Sun. Nov 24th, 2024

Bizimana Yannick ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu akaba agihawe  ku ncuro ya kabiri yikurikiranya.

Igihembo cya kabiri cya Rayon cyagenewe Bizimana Yannick

Agihawe nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi cy’ukwezi k’Ugushyingo 2019.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Bizimana Yannick yavuze ko bimushimishije cyane, anashimira bagenzi be bamufashije kubigeraho.

Ati: “Mbere na mbere ndashimira Imana ikomeje kumfasha kugera ku ngeraho , ndashimira kandi n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije, kuko ntabwo natsinda igitego batampaye umupira ndashimira abatoza n’abafana bakomeje kudushyigikira.”

Iki gihembo gitangwa buri kwezi, gitangwa k’ubufatanye bw’itsinda ry’abafana rya March Generation rifatanyije n’uruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports, ugitsindiye agahabwa Ibihumbi Frw 100.

Muri uku kwezi, Bizimana Yannick yari ahanganye na Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga n’umunya-Mali Oumar Sidibé ukina hagati.

Aba  bari mu bamaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego uyu mwaka, ndetse buri wese akaba yaranatsinze igitego muri uku kwezi.

Bizimana Yannick  ni rutahizamu akaba yaraje muri Rayon Sports  avuye muri  AS Muhanga.

Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje cyane muri shampiyona y’uyu mwaka akaba yaguzwe miliyoni  Frw 6 asinyira kuzakinira Rayon Sports imyaka ibiri.

Uhereye i Bumoso umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Itangishaka King Bernard Bizimana Yannick n’umukozi wa Skol

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *