Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa Kane taliki 16, Mutarama, 2020 Inteko ishinga amategeko ya USA, Umutwe wa Sena iratangira gusuzuma ishingiro ry’ubusabe bwatanze n’Umutwe w’Abadepite bwo kweguza Perezida Donald Trump. Ni ubusabe bwatanzwe mu mpera z’Ukuboza, 2020.

Inyandiko Pelosi yasinye ishyikirizwa Sena yo kweguza Trump

Inteko ishinga amategeko ya USA, Umutwe w’Abadepite, yasabaga Sena kweguza Trump kubera ibyo yise gushyira igitutu ku kindi gihugu kugira ngo gikore iperereza kuri Joe Biden wifuza kuzahangana nawe mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka no gusuzugura Inteko.

Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko,Umutwe w’Abadepite, Madamu Nancy Pelosi avuga ko ibyo bakoze babyemererwa n’Itegeko nshinga rya USA.

Niwe waraye asinye ingingo zigomba gusuzumwa na Sena kugira ngo yemeze ko Donald Trump yegura.

‘Urubanza’ rwo kweguza Trump ruratangira kuri uyu wa 16, Mutarama, 2020, Umutwe w’Abadepite bifuza ko Trump yegura ukaza kuba uhagarariwe n’Abadepite barindwi.

Pelosi yagize ati: “ Uyu munsi turakora amateka, abapite bacu barageza kuri Sena ikintu gikomeye’Kweguza Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika’ kubera ibyaha byo gukoresha ububasha nabi ko gusuzugura Inteko ishinga amategeko,Umutwe w’Abadepite.”

Nyuma yo gusinya ibikubiye mu ngingo zo kweguza Trump, Abadepite batambutse bazihereza Abasenateri, bakaza kuzisuzuma kuri uyu wa Kane.

Perezida wa Sena Mitch McConnell yavuze ko ibikorwa byo gusuzuma ziriya ngingo no gutangira urubanza rwo kureba ishingiro ryazo biri butangira saa sita zuzuye ( ku isaha ya USA) kandi ko biri bukorwa nyuma y’irahira rya Perezida w’Urukiko rw’ikirenga John Roberts kuko ari we uzaruburanisha nyuma ahindukire arahirire n’Abasenateri ko azaruca nk’uko bisabwa n’amategeko n’ibimenyetso.

Buri ngingo yari ifite ikaramu yayo Pelosi yagombaga gusinyisha
Pelosi arazisinya barangije bazishyikiriza Sena
Nyuma zashyikirijwe Sena
Sen. Mitch McConnell ageze mu ngoro ya Sena kwakira ziriya ngingo

ABC News

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *