Kuzana ubwoko bw’inkoko bwa ISA BROWN ni igisubizo ku mworozi ugamije guhaza isoko ry’amagi mu Rwanda kuko ni inkoko zitera amagi zitanga umusaruro munini, aborozi bagiye kujya bazigurira mu Rwanda.
Mu muhugurwa yahuje aborozi b’inkoko ku wa gatanu i Kigali, Dr. Gregoire Karemera yatangarije Umuseke ko bari bamenyereye ko inkoko nyinshi bazikura hanze zikaza ari imishwi, ubu UZIMA CHICKEN izajya ibafasha kuzibona.
Ati “Mu bushobozi bwacu twazanye inkoko za ISA BRWON, umuturage agiye kujya abona imishwi ikingiye indwara enye z’ingenzi mu gihe zajyaga ziva hanze zikingiye indwara imwe, dushobora kuzikata iminwa mu buryo bwabugenewe nyuma yo kuvuka kandi hari n’uburyo bwo gutwaza imishwi aborozi (Transport).”
Dr. Gregoire Karemera avuga ko igishimishije ari uko inkoko zamaraga amasaha amunani mu ndege zikagera mu Rwanda zinaniwe, ndetse akenshi nyinshi zigapfa, ariko ubu zikaba zizajya zigurwa mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko inkoko z’imbyeyi (Mu ndimi z’amahanga bazita “Parent stock” cyangwa “Les parenteaux”) zitanga imishwi ya ISA Brown zatangiye gutera muri uku kwezi, mu kwezi gutaha UZIMA CHICKEN bakaba bazatangira kuzigurisha, kandi ngo igiciro kizagabanuka ugereranyije n’uko zagurishwaga zivuye hanze.
Umushwi w’iriya nkoko uvuye hanze wagurishwaga Frw 1150 ariko ubu izajya igura ari munsi ya Frw 1000.
Christine Nyiransabimana umworozi w’inkoko za ISA BROWN mu Rwanda yavuze ko ari nziza.
Ati “Akenshi tugira ikibazo iyo dutumije imishwi hanze, tugira igihombo kandi nta muntu utwishyura rero tubonye imishwi myiza byadushimisha kandi, inkuru nziza ni uko ubu tugiye kujya tuzigurira mu Rwanda.”
Christine avuga ko ubucuruzi bw’inkoko bwunguka cyane, asaba aborozi bagenzi be kudacika intege.
Ndasenga Fabrice ukuriye ubworozi muri RAB yavuze ko ibintu byo gutumiza imishwi y’inkoko hanze uyu mwaka bihagarara, abayishaka bakajya bazibona muri UZIMA CHICKEN.
Ati “Nyuma y’ukwezi kumwe abari mu Ntara hose bazajya batumiza imishwi mu Rwanda ibageraho mu buryo bwihuse, RAB tuzajya tugerageza tubahugure mu bijyanye n’ubworozi bw’Inkoko.”
Ndasenga Fabrice yakomeje avuga ko RAB cyangwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nibiba ngombwa bazajya bakoresha abahinzi ingendo shuri barebe abandi uko babigenza mu bworozi bw’inkoko.
ISABROWN itangira gutera ku mezi ane, mu gihe cy’umwaka n’igice iba imaze gutera amagi arenga 500, impuzandengo y’ingano y’ibiryo irya ku munsi ni g 111.
HENDRIX GENETICS CORPORATE ni bo bagiye gufatanya na UZIMA CHICKEN LTD mu gufasha Abanyarwanda kubona z’ “imbyeyi” zitera amagi azaturagwamo imishwi y’inkoko zo mu bwoko bwa ISA BROWN mu Rwanda.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW
Ko mu nteye ubwoba? Ngo umushwi wazaga uhagaze 1150, none ngo uzagura 1000 cg munsi? Munsi ashobora kuba 900; Ubwo se ikinyuranyo kweri kizaba kirihe? Umushwi uje n’indege uragura 1150, undi nawo hafi aho, sinzi. Mwibuke ko muba zungu main d’oeuvre yaho ihenda, kubitiraho kugeza ibintu bihumeka ku kibuga, n’ibindi. Byibuze muzashyire kuri 650 Frw.
Umenyeko infrastructures hano iwacu zihenze cyane. Urugero, amashanyarazi ahenze incuro nka 20 ugereranyije n’iburayi. Inzu bakoreramo hano zihenze kurusha iriya kuko uworora inkoko 100.000 akoresha make kurusha uworora inkoko 1.000. Ni ukuvugango bizaduhendukira ari uko twabikoze ku rwego industriel nk’iburayi. Ikindi imisoro yacu iri hejuru cyane, ibiryo zirya n’imiti byose bitumizwa hanze uretse ibiryo bike twikorera hano iwacu. Main d’eouvre rero ntabwo ariyo paramètre yonyine wareba kuko hano turacyorora mu buryo buciriritse. Ikiruta byose, risque zo gupfush’imishwi bitewe n’ingendo nazo zizagabanuka cyangwa ziveho burundu kandi nayo yari imbogamizi ikomeye cyane.