Fri. Sep 20th, 2024

MOPAS FILM ACADEMY ni rimwe mu mashuri y’imyuga mu Rwanda agamije guteza imbere ubunyamwuga mu gukora no gutunganya amajwi n’amashusho (multimedia); ubu yatangiye kwandika abanyeshuri bifuza kwiga ayo masomo yose ku nshuro ya 10.

Niba ukeneye ubumenyi bwakubeshaho gana MOPAS Film Academy

Ayo masomo ni aya akubiyemo:

  • Film and video production (gukora film, gufata no gutunganya amashusho n’amajwi)
  • Photography (gufata amafoto)
  • Graphic design
  • Live streaming (gusakaza amashusho imbonankubone)

Abanyeshuri biga ayo masomo yose mu gihe cy’amezi atatu nyuma y’aho bagahabwa impamyabumenyi yemewe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA).

Si ibyo gusa kuko bashakirwa aho bimenyereza umwuga (internship).

Mu gihe cyo kwiga abanyeshuri bahabwa ubumenyingiro (practical training) ndetse bagahabwa n’umwanya wo gukora live streaming mu nama mpuzamahanga zibera mu Rwanda.

Mu rwego rwo gutanga ubumenyi bujyanye n’igihe ndetse no guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo mu rubyiruko, Mopas Film Academy yashyizeho umwihariko ku bakobwa aho bagabanyirizwa ibiciro.

Nyuma y’abandi banyeshuri benshi banyuze muri iri shuri, ndetse uyu munsi bakaba bahagaze neza ku isoko ry’umurimo, Mopas Film Academy iritegura gutangira ikiciro cya 10 cy’amasomo giteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2020.

Iri shuri riherereye i Remera, ku bindi bisobanuro wahamagara ku mirongo ikurikira: 0788820025/0788870487.

Batanga ubumenyi bitandukanye mu bya filimi no gufata amafoto kandi bakagushakira aho kwimenyereza umwuga

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *