Fri. Sep 20th, 2024

Ikirunga kitwa Taal kiri kurukira, giherereye muri Km 70 kugira ngo ugere ku murwa mukuru Manila. Umunyarwanda uri ahitwa Baguio City avuga ko Leta yasabye ko akazi n’amashuri biba bihagaze mu bice bituranye na kiriya kirunga, abantu bagahungishwa.

Iki kirunga ngo gishobora kuza guteza umutingito wo mu mazi bita Tsunami nawo ugateza imyuzure

Ikigo k’Igihugu kiga imiterere y’ubutaka kivuga ko hari impungenge ko kuruka kwa kiriya kirunga kwaza gutuma havuka Tsunami (ni umutingito ubera munsi y’inyanja) ikangiza byinshi.

Umunyarwanda uri muri Philippines, avuga ko ‘ubutumwa buva i Manila buvuga ko ibiro by’Umukuru w’igihugu byategetse ko amashuri abanza n’ayisumbuye aba afunzwe, kandi ibigo bya Leta na byo bigafungwa kugeza ibintu bisubiye mu buryo.’

Mbere y’uko ikirunga Taal gitangira kuruka, cyabanje gusohora ibyuka bituma abaturage ibihumbi umunani (8000) bimurwa.

Taal ni ikirunga nubwo kiri mu bito ariko gikunda kuruka. Gihereye mu karwa kari mu kiyaga kikaba kimaze kuruka inshuro 34 mu myaka 450 ishize.

Kuva cyatangira kuruka cyateje imitungito inshuro 76 muri yo igera kuri 32 yari ku kigero cya kabiri cya Richter.

Ubu ikigo cya Philippines kiga iby’ubutaka kivuga ko abaturage bagomba guhunga vuba na bwangu kuko bugarijwe.

Mu Ugushyingo 2019 ikirunga Taal kerekanye ibimenyetso byo kuruka nyuma y’umutingito muto cyateje ukazamura amazi akikije ibirwa bigize igihugu cya Philippines.

Guhera ku wa 12, Mutarama, 2020 ikirunga cyatangiye kuzamura imyotsi
Ni kimwe mu birunga bito ariko bikunze kuruka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *