Sat. Sep 21st, 2024

APR FC na Kiyovu Sports agiye kugirana amasezerano y’imikoranire n’Uruganda AZAM rusanzwe rutanganya ibicuruzwa bitandukanye birimo ifarini.

Ikipe ya APR

Amasezerano hagati ya APR FC na Azam yasinywe kuri yu wa Gatata taliki 15, Mutarama, 2020, aya Kiyovu Sport Club na Azam akaza gusinywa kuri uyu wa Kane taliki 16, Mutarama, 2020.

Ubuyobozi bwa APR buvuga ko ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’iyi kipe na AZAM byarangiye hakaba hasigaye gushyira umukono kuri aya masezerano.

Aya masezerano y’imyaka ane, agamije kwamamaza ibikorwa bya ruriya ruganda rwo muri Tanzania ariko rufite n’ishami mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa APR, Lt Col Sekaramba Sylvestre yabwiye Fun Club ko iyi kipe izatangira kubahiriza ariya masezerano mu mikino izaba mu mpera z’iki cyumweru ubwo imyambaro y’abakinnyi bayo izaba iriho ikirango cya ruriya ruganda.

Ubuyobozi bwa ruriya ruganda buvuga ko aya makipe bahisemo gukorana na yo asanzwe afite abakunzi benshi mu Rwanda bityo ko ibi bizabafasha kwamamaza ibikorwa byabo.

Uru ruganda ruvuga ko rwabanje kuganira n’amakipe atandukanye, rutangaza ko APR na Kiyovu Sports ari yo bahuje ku byo impande zombi zifuzaga.

Ibikubiye mu masezerano ya APR FC na Azam:

  1. Amasezerano azamara imyaka ine
  2. APR FC izajya yambara imyenda iriho ibirango bya Azam
  3. Uruganda rwa Azam ruzajya rwamamaza ku mikino APR FC yakiriye
  4. Azam izagenera ikipe ya APR FC miliyoni 228 Rwf mu gihe cy’imyaka ine.

Aya masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku mukino wo ku munsi wa 18  wa Shampiyona icyo gihe APR FC ikazakina na Etincelles kuri Stade Umuganda.

 

Azam yiyemeje kuzashyira amafaranga muri APR FC
Lt Col Sekaramba Sylvester akaba umunyamabanga mukuru wa APR FC mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu
Major Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC ari kumwe n’uyoboza AZAM nyuma yo gusinya amasezerano na AZAM
Na Kiyovu bazasinya ejo

Aline Rangira MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *