Sat. Sep 21st, 2024

Perezida wa Iran Hassan Rouhani yavuze ko abakuru b’ingabo ze bagomba kuzasobanura icyabateye guhanura indege ya gisivili ikica abantu 176. Yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Buhinde.

Rouhani avuga ko ingabo ari zo zigomba gusobanura ibyo zakoze

Avuga ko bitumvikana ukuntu ingabo zitiranyije indege y’umwanzi n’indege y’abasivili yavaga Tehran yerekeza Kiev muri Ukraine.

Nyuma gato y’uko iriya ndege ihanurwa, Iran yabanje guhakana uruhare urwo arirwo rwose mu ihanuka ryayo ariko iza kwisubiraho nyuma y’ibyavuye mu iperereza ryakozwe na Ukraine na Canada.

Nyuma y’uko ingabo za Iran zemeye ko ari zo zayihanuye ariko by’impanuka, abaturage biganjemo abiga muri za Kaminuza bagiye mu mihanda bamagana ubutegetsi ndetse basaba ko bwakwegura hakajyaho abandi.

Abakurikirana ibiri kubera muri kiriya gihugu bavuga ko Iran ubu isa n’iyacitsemo ibice bibiri: bamwe batifuza ubutegetsi bwa Ayatollah Ali Khamenei abandi bakabushyigikira bavuga ko aribwo bushoboye guhangana n’abanzi ba Iran barimo Israel na USA.

Hagati aho, Ukraine yasabye Iran kuyiha udusanduku tw’indege yayo twerekana uko yahanuwe.

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru wa Ukraine byatangaje ko biri gukusanya ibikenewe byose kugira ngo izahabwe turiya dusanduku, dusuzumwe n’abashinzwe iperereza nyuma ibimenyetso bizajyanwe mu rukiko.

Alexander Ruvin wayoboye itsinda rya Ukraine ryagiye aho iriya ndege yahanuriwe avuga ko Iran yemeye kuzabaha turiya dusanduku ariko Ukraine ikemera gukorana n’abo muri Iran mu igenzura ryatwo.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy nawe yatangaje ko aherutse kuvuga na Hassan Rouhani bemeranywa gukorana mu iperereza kuri kiriya kibazo.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Ingabo zacu zigomba gusobanura iby’ihanurwa ry’indege ya Ukraine- Rouhani”
  1. Uyu mugabo arashaka kwikoraho kubera ko Iran nubwo iyoborwa na Ayatollah nawe uvuga ko ayoborwa n’imana,Iran mu byukuri iyoborwa n’abasirikare bakorana na Ayatollah.Umutwe wayo witwa Al Quds niwo utera akaduruvaho muli Middle East.Ni ba gashozantambara nubwo bavuga ko bayoborwa n’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *