Sat. Sep 21st, 2024

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ko muri iki gihe intambara y’isi ishoboka niba amahanga atayikumiriye mu maguru mashya.

Putin avuga ko isi ishobora kujya mu Ntambara yahuza ibihugu byinshi byayo

Avuga ko intambara ishoboka cyane iyo yitegereje uko ibintu bihagaze muri iki gihe, akareba ukuntu amahoro mu Burasirazuba bwo hagati agerwa ku mashyi, akitegereza ibibera muri Africa y’u Burengerazuba( Sahel) akareba kandi uko u Buhinde na Pakistan bibanye…asanga habura ikintu gito ngo isi ijye mu ntambara.

Yagize ati:“ Amahanga akeneye kuganira k’ukuntu amahoro arambye yagaruka, ibihugu bikaba bitishishanya bityo isi igatekana. “

Putin avuga ko kugira ngo bishoboke bisaba ko ibihugu bitanu ku isi bifite intwaro za kirimbuzi byagombye gufata iya mbere bigakumira ko ibintu byajya irudubi.

Vladimir Putin avuga ko byoroshye ko intambara zibera mu bice bitandukanye by’isi bishobora kuvamo intambara y’isi yose.

Ku rundi ruhande ariko Putin avuga ko igihugu cye gitekanye kuko gifite intwaro zikomeye zidafitwe n’ikindi gihugu ku isi, ariko ngo ntibihagije, hagomba gukorwa izindi zikomeye kurushaho.

 

Kwishyira mu matsinda n’icengezamatwara ry’urwango bikurura intambara zikomeye…

 

Intambara ya Mbere y’Isi n’iya Kabiri zose zabaye mu kinyejana cya 20 Nyuma ya Yesu Kirisitu.

Iya Mbere yabaye hagati ya 1914 na 1918, iya Kabiri iba hagari ya 1939 na 1945. Zombi zabanjirijwe n’uko ibihugu byagendaga byihuza bigakora amatsinda arebana ay’ingwe.

Intambara ya Mbere y’isi yibanze cyane mu bihugu by’u Burayi. Ibice byari bihanganye byari bibiri: ikitwaga The Central Powers na The Allied Powers.

‘Central Powers’ harimo u Budage, Austria-Hungary, Turikiya na  Bulgaria, n’aho  ‘The Allied powers’ harimo u Bufaransa, u Burusiya, u Butaliyani, u Buyapani na USA ( yinjiye mu ntambara muri 1917).

Intambara ya Kabiri y’isi nayo yatewe no gushyamirana hagati y’amatsinda abiri y’ibihugu bitavuga rumwe.

Itsinda rya mbere ryiswe ‘The Axis’ ryari rigizwe n’u Budage, u Butaliyani n’u Buyapani n’aho itsinda rya kabiri ryitwa ‘The Allies’ ryari rigizwe  n’u Bufaransa, u Bwongereza, USA, Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete n’u Bushinwa.

Umwihariko w’Intambara ya Kabiri y’isi ni uko muriyo hakozwemo na Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’aba Nazi ba Hitler.

N’ubwo muri iki gihe hataraba amatsinda ahejeje inguni nk’uko byari bimeze mu bihe byabanjirije ziriya ntambara z’isi zombi, hari ibyerekana ko ahari kandi akora.

Abantu bake mu bakurikirana ibibera ku isi nibo bavuga ko batazi ko USA ifite itsinda rinini ry’ibihugu bakorana nka Israel, Arabie Saoudite, Qatar, Jordania, u Bwongereza n’ibindi n’aho Iran nayo ikaba ifite inshuti magara nk’u Bushinzwa, u Burusiya, Syria, Liban, n’ibindi bihugu by’Abarabu bishyigikiye ubutegetsi bwa Ayatollah muri Iran.

Kuba ibihugu byinshi bitunze intwaro za kirimbuzi nabyo ni ibintu bituma abantu bagira amakenga y’uko Intambara y’isi yaba ibintu bikazamba.

 aa.com.tr

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Putin avuga ko muri iki gihe hari ibyago by’uko Intambara y’isi yakubura”
  1. Abantu benshi bajya bandika yuko intambara ya 3 iri hafi tukabaseka.Ndetse bamwe bongeramo n’imirongo ya bibiliya yerekana ko imperuka iri hafi.Nyamara ibi bintu biteye ubwoba cyane.Bishobora kuba bitujyana kuli ya Armagueddon bahora bavuga.Ariko nange numva ntacyo bimbwiye.Nishaka izaze n’ubundi ntacyo maze ku isi.Babandi bibwira ko bakorera imana bazarokoke ni akazi kabo.Nge ntabwo nemera ibyo bavuga ngo bazazuka ku munsi w’imperuka kubera ko bashatse imana.Nta nubwo nemera ubuzima bw’iteka muli paradizo bajya bavuga.Iyo mperuka izaze cyangwa irorere.

    1. Uyu president PUTIN arimo kuvuga ko Intambara ya gatatu y’isi iri hafi niba nta gikozwe mu maguru mashya,azi ibyo avuga kubera ko ubu amaze gukora ibitwaro bikomeye kurusha ibindi ku isi byitwa hypersonic missiles.Amerika yananiwe kuzikora kandi nayo irabyemera.Icyo bisobanura nta kindi,nuko Amerika yibeshye igacokoza Uburusiya barwana bigateza intambara ya gatatu y’isi.Nukubitega amaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *