Fri. Sep 20th, 2024

Umuhanzi w’Umurundi Hope Irakoze wakunze gukorera umuziki mu Rwanda, avuga ko ubushobozi akura mu bikorwa bye abwifashisha mu gukemura ibibazo byo mu muryango avukamo bigatuma adakora umuziki ufite ireme ryo kuba wakwagura isoko ku rwego mpuzamahanga.

Hope Irakoze azwiho ubuhanga mu kuririmba Live

Uyu muhanzi wanegukanye irushanwa ryari rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ryari rizwi nka Tusker Project Fame, avuga ko ari imfura y’iwabo mu bana 10 ku buryo ari we ufite umutwaro wo kubitabo.

Ati “Kandi ni ngewe gusa ufite akazi mfite barumuna bange sinzi ni bangahe? bari kuri kaminuza.”

Hope wamenyekanye mu kuririmba mu birori binyuranye no muri Hoteli zikomeye i Kigali, ubu akaba asigaye akorera ibikorwa bye bya muzika muri Kenya, avuga ko amafaranga abonye ayakoresha mu kwita ku bavandimwe be.

Ati “Hari ukuntu nshobora gukora ikiraka cya miliyoni imwe (1 000 000 Frw), ngafata ibihumbi Magana atanu (500 000 Frw) nkayasunika mu rugo kugira ngo barumuna bange bige neza.”

Ngo na we aba akeneye kwiyitaho no kubaho neza dore ko anafite imodoka na yo ihora imusaba, ku buryo iyo ashyize mu mibare yisanga adashobora gukoresha ibihangano byatuma yisanga ku isoko mpuzamahanga.

Gusa avuga ko umuziki urimo ubuzima ku buryo watunga ukanateza imbere abawukora ndetse n’imiryango yabo.

Agira inama abahanzi nyarwanda gukomeza gushyira imbaraga mu bihangano byabo bikajya hanze bifite ireme ku buryo byakwamamara ku rwego mpuzamahanga nko ku mugabane wa Afurika.

Avuga ko hari ingero za bamwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaje ko ibi bishoboka.

Ati “Iyo ububona The Ben ajya muri Kenya, Nigeria n’ahandi, n’ubwo yakoreye amafaranga menshi agerageza gupushinga [gushyira imbaraga], biriya akora ni ugufata risk ahubwo tugomba kumukurikira.”

Hope Irakoze uri mu itsinda Three Hills ryakunyujijeho mu Rwanda, yashyize hanze indirimo zirimo Vimba Vimba yafatanyije na Kidumu, n’iyitwa C’est ca yakoranye na Eric Mucyo.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *