Fri. Sep 20th, 2024

Ally Niyonzima ukina hagati, afasha abugarira, yaamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’amezi atandatu.Yari asanzwe akina muri Oman ariko ubu avuga ko yagarutse muri Rayon kuko ayikunda.

Ally Niyonzima asinya amasezerano na Rayon Sports

Ati: “Iyo utarasohoka ntabwo umenya ibibera hanze. Ikipe nagiyemo ntabwo ari nziza .  Ntabwo nayishimiye.  Intego yange ntabwo ari ukubona amafaranga menshi mu mupira w’amagaru ahubwo nifuza gukora neza kurushaho.”

Avuga ko akiri muri Oman yahembwaga neza ariko ngo yifuza ko yazamura imikinire ye, akagera ku rundi rwego.

Ibi ngo nibyo byatumye agaruka muri Rayon Sports.

Ati: “ Nkunda Rayon. Numvaga mbabaye kuba nari mvuye mu Rwanda ntayikiniye. Nkunda abafana bayo.”

Niyonzima ni Umunyarwanda wavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 11 Gashyantare 1996 ndetse akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Ally Niyonzima yaje mu Rwanda avuye muri Académie Tchité yo mu Burundi, akinira Mukura Victory Sports mu 2015.

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Yaguzwe na APR FC muri Gashyantare 2019 avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu, ayivamo muri Kanama, 2019 ajya muri Oman.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro, abaye umukinnyi wa kane mushya, Rayon Sports isinyishije muri uku kwa Mbere nyuma ya Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire, Kayumba Soter wavuye muri AFC Leopards na rutahizamu Sugira Ernest wavuye muri APR FC nk’intizanyo.

Ally Niyonzima wasinyiye Rayon Sports, agomba guhatanira umwanya n’abandi bakinnyi basanzwe bakina mu kibuga nka Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Olokwei Commodore, Umar Sidibe na Kakule Mugheni Fabrice.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Nagarutse gukina mu Rwanda kubera ko nkunda Rayon Sports – Ally Niyonzima”
  1. hhhh;mbega Ally Niyonzima we ,sha uradutuburiye ngwino udukinire ariko ntutubeshye ngo ugarutse kuberako ukunda gikundiro,sibyo ahubwo aho waruri byaranze kdi na mukeba ntiyaba akikwemeye ariko twebwe turagukeneye tuza reo ukore akazi uhahe ariko ibyayo magambo byo ubyirinde niko abakinnyi bose bavuga bagera muyindi kipe bakongera bakavuga nkibyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *