Fri. Sep 20th, 2024

Mashami Vincent wari umaze iminsi atoza ikipe y’Igihugu Amavubi by’agateganyo yagiriwe ikizere cyo gukomeza  kuyatoza iyi kipe.

Mashami ubwo bavaga muri Ethiopia bayitsinze 1-0

Muri Kanama 2019, Mashami Vincent yari yahawe ikipe y’igihugu nk’umutoza w’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, aho yari yahawe inshingano eshatu yagombaga kugeraho kugira ngo ashobore kuba yagumana iyi kipe y’igihugu idahagaze neza ku rutonde rwa FIFA.

Mashami Vincent uhawe gukomeza gutoza Amavubi, ategerejweho akazi gakomeye karimo imikino y’amajonjora yo gushaka itike yerekeza muri Qatar mu gikombe k’isi, u Rwanda rukazamenya itsinda ruherereyemo tariki ya 21 Mutarama, mu gihe imikino nyirizina izatangira gukinwa muri Werurwe 2020.

Aha kandi, Amavubi akaba azakina irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroon muri Mata uyu mwaka, aho tombola y’uko amatsinda azaba ahagaze izakorwa tariki ya 17 Gashyantare 2020.

Mashami Vincent muri Kanama 2018 yari yabaye umutoza wa 10 wahawe Amavubi nyuma ya 2010, aho mu gihe cye yatoje ikipe y’igihugu imikino 13 ashobora gutsindamo ine harimo umwe wa gicuti yahuriyemo na Congo Kinshasa, anganya ine harimo uwa gicuti wa Tanzania mu gihe iyindi itanu yaje kuyitakaza.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis yemeje ko Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi.

Yagize ati “Twamaze kwemeza kumugira umutoza mukuru w’Amavubi.”

Avuga ko ibindi bikubiye mu masezerano biri butangazwe na Minisiteri ya Siporo. 

Mashami Vincent

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Mashami yakomeje kugirirwa ikizere agirwa umutoza MUKURU w’Amavubi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *