Ahantu hari ibyobo byajugunywemo abantu bishwe hasaga 4,000 hamaze gutahurwa mu gihugu cy’u Burundi, ni nyuma y’igenzura ryakozwe na Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge (Truth and Reconciliation Commission) mu mvururu (intambara) zashegeshe kiriya gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1962.
Komisiyo yashyizweho mu Ukuboza 2018 kugira ngo igaragaze ukuri ku mvururu zashyamiranyije amoko mu Burundi mu myaka ishize ivuga ko babashije kumenya amazina y’abasaga ibihumbi 140 (142,505) bishwe kuva mu gihe igihugu cyabonaga ubwigenge.
Ubwicanyi bukomeye bwakozwe mu myaka ya 1965, 1969, 1972, 1988 no mu 1993 bwose ngo bwagiye buterwa no kuba Abanyepolitiki barakoreshaga iturufu y’amoko, bagatera kwicana hagati y’ ‘Abatutsi’ n’ ‘Abahutu’.
Pierre-Claver Ndayicariye ukuriye iriya Komisiyo ati “Ibindi byobo byajugunywemo imibiri y’abantu bishobora kuboneka kuko abantu babizi batinya kugira icyo bavuga, abandi bafite ihungabana.”
Ibyo Ndayicariye yabivuze ageza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko mu Burundi.
Yavuze ko kumenya ukuri ku byabaye bishobora gutuma habaho kubabarira hagati y’abishe n’imiryango yiciwe abantu bigatuma u Burundi mu gihe kiri imbere bugira amahoro arambye.
Ku wa mbere w’iki cyumweru hagaragajwe icyobo kinini cyatahuwemo imibiri 270 kikaba kiri mu Mugi wa Bujumbura.
Bivugwa ko imibiri y’abatahuwe muri icyo cyobo ari abantu bishwe nyuma y’ “igandagurwa” (kwicwa) kwa Perezida Melchior Ndadaye, wari watowe n’abaturage mu 1993.
Urupfu rwe rwakurikiwe n’intambara hagati y’ingabo z’u Burundi zari ziganjemo “Abatutsi” n’imitwe y’inyeshyamba yiganjemo “Abahutu”.
Abantu babarirwa mu 300,000 baguye muri iyo ntambara yamaze imyaka 12.
Ababashije gusura kiriya cyobo mu Mugi wa Bujumbura bamwe babasha kubantu imyambaro n’ibyangombwa abo bari bazi bari bafite igihe bicwaga, bakabasha kumenya abo ari bo.
Noah Clément Ninziza ni Perezida wungirije muri Komisiyo yo gushakisha ukuri mu Burundi, yatangarije BBC ati “Abantu bararira, abandi barahungabanye.”
UMUSEKE.RW
sha abanyarwanda nabarundi turakaze pe kuva za 59 kugeza 94 . Mana dutabare uduhindure