Sun. Nov 24th, 2024

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi avuga ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’amashuri yaka abanyeshuri amafaranga y’umurengera yo kugura ibikoresho by’ishuri.

Dr Isaac Munyakazi

Muri iyi minsi y’itangira ry’amashuri, bimwe mu bigo by’amashuri byagiye bigaragaza ibyangombwa bizwi nka ‘babyeyi’ biriho ibikoresho umwana akwiye kwinjirana mu kigo. Izi ‘babyeyi’ ziba ziriho amafaranga y’umurengera buri mubyeyi atapfa kubona.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yagiranye na Radio10, yavuze ko iki kibazo bagiye bacyumva ariko ko batakomeza kwihanganira ibi bisa nko gusahura ababyeyi.

Yagize ati “Ntabwo tubyemera natwe kandi izo babyeyi turazifite mu turere twese tuzi uko bimeze ntabwo turi bubyihanganire iyo ikibazo cyagaragaye kibinorwa umuti.”

Avuga ko bitumvikana kuba ibigo by’amashuri biri mu murenge umwe byakwaka amafaranga atandukanye mu gihe isoko ryabyo ari rimwe.

Dr Munyakazi uvuga ko iki kibazo kitari gikwiye kuba kigera ku rwego rwa Minisiteri mu gihe mu mirenge yose harimo abakozi bashinzwe uburezi no mu turere hakaba abashinzwe ubugenzuzi bw’amashuri ku buryo biriya bigo bitari bikwiye kuba birenga ku mabwiriza yashyizweho na MINEDUC.

Min. Dr Munyakazi kandi avuga ko ibigo by’amashuri bikwiye gufata ibyemezo byose byabanje kugirana ibiganiro n’ababyeyi babirereramo bakabanza kubyemera kandi bikanashyikirizwa ubuyobozi bw’uturere biherereyemo na bwo bukabanza kubyemezo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Komite z’ababyeyi zishyirwaho kugira ngo zireberere inyungu z’ababyeyi bose barerera mu bigo by’amashuri, na zo zimaze iminsi zivugwamo ibibazo ku buryo hari izikora mu nyungu z’ibigo by’amashuri aho kurengera bagenzi babo.

Min. Munyakazi ati “Ababyeyi bamenye ukuri kwabo cyangwa bazihindure bashyireho abakora mu nyungu zabo cyangwa hagire abadutungira urutoki batubwire ngo ‘dore dufite abaduhagarariye ariko ibyo twemeza bo bajya kumvikana n’abayobozi bagakora ibindi.”

Biriya bigo by’amashuri kandi bisaba abanyeshuri babyigamo ko biriya bikoresho bazabigurira ku bigo by’amashuri kandi biri ku giciro cyo hejuru.

Dr Munyakazi anenga ibi byemezo by’amashuri ariko ko n’ababyeyi bakwiye guhaguruka bakabyamagana.

Ati “Nk’ubu iyo umubyeyi abwiwe ngo ibyo usabwa byose ugomba kubigura ku ishuri, aho kugira ngo ikaramu ayigure ku ishuri imuhendukiye ahubwo ugasanga irakuba kabiri ugereranyije n’uko yakabaye ayigura muri butiki y’iwabo.”

Akomeza agira ati “Urambwira ko ibi umubyeyi adashobora guhaguruka akabyamagana, urambwira ko bidashoboka kuki wajya kugura ikaye ya 500 ku ishuri kandi uba tegetswe mu gihe iyo kaye igura 200.”

Dr Munyakazi avuga ko byaba byiza ibishoboye kuboneka ku mashuri byaboneka ariko ku giciro gito aho n’umubyeyi yumva ko aho kugura ibikoresho hanze yabigura ku ishuri kuko ari ho byoroheje.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

31 thoughts on “‘Babyeyi’ z’amafaranga y’umurengera, Min Isaac ati “Ntabwo twabyihanganira””
  1. Rwose mugire bwangu mukemure ibibi bazo:

    -Gutanga amafaranga ngo yo kugura ibitabo by’ishuri nyuma y’umwaka ukaba utakibifiteho uburenganzira kuko umwana atabyimukakana cyangwa ngo ube wabiha ubikeneye
    -Amafaranga ibihumbi 15,000 Frw y’ifunguro rya saa sita (bahabwa igikoma n’irindazi) koko ibyo n’ibyo kurya byatunga umwana mu minsi 30?
    -Umwana wiga Nursery kuba yishyuye school fees ishuri rikamusaba kugura ibikoresho ku mafaranga 8500 Frw ntibasobanura ibyaribyo mu gihe umwana ataramenya no kwandika na (i) atazi no guca umurongo
    -Amafaranga y’inyubako zitarangira ku mashuri umwana agatangira umwaka wa mbere yishyura 10,000 Frw y’inyubako akazageza mu mwaka wa 6 umubyeyi yishyura ayo mafaranga

    Ni nyinshi mu mpamvu zidindiza uburezi ariko ikomeye kurusha izindi ni uko uburezi bwahindutse business niba nta gikozwe yuma y’imyaka ibiri ibiciro bizaba bimaze kwikuba incuro nyinshi kandi aho ababyiyi tuvana nta cyiyongereye.

    Nyabuna nimutabare turugarijwe

  2. Hari n’abaka amafranga ku ruhande atari kuri babyeyi. Nko muri rya shuri rikundwa cyane ry’abakobwa riba mu majyepfo, wagezagayo umwana bakakubwira ko ugomba kuzazana 12,000Frw yo gukodesha matelas.

    1. Murakoze kubwiyi nkuru njye mfite igitekerezo:Aho usanga ibigo bya leta byishyuza amafaranga y’ishuri yumurengera kandi abakozi babyo bahembwa na leta umuhanga muribi azabimfashemo mukunsobanurira kandi ikigo baturanye kikishyuza nkayicyo kigo cya leta kandi cyo gihemba abarimu bacyo mugihe ikigo cya leta kidaha nabarimu bacyo agashimwe gafatika

  3. Ni hake abagize komite z’ababyeyi zifata ibyemezo bizima! Ubuyobozi bw’ishuri ni bwo bufata ibyemezo izo komite zirebera. Gusa bazitumira mu nama za nyirarureshwa kugira ngo ubuyobozi bw’ikigo buzibwire ibyo bushaka hanyuma akaba ari byo byemezwe ngo ni komite y’ababyeyi. Ababyeyi bavuga, bati ariko hari ababahagarariye baranyije gufata umwanzuro kuri icyo kintu !

  4. ibyo kugurira ibikoresho ku bigo by’amashuri ministeri ibivaneho kuko birimo ubujura bukabije.

  5. Yewe yewe ahubwo minisiteri nitabare kandi ibishyiremo imbaraga.kuko birakabije ukabona kuri babyeyi hariho;
    1. frw y’inyubako atagira iherezo,
    2 gukodesha matelas buri gihembwe kandi byakagombye kuba rimwe mu mwaka ugasanga umunyeshuri ashoje umwaka aguze matelas
    3.ikindi ugasanga hariho rame 2z’impapuro kubana bo muri secondaire za buru gihembwe ukibaza niba ikigo kitakagombye kwigurira impapuro.
    ubwo rero ababyeyi twarahashiriye kuko wibaza uruhare rw’ikigo ukarubura ahubwo banyunyuza umubyeyi kugeza bamubogonoye.

  6. Na mwe mwa babyeyi mwe munsobanurire aho umubyeyi ageza umwana ku ishuri agasanga muri Salle bamuteze ibicuruzwa!! Koko umwana akwiye gusabwa papers hygénique 12? No mu rugo tutazigezaho!! Rames de oapiers ni izimara iki yaguriwe amakayi, atarimuri kaminuza! Buri mwana ngo agurirwe racrette! Nko mu cyumba cya dortoire hakoropeshwa racrettes zingahe! Ku bigo, umwana n,umubyeyi wakwibaza niba baba bari mu bihano! Ni byange uhave! Minisiteri nitabare ababyeyi ishyireho umurogo ukwiye.

  7. 1.inyubako zituzura zo nange zaranyumije
    2. matera yaburi gihembwe sinibaza niba matela isazira amezi 3,
    3.impapuro sinzi aho umwana wo 1eresecondaire azakoresha rame 3
    ababyeyi twaraharenganiye

  8. Njye narumiwe,
    Haraho nzi kuva 2012 bakaga Frw yo gukuraho Amabati ya Fibrociment, Gusa mperutse vuba aha kuhanyura nsanga nubu Ayo mabati ya Fubrociment agihari……
    Abaryi basongoye Amenyo.

  9. Ko mu itegeko rigenga Uburezi harimo ingingo ivuga ko Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo igomba kujya ishyiraho umubare ntakuka w’amafaranga y’ishuri abanyeshuri bagomba gutanga, none kuki Minisiteri itabikora? ikaba yica itegeko nkana kandi iryo tegeko ariyo yaryishyiriyeho rikaba ryarasohotse mu gazeti ya Leta?

    Hagomba kuba hari ikibazo abayobozi ba Minisiteri y’uburezi baduhisha. Na biriya bijyanye n’amafaranga y’agahimbazamusyi basaba ababyeyi gutanga, Minisiteri y’Uburezi usanga ivuga ko atari itegeko ko ababyeyi bashatse bagakuraho, ko kwiga mu mashuri abanza ari ubuntu, nyamara iyo umunyeshuri ababyeyi be babuze amafaranga yo kwishyura ako gahimbazamusyi, uwo munyeshuri ikigo yigaho baramwirukana kandi kugeza ubu ntaho turumva Minisiteri y’Uburezi yahagaritse ku mirimo Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri wakoze ibyo byo kwirukana umunyeshuri. Hano muri Kigali rwose hari ingero zihari zigaragaza aho abanyeshuri bo mu mashuri abanza birukanwa ngo ni uko ababyeyi babo batatanze amafaranga y’agahimbazamusyi.

    Ntabwo byumvikana ukuntu Leta yavuga ngo umwana wese uri mu kigero cyo kwiga agomba kujya ku ishuri, ngo umubyeyi utazohereza umwana ku ishuri Leta izamuhana, nyamara igihe umubyeyi yohereje uwo mwana ku ishuri noneho abashinzwe iryo shuri bakamwirukana ngo nta mafaranga yatanze, ukabona Leta ntacyo itwaye umuyobozi w’iryo shuri. This is a contradiction.

    Byakabaye byiza ko niba hari itegeko rihana umubyeyi utohereje umwana ku ishuri, haba n’itegeko rihana umuyobozi w’ishuri wirukana umunyeshuri mu gihe umubyeyi we yamwohereje kujya kwiga, cyane cyane ku bana biga mu mashuri abanza byitwa ko bigira ubuntu.

  10. hari n’ikibazo cya za Komite z’ababyeyi aho usanga Perezida w’iyo Komite iyo amaze gutorwa Umuyobozi w’ikigo amwiyegereza bakaba incuti ugasanga ibyemezo byose Umuyobozi w’ikigo afashe Perezida wa Komite y’ababyeyi abishyigikira niyo byaba bitari mu nyungu z’abo babyeyi.Usanga ziriya bita Inteko Rusange z’ababyeyi ari umuhango, ku buryo ibyemezo bizifatirwamo biba byarangije gufatwa mbere bakaza gusa babibashyira imbere ngo babyemeze. Usanga hamwe na hamwe abagize Komite z’ababyeyi hari za “avantages” bajya bahabwa n’Umuyobozi w’ikigo mu ibanga kugira ngo abagushe neza, noneho icyo azajya asaba cyose ko gihita mu Inteko Rusange bajye bamufasha kucyumvisha abayeyi bacyemere bitagoranye. Ibyo rwose birahari.

    Ndetse hari naho usanga Komite y’ababyeyi yatowe irenza manda ebyiri (imyaka ine) ikigumiraho ntihatorwe indi kandi nyamara ingingo ya 22 y’Iteka rya Minisitiri ivuga ko “Perezida na Visi Perezida b’Inteko Rusange y’Ishuri batorerwa manda y’imyaka( ibiri) ishobora kongerwa inshuro imwe gusa”, ibi bivuze ko uko byagenda kose ntawushobora kurenza imyaka ine (4). Nyamara usanga hari aho bamwe babigize akarima kabo, niba atari ukumenya amategeko…., niba ari ubushake….., ntubimbaze.

  11. Erega Mineduc yagombye gushyiraho amafaranga y’ishuli ntarengwa mu bigo bya Leta n’ashamikiye kuri Leta. Ayo mafaranga akaba azwi. Naho ubundi Ababyeyi baragatoye. Amafaranga ya za pavet zitarangira…… Niba Minisiteri yaremeye ko ishuri rikora ni uko ryujuje ibyangombwa. Reka reka Minerival abayobozi bazishyiraho uko babyishakiye.Ahenshi Komite z’Ababyaeyi ni indorerezi….Kandi mwibuke ko umubyeyi ashobora kurerera mu bigo bitandukanye, buri kigo n’udukoryo twacyo…….Mineduc nihaguruke…….

  12. Iby’uburazi byo byabaye ubucuruzi.Uziko nta mpuhwe bagira?BAbo bayibozi bayo mashuri babaye ibisambo.Icyo bapfana n’ababyeyi ni ayo mafranga ntakindi.Njyewe nigereye ku ishuri njyanye umwana,nsigaramo make ariko banyirukananye n’umwana ubu ndamutahanye ngo nzaze nzanye ayuzuye.
    Ubwose urumva byoroshye?

  13. Minister ngo ababyeyi babyamagane, urashaka ko bajya mu muhanda? Nibaraswa uzabyiringira? Mwatubwiye ko kwigaragambya bitemewe igihe bitahawe uruhushya na leta. Kuko ibyo kwamagana mu Rwanda ari byinshi.

  14. Ministeri ifite intege nke nayo.Kuki itemeza igiciro cyo kwiga mu mashuri yayo n’afashwa nayo nk’uko muri za Kaminuza zayo bimeze? Aka kajagari gaturuka kukuba nta mabwiriza atomoye ahari. Ubundi se ubu wagenzura gute Ireme ry’uburezi ibigo bitabayeho ubuzima bumwe hamwe batanga agahimbazamusyi ahandi ntako,…..hamwe bayura ahandi barya, hamwe abana bizanira impapuro zo mubiro ahandi ntazo, hamwe hari imodoka ababyeyi baguze ahandi ntayo, hamwe ababyeyi barubatse hirya y’aho ngaho byarabananiye abana bahekeranye. MINEDUC niyerure ivuge ko Leta itagishoboye gucunga amashuri bityo age mu maboko y’ababyeyi n’abikorera kuko barananiwe rwose. c’est tout.

  15. Ministeri ifite intege nke nayo.Kuki itemeza igiciro cyo kwiga mu mashuri yayo n’afashwa nayo nk’uko muri za Kaminuza zayo bimeze? Aka kajagari gaturuka kukuba nta mabwiriza atomoye ahari. Ubundi se ubu wagenzura gute Ireme ry’uburezi ibigo bitabayeho ubuzima bumwe hamwe batanga agahimbazamusyi ahandi ntako,…..hamwe bayura ahandi barya, hamwe abana bizanira impapuro zo mubiro ahandi ntazo, hamwe hari imodoka ababyeyi baguze ahandi ntayo, hamwe ababyeyi barubatse hirya y’aho ngaho byarabananiye abana bahekeranye. MINEDUC niyerure ivuge ko Leta itagishoboye gucunga amashuri bityo age mu maboko y’ababyeyi n’abikorera kuko barananiwe rwose. c’est tout.

  16. Komite zababyeyi nibaringa ninka zanjyanama zuturere nimirenge rwose ntaho bitaniye baba bishakira agatike cg agacupa babaha iyo bitabiriye izonama aho kuzitangamo ibitekerezo. Nahose ibigo bucyira abana mbereho icyumweru cg iminsi icumi mbere yigihe cyagenwe kdi barishyiye ayuzuye!! Ishuri ryimyuga bita ETEKA riri Muhanga nindi nkaryo barabikora kdi nubusambo abayobozi bahita bapangira bya biryo bakabaye bariye muriyo minsi bigatuma batiga iminsi yuzuye nkiyo abandi bize. Leta ikurikirane ubusahuzi mubigo burakaze

  17. MINISTER YITE KURI IKI KIBAZO GIKOMEREYE ABABYEYI. urugero ADEGI – GITUZA ISABA IBIKORESHO BYINSHI CYANE BIRENZE KWEMERA: Minerval 123,800fws; dictionnaire 15,000frws; papier hygienic 10; lame zimpapuro 3; inyubako:20,000frws; cotex 5 kumwana utaratangira imihango; imikoropesho 2; supernet yaburi gihembwe; imihini yisuka yaburi gihembwe; etc mutabare ababyeyi barakomerewe

  18. Birakabije nyamara pe ahenshi izo comotte zababyeyi abana babo baba bigira ubuntu ahubwo bagafatanya nabayobozi bibigo gukora ibyo bishakiye mwaza munama mugasanga ari nko kubaha imyanzuro kuko ntiwambwira ukuntu umuyobozi atanga ibyo bita ibyifuzo ababyeyi bagatanga ibyabo ariko umwanzuro ukaba ibyo abayobozi batanze kandi ahenshi bibangamye bamwe ngo muzane amafaranga yo guteza sport imbere mukarere ese uturere natwo dusigaye twaka ibigo byamashuri amafaranga tubimenye uggasanga umwana yishyura 700000 babeshya ko minerval 280000 bazajye babibara byose umubyeyi amenye ko yishyura ibirengera na leta ibimenye kuko basanze kongera amafaranga yishuri ari ikibazo biga iyo mitwe muzasabe babyeyi zaburi kigo murebe kuko mufite abakozi bahemba bakwiye kubikurikirana bakareka gukorera mubiro gusa

  19. Ariko ababyeyi ko batajya basabwa amafaranga yo kubaka nibura labaratwari ya science. ejobundi batanze ibizamini byabafite labo nabatazifite ibintu bisa nabi cyane

  20. Barabura gukora inshingano zabo nka Minister ,ngo ababyeyi babyamagane !!!Hashize imyaka myinshi cyane Ababyeyi bataka kubera iyi business n’ubusahuzi bwibera mu bigo by’amashuli ariko ntacyigeze gikorwa ,sibwo iki kibazo kivuzwe kandi kuri Ministeri barabimenyaga ariko bagaceceka , mbese ukabona uburezi bumeze nkaho ntawubugenga !!!!! buri wese abyuka agakora ibyo ashatse kuko ntawe ubimubaza . Ubu hari abana benshi baretse ishuli kubera kubura ayo frw arenze ubushobozi bwabo , bamwe bagahozwa ku nkeke birukanwa buri munsi bagera aho bakarivamo burundu !! Ni mupfe gutabara abasigaye ….

  21. Ukuri nuko Leta nta ngengo y’imari ifite yo gushyira mu burezi ariko yatinye kubyerura. Niyo mpamvu byose 100% biri ku mutwe w’ababyeyi. Uretse n’uburezi Inshingano zizwi ko ari iza Leta ubu ziri ku mufuka w’umuturage; ayo mashuri, kubaka imihanda, kwiyubakira ibiro by’imidugudu n’utugari, kugura imodoka z’irondo, ibitaro byo ngo ni ukwegurirwa abanyamahanga . Na ziriya V8 z’abayobozi ziva mu misoro abaturage.

  22. Hari amashuri amaze gukabya nka za Kayonza Moderne school, Kagarama secondary school nahandi amafaranga y ishuri yabo amaze kuruta ayibigo byigenga byihembera abarimu abana bakanywa amata nimigati mugihe muri ibyo bigo abana bicira isazi mujisho Abana baza mubiruhuko barananutse bagiye gupfa namafaranga Leta I genera ibigo nayo byibura abana batarayariye.

    Nawe mbwira buri munyeshuri rame yimpapuro kubanyeshuri igihumbi ba Director na ba intendant bubakamo za papeterie rame igihumbi sakuzura inzu nini. Imikoropesho kuri buri mwana buri mwaka kandi bakavuga ngo Kiyaka Imikoropesho igihumbi ikoropa he?
    Ngaho ikarita y ishuri mumugi turiya dukarita tugura 500frw ugasanga kubigo by amashuri ngo ni 5000frw

    Kera baducaga ibyo bihumbi 2000fw byo gusana ariko mineral ari 7000frw ubu Director ntatinya guca 100.000frw ya minerval akongeraho nutwo ducogo cogo bibiramo.

    Njye nibaza audite zikorerwa abakozi ba Leta zigera no kuri ba Directors bibigo by amashuri bafite amazu ahagaze miriyoni magana kandi nyinshi batwara Imodoka za miriyoni 30 Kandi bahembwa ibihumbi bitagera kuri 300 mwibaza ko iyo mitungo bayikurahe

  23. Dr Munyakazi anenga ibi byemezo by’amashuri ariko ko n’ababyeyi bakwiye guhaguruka bakabyamagana. Ati “Nk’ubu iyo umubyeyi abwiwe ngo ibyo usabwa byose ugomba kubigura ku ishuri, aho kugira ngo ikaramu ayigure ku ishuri imuhendukiye ahubwo ugasanga irakuba kabiri ugereranyije n’uko yakabaye ayigura muri butiki y’iwabo.” Akomeza agira ati “Urambwira ko ibi umubyeyi adashobora guhaguruka akabyamagana, urambwira ko bidashoboka kuki wajya kugura ikaye ya 500 ku ishuri kandi uba tegetswe mu gihe iyo kaye igura 200.”

    ibaze imyaka ibi bimaze akaba ari bwo bimenyekanye. education yacu iracyafite ururgendo rwose mureke dufatanye twese. umwana bamuha igipapure cya babyeyi wareba ibisabwa ukibaza ko na directeur w’ikigo atanagira impuhwe. ibintu byose ntakintu ikigo kikikorera. muburezi harimo ubucuruzi kurusha kurera.

  24. Mumagambo macye harigitekerezo cyuko MINEDUC kugirango imyenye ibyo yashyiriweho bayivanaga na MINADEF

    1. Murakoze Cyane Minister ubwo namwe mwabibonye Muraza kubikemura kuko turananiwe pe! Uzi kwishyuzwa umuriro n’amazi biruta ibyo dukoresha murugo? Impapuro sinakubwira, lacrete, Kugura Imodoka, inyubako, agahimbaza musyi n’ibindi,……noneho ubu basigaye banadutegeka pocket money dushyira kuri compte zikigo, yewe ntawaribara pe! Umubyeyi akikokora akabona amafaranga y’ishuli yabura pocket money umwana ntiyinjire mukigo?

  25. Njye mbona RURA ibi bibazo itabizi kuko iyo iba ibizi yari kubishyira kumurongo.kuko yo irashoboyepe .Gusa nihaguruke ibicyiro bya Minerval nibikoresho byumunyeshyuri nabyo ibishyire kumurongo.

  26. Murakoze Cyane Minister ubwo namwe mwabibonye Muraza kubikemura kuko turananiwe pe! Uzi kwishyuzwa umuriro n’amazi biruta ibyo dukoresha murugo? Impapuro sinakubwira, lacrete, Kugura Imodoka, inyubako, agahimbaza musyi n’ibindi,……noneho ubu basigaye banadutegeka pocket money dushyira kuri compte zikigo, yewe ntawaribara pe! Umubyeyi akikokora akabona amafaranga y’ishuli yabura pocket money umwana ntiyinjire mukigo?

  27. Njyewe narumiwe kabisa.
    Nabuze itandukaniro riri hagati y’umunyeahuri witsindiye akoherezwa na REB akisanga yigana n’umunyrahuri watsinzwe kandi Bose bagatanga amafranga menshi y’umurengera!!!! Birababaje cyane cyane Mu bigo by a TVET

  28. Ariko njye muransetsa ! Ni gute ibigo bimwe bitanga prime ku barimu ibindi bikicisha abarimu inzara mineduc ibirebera barangiza ngo uburezi bufite ireme! Umuntu waburaye nuwaraye ariye bakora kimwe? Mineduc nibivugurure naho ubundi akajagari karatwishe mu burezi.

  29. Mwaramutse neza,Abafite uburezi munshingano byaranze,birirwa muri mission zibafitiye inyungu,ariko uburezi bwarahindutse kuko abashinga ibigo abenshi ntabwo aruko bashaka gutanga umusanzu ni ubucuruzi,
    1)ese birashoboka ko uburezi n’ubucuruzi bitandukanya?
    Hari ikigo cyo muri Ruhango kigenga twakoze inama y’ababyeyi twongeza igihumbi(1000) y’agahimbaza mushyi mumyanzuro bosomako ari 2000.
    Biragoye kuko ikiguzi cy’uburezi kizamurwa mubintu bidasobanutse by’ubwambuzi(escroquerie)
    2) Ese kuki imikoropesho n’impapuro zomubiro n’izisuku kuki bitagurwa kuri minerivare?
    3)Ese gutanga amafaranga y’inyubako birimunshingano z’abanyeshuri? Ubwo se iyo bayatanze baba abanyamigabane?
    3) Ese ibikoresho abanyeshuri batanze bigenzuwe twasanga byarakoreshejwe kuri ayo mashuri?
    Ikiguzi kibisabwa mubigo niyo cyaba kirihejuru byiba impamvu yo gukabya kuko byazatuma kwiga bitaba ibyatwese Kandi tugomba kwimakaza uburezi kuri Bose.
    Abayobozi bomunzego zibanze nabo barakora cyane,kimwe nabashinzwe uburezi, ariko bongere imbaraga munyungu z’igihugu bigaragare bive munyandiko no kuvuga imbwirwaruhame ziryohera amatwi maze twubake u Rwanda twifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *