Fri. Sep 20th, 2024

Umuhanzi Audace Munyangango uzwi nka Auddy Kelly yasohoye indirimbo eshanu zihimbaza Imana harimo n’iyo yafatanyije na Joddy Phibi.

Audy Kelly yashyize hanze indirimbo eshanu icya rimwe

Uyu muhanzi Auddy Kelly wari umaze igihe adashyira hanze indirimbo, avuga ko afite inshingano nyinshi muri ibi bihe zitamworohera kuzibangikanya n’umuziki.

Mu ndirimbo yasohoye harimo iyitwa ‘igitangaza’, ‘imvura’ yafatanyije na Joddy Phibi bavuzwe mu rukundo igihe kirekire.

Muri izi ndirimbo kandi harimo iyitwa ‘reka nkubyinire’, ‘izo nzozi’ n’indi yitwa ‘umuvandimwe’ zose zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuva mu 2013 Auddy Kelly yavuzweho gukundana n’umuhanzikazi Joddy Phibi gusa aba bombi bakabihakana.

Mu bisobanuro bakunze kubwira itangazamakuru, bavugaga ko bombi bahujwe n’ubushabitsi bw’umuziki bahuriyemo nk’abahanzi.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *