Kuri uyu wa Kane taliki 16 Mutarama 2020 inkubi y’umuyaga yasenye inzu nyinshi mu tugari twa Buhimba na Kimirehe mu murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye. Muri Buhimba hasenyutse inzu 39 zirimo insengero eshatu, muri Kimirehe hasenyuka inzu eshatu.
Ni umuyaga warimo imvura wahushye ari mwinshi muri kariya gace mu masaha y’igicamunsi ashyira umugoroba.
Ahibasiwe cyane ni ahitwa Kinkanga wenda kugera mu Karere ka Nyanza.
Umwe mu bagenzi wahaciye ari mu modoka yabwiye Umuseke ko yasanze amapoto yaguye ndetse ngo hari n’igiti cyari cyaguye gifunga umuhanda.
Uyu muturage witwa Mudaheranwa avuga ko hari n’insina zaguye.
Ati: “ Tuhanyunze abaturage bari gutema ibiti babivana mu muhanda ariko nabonye n’insina zaguye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yemeje ariya makuru avuga ko ubu hari kubarurwa ibyo umuyaga wasenye.
Ati: “ Mu kagali ka Buhimba hasenyutse amazu 36 n’’insengero 3 naho mu kagari ka Kimirehe hasenyutse inzu eshatu.”
Sebutege mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Kane taliki 16, Mutarama, 2020 yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bw’ibanze n’Umuryango utabara imbabare( Croix –Rouge) bari kubarura ibyangiritse byose.
Avuga ko abo inzu zasenyutse ubu bacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe hagishakishwa uko bafashwa kubona isakaro.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Iyo urebye ibiti byikoreye insinga umubyimba wabyo uko ungana ahubwo cyane cyane biriya bigeza amashanyarazi mungo wibaza inyigo uko yakozwe nuwayikoze bikakuyobera.Hari inshingano leta yashyize mu karere kandi katabifitiye expertise ihagije.Umuntu arangije ishuli kuberako ari mu muryango ngo ushinzwe ibi mu murenge runaka.Bajye babanza babanyuze muri ministeri y’ibikorwaremezo mbere yokubohereza mu giturage. Ubutaha abanyarwanda nimujya mubona inkubi y’umuyaga mujye mwifungirana ayo mapoto atazabagwaho akabatwika.