Fri. Sep 20th, 2024

Abahinzi bibumbiye muri koperative eshatu zihinga Umuceri mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bahawe Miliyoni 13 Frw kubera muceri wabo wangijwe n’ibiza. Aya mafaranga bayahawe kubera ko bishinganishije mu bwishingizi bw’ibihingwa.

Nshimiyimana Evariste Perezida wa Koperative avuga ko bazarushaho kwishima n’bindi bihingwa bishyizwe mu bwishingizi

Ibi biza byangije Hegitari 108 z’umuceri w’abahinzi bo mu bishanga bitatu Nyiramageni, Ngiryi, na Kiri.

Perezida wa Kopedative ya Ngiryi, Nshimiyimana Evariste avuga ko bishimiye kuba bagobotswe n’ubwishingizi bikaba bibarinze igihombo.

Avuga ko hari ibihingwa byinshi bikwiye gushyirwa mu bwishingizi kuko bifitiye akamaro umubare munini w’abahinzi.

Ati “Ibishyimbo, inyanya, imyumbati n’urutoki byagombye kwishingirwa kuko hari ibyangijwe n’ibiza mu minsi ishize.”

Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), Nirere Marion avuga ko bahereye ku bihingwa bibiri by’Umuceri n’ibigori, akavuga ko bateganya kwishingira n’ibindi bihingwa birimo Ibishyimbo, Soya, imyumbati n’urusenda bitarenze ukwezi kwa Nyakanga.

Yagize ati “Iyi gahunda ireba abahinzi n’ubworozi, aho abahinzi batanga 60% Leta ikabishingira 40%.”

Nirere avuga ko iyi gahunda ijya gutangira, hari bamwe mu bahinzi bayishidikanyagaho bumva ko itazashyirwa mu bikorwa ariko ko ubu bamaze kwishyura abahinzi n’abarozi bo mu Turere dutandukanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul avuga ko  umubare munini w’abatuye aka Karere utunzwe n’umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu muyobozi avuga ko yifuza ko iyi gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo yakwihutishwa ikagera  no ku matungo magufi ndetse no ku  gihingwa cy’urutoki gikunda kwera mu Karere ka Gisagara.

Habineza ati “Gisagara ni Akarere keramo ibihingwa bitandukanye ni yo mpamvu twifuza ko ibihingwa byose bijya mu bwishingizi.”

Iyi gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo yatangiye muri Mata umwaka ushize wa 2019, itangirira mu Turere Umunani ubu iri mu Turere twose tw’igihugu uko ari 30.

Mu minsi ishize Minisitiri y’Ubuhinzi n’ubworozi yishyuye bamwe mu borozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari bapfushije amatungo yabo.

MINAGRI kandi iteganya kwishingira amatungo magufi arimo ingurube n’Inkoko, gusa Inka z’inyarwanda ntizirebwa n’ubu bwishingizi.

Nirere Marion Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi
Abahinzi bibumbiye mu makoperative 3 nibo bahawe izi Miliyoni 13 zisaga

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Gisagara

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *