Sat. Sep 21st, 2024

Ubujyanama bw’Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, buratangaza ko bugiye gutangiza ku mugaragaro igitangazamakuru nsakazamashusho (Television) kizajya gitangaza ibijyanye n’imyidagaduro.

Bruce Melodie na manager we bagiye kumurika Television yabo

Iyi Televiziyo izatangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, imaze iminsi iri ku murongo wa Star Times imwe muri Kompanyi zikomeye mu bucuruzi bw’ifatabuguzi ry’isakazamashusho.

Kabanda Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie bakaba bafatanyije iki gitangazamakuru, atangaza ko mu gutangiza ku mugaragaro iriya Television hazaba ikiganiro n’abanyamakuru kizanatambuka imbonankubone kuri iriya Television yabo.

Avuga ko muri kiriya kiganiro hazanerekanwa abanyamakuru b’iriya Television igamije kuzamura imyidagaduro mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru kimaze iminsi gicishaho imiziki y’abahanzi nyarwanda n’abo hanze y’u Rwanda, buvuga ko abahanzi nyarwanda bahawe ikaze mu kuganira na bo uburyo bakorana kugira ngo bafashanye kuzamura umuziki nyarwanda.

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Televiziyo zo mu Rwanda hiyongereyeho iya Bruce Melodie na ‘Manager’ we”
  1. Hari ikintu nabonye kiri guhinduka mu Rwanda kandi mu buryo butajya heza. Kera gahunda za leta zanyuraga kuri Radio abaturage bakazumva muzajye mu byaro murebe umubare w’abaturage bumva radio Rwanda. Kubishyira kuri TV ni byiza ariko se abaturage bagira TV nibangahe? Njyewe nsanga aho kugirango gitifu cyangwa meya atumize abaturage naza dasso, na polisi, abasilikare, babatoza kugira ubwiherero, akalima nibindi… bagombye gukora ka film kajyana nibyo akaba ariko bazajya babereka bavuye mu muganda ubundi bagataha.

  2. nibyiza kuzana TV izazamura umuziki nyarwanda
    ariko turanasaba ko banadushyiriraho uburyo twazajya tuyikurikirana kuri murandasi

    murakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *