Fri. Sep 20th, 2024

BIRABABAJE kuba mu gihugu aho umubare w’abaturage umuganga agomba kuvura uruta kure cyane uw’Abaganga, uw’ibitaro ari muke ugereranyije n’ababigana, mu gihugu gitumiza imiti hanze, mu gihugu gitumiza ibikomoka kuri Petelori hanze…usanga umuganga afatanya n’abaturage kuvoma ‘essence’ mu mbangukiragurabara!

Video Umuseke wabonye igaragaza imodoka ya Ambulance (imbangukiragutabara) ihagaze mu gace tutaramenya abaturage bari kuyivomamo amavuta (essence) bafatanyije n’umugabo wambaye ‘ikanzu isa n’iy’Abaganga.’

Umuseke wasanze iriya ambulance ifite ikirango cya GR 011 E.

Iyo video iri gukwira ku mbuga nkoranyambaga, igitangira hagaragara abagabo batatu, bavoma ‘essence’ muri reservoir y’inyuma basuka mu ijerekani y’ubururu, iruhande rwayo hari indi y’umuhondo.

Umugabo umwe yambaye ishati yenda gusa n’ubururu bwerurutse n’ipantalo ya kaki ari gusuka, undi umufasha  aciye bugufi mu gihe hari undi uhagaze.

Humvikana umugabo ubabuza kubikora agira ati “ Ye Zidane we wabyihoreye koko!”

Ako kanya hahise undi mugabo wambaye isengeri y’umuhondo ndende n’ipantalo imurekuye hasi y’umukara na kamambiri agenda agana aho bavoma essence mu modoka.

Humvikanye nyuma umuntu waka numero y’uwitwa Didi.

Mu kanya gato haje umugabo wihuta bigaragara ko agiye gushaka ikindi kintu basukamo ‘essence’ bavomaga mu yindi ‘reservoir’ y’imodoka.

We yambaye ikanzu isa n’itaburiya Abaganga bambara mu kazi, arafungura kuri ‘reservoir’ y’Ambulance ashyiramo umugozi atangira kuvoma ‘essence’.

Urebye Video amashusho arakeye, ubujura bwo kwiba Leta bwakozwe ku manywa y’ihangu, abantu bahita!

Abafashe video bagombye kuba barabwiye inzego z’ubuyobozi ibyabaye zigakumira.

Icyaba kibabaje kurushaho ni uko wenda na bo baba ari abayobozi bakingiye ikibaba bariya bantu, cyangwa bararebereye ikibi gikorwa.

Nubwo ntawavuga neza neza aho biriya bintu byabereye, inzego zibishinzwe zagombye kumenya aho ari ho n’ababigizemo uruhare, amategeko agakurikizwa.

Hari bamwe baririmba ya ndirimbo ngo ‘Tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda…” bya nyirarureshwa!

 

Icyo itegeko rivuga

Ingingo ya 624: Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe

Umuntu wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo rusange w’igihugu, ukoresha, nta burenganzira yabiherewe n’inzego zibishinzwe, amafaranga ari ku ngengo y’imari ya Leta cyangwa indi mitungo ya Leta ibyo itateganyirijwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Inzego zibishinzwe zizamenye aho ibi byabereye

UMUSEKE.RW

By admin

20 thoughts on “Bageze aho biba essence y’imbangukiragutabara!!”
  1. Ntekereza ko hagikusanywa ibimenyetso uko biri kose ambulance yo igomba kumenyekana ari iyahe. Ariko nuwafashe Video abaye intwari yagaragaza aho yayifatiye agafasha inzego z’umutekano gukurikirana ababigizemo uruhare.

  2. Wikwihutira kubatera amabuye banza umenye ikibitera. Niba umushoferi amaze amezi 4 adahembwa uragirango bigende gute ? Ubukene n’inzara bimeze nabi.

  3. Wowe wiyise Izina , iyo iwanyu mutahembwe muriba?? Ubuse abaganga n’abashoferi ba Ambulance nibo bahembwa make ra? Anyway RIB ndayizeye.

    1. Ariko mushobora guca uruvanza mukemezako but baga essance kumanwa yihangu Kandi wenda barayikuraga muri reservoir imwe batishyira muyindi kuko itayohereza neza cg barashakaga byihuse iyo gushyira muri generateur umuriro ubuze ngobafashe abarwayi. Mugihugu cy’u Rwanda ndemezako ntawakora ikosa nkaririya kumanwa yihangu.

    2. Mureke dutegereze…. Nkubu ushobora gusanga ari nk’amashusho y’indirimbo iri hafi gusohoka dore ko abahanzi dufite muri iyi minsi bakunda guhitinga. Narose ari nka amajidabulaka ugiye kongera kudutungura.

  4. Kwemera ko dukenney nta kinegu kirimo.Umuntu ari gukora biriya aciririkanya ku bihumbi 5.250frw urumva aho ubukene bumugeze.Ubu hari benshi bafite abana babuze ayo batanga ngo bajye kwi shuli nanjye iyo lisansi nayiba ariko umwana akajya kwi shuli. Ikibazo ni biterwa niki? Nuku bumuntu wabuze imitiweli wabuze uko abana be bajya kwishuli abonye uko abomora banki njyewe haricyo namuvebaho? Wapi.

    1. yampaye inka!
      gukena ntaho bihuriye no kwiba ahubwo wasabiriza

      Imana ibababarire ababikoze kd amategeko azabakurikirane kugirango bitazasubira kd bicike birundu.

      murakoze

  5. Ubu se aba bajura bazafatwa nande? ruswa iravuza ubuhuha! ikindi iyo utwaye ikibazo cy’uko wibwe, RIB, irakubwirango nubona umujura uzaduhamagare, koko iyo mikorere ni ubunyamwuga? bafite umukozi witwa Enock wagira ngo nawe akorana nabajura! aryaa Ruswa nkugamije kuyimara mu gihugu! ariko wenda ubwo hibwee Leta atari umuturage aba bazafatwa!

  6. Ntago byoroshye,nabatarafatwa mwitonde,isi yarayakanuye,ufite plaque y’imodoka byoroshye kumenya ibitaro biyifashisha.

  7. Urakoze gutanga amakuru gusa nizere ko RIB nayo yahageze, niba nyitanze gusoma…mumbwirire umuntu wo muri rib bareke kujya basinzira ku kazi ubundi turabizeye ku kazi.)kiretse ko ba ntangaje ukuntu bari baramaze amezi 6 batarafata wa mugwizatunga afite za TV yakubise umukobwa mu ruhamee hariho video, ibyabona…..Hari ibintu iyo utabibayemwo biba bidasobanutse neza neza.

  8. Camera ziri mu bintu bituma nicuza ibyaha. Dore ni nka kuriya twese aboroheje n’abakomeye ibyo twakoze bizashyirwa imbere yacu kuri wa munsi. Ngo buri wese azahita yibwiriza aho yerekeza!

  9. Ubusanzwe ibyo kwiba essence na mazout byaberaga aho bita juakali I Gikondo hafi ya magerwa.Gusa nubwo byakijeje benshi cyane cyane abo bitaga ba charoi..n’a magarage yakikije ba DAf n’a ba SG .Reke nshimire umuntu watekereje charoi zero kuri Leta…kuko imodoka isigaranye ni Mbarwa bityo ibisambo byarumiwe.Ngarutse kuri iyi modoka uziko mu gihe babaga essance buriya hari uwarukeneye ubutabazi witabye Imana. RIB nidufashe ibyo bisahiranda birenguke imbere ya Sentare.

  10. Uwambaye itaburiya y’umweru wese siko aba ari umuganga. N’abakora muri boucheri barazambara. Bariya baturage bari kwiba essence babibazwe.

  11. Aba bantu bashakwe bahanwe. abarwayi babura uko bagera mu bitaro nahoa abandi bari gusahura amavuta y imbangukiragutabara Naho baba badahembwa ntago bahembwa na ambulance wa mugani.

  12. U Rwanda dufite ikibazo gikomeye pe RIB nikore akazi. ibi byose biba bifite impamvu ibitera ujyeze ku kigo nderabuzima cya Mwendo aho ni Mukarere ka KARONGI Umurenge wa Gashari wa kumirwa abakozi baho bararira ngo ntibazi umushara icyo aricyo . bamaze nabo amezi 5 badahembwa kd abayobozi bamwe bazi icyo kibazo ark bakicecekera.

  13. Ndabona abantu bamwe bari kwandika hano barakaye. Reka nze mbereke:
    Iki kibazo, ni ukugikurikirana byihuse, bigashyirwamo imbaraga, hakajyaho itsinda ryo kugikurikirana byimbitse, byaba ngombwa hagakorwa ubuvugizi, byashoboka bigashyirwa mu ngengo y’imari y’ubutaha. Sijye wahera!
    (NB; munyihanganire nagirango habeho no kumwenyura gato)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *