Fri. Sep 20th, 2024

Ku  Cyumweru tariki 19 Mutarama 2019, i Kigali hazateranira inteko rusange ya Rayon Sports. Niyo nteko rusange ya mbere izaba iyobowe na Sadate Munyakazi kuva yatangira kuyobora Rayon Sports taliki 14, Nyakanga, 2019…

Taliki 19, Mutarama, 2020 Rayon Sports izakoresha Inteko rusange izaba iyobowe na Sadate Munyakazi ku nshuro ye ya mbere

Mu bizigirwa muri iyi nama harimo kurebera hamwe ibikubiye muri raporo y’ibikorwa kuva muri Nyakanga 2019 kugeza tariki 31 Ukuboza 2019.

Iki akaba ari igihe iyo komite nshya yagiriyeho kuko yatowe tariki 14 Nyakanga 2019.

Mu bindi bizareberwa hamwe ni raporo y’ikoreshwa ry’umutungo kuva muri Nyakanga  kugeza 31 Ukuboza 2019,

Kuvugurura amategeko  shingiro n’amategeko ngengamikorere y’umuryango wa Rayon Sports, kuzuza inzego ndetse no kurebera hamwe ishingwa rya Sosiyete ya Rayon Sports.

Ku kijyanye no kuzuza inzego, tariki 26 Ukuboza 2019 hateranye inama ya komite nyobozi hashyirwaho abayobozi basimbura abari batowe tariki 14 Nyakanga 2019 ubwo habaga amatora ya komite nyobozi nshya.

Muhire Jean Paul Nsekera yagizwe Visi Perezida wa mbere naho ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hashyirwaho Furaha Jean Marie Vianney. Rutagambwa Martin   yagizwe umujyanama wa Perezida wa Rayon Sports wihariye ku bijyanye n’ibya tekinike asimbuye Nsabimana Eric.

Aba bayobozi bashyizweho by’agateganyo biteganyijwe ko bazemezwa n’inama y’inteko rusange izaterana taliki 19, Mutarama, 2020.

Iyi nama y’inteko rusange izaba nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 ubwo Rayon Sports izakina na Espoir FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uzaba ari umukino wa gatatu mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2019-2020, imikino ibiri iheruka, Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0 naho umukino uheruka inganya na AS Kigali 0-0.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Ingingo 5 zizaganirwaho mu nteko rusange ya Rayon Sports”
  1. Muriyo nama bazadufashe bige neza uburyo umutungo wa RAYON Sport ukoreshwa kuko ntekereza ko ubushobozi ikipe ifite cyane cyane natwe abafana, ntitujya twishimira kumva bavuga ngo ikipe guhemba byayinaniye ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *