.”

Kugeza ubu umwe mu bamurika imideri bo muri Webest model witwa Isheja Morella yatumiwe kujya kumurika imideri muri Milan Fashion Week kizaba ku wa 18-24 Gashyantare 2020 na Paris Fashion Week izaba ku wa 4 Werurwe 2020.

Sonia Mugabo na we imideli akora ayamamaza biciye ku mbuga nkoranyambaga
Amazina menshi y’abahanga imideri mu Rwanda yamenyekanye ahanini bivuye kugukoresha imbuga nkoranyambaga
Abategura ibitaramo by’imideri nabo ngo gukoresha imbuga nkoranyambaga bibafasha gusangiza ababakurikira amakuru bwite arebana n’ibitaramo bategura

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *