Fri. Sep 20th, 2024

Gicumbi:  Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bafite abana biga mu rwunge rw’Amashuri (GS/Groupe Scolaire) Kageyo bavuga ko bishimira kuba bataravanguwe n’Abanyagihugu b’Abanyarwanda kandi ko bituma badakomeza guheranwa n’ibibazo by’ubuhunzi, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Eng Kamayirese Germaine avuga ko u Rwanda ruha amahirwe uruhungiyemo angana n’ay’umwenegihugu.

G.S/Groupe Scolaire Kageyo ryigwamo n’Abanyarwanda bavanze n’abana b’impunzi zavuye muri DR.Congo

Babivuze uyu munsi ubwo hatahagwa ibyumba by’amashuri bya kiriya kigo gifite ikiciro cy’abanza kigamo abanyeshuri 3 838 barimo Abanyekongo 1 820 n’Abanyarwanda 1 605 mu gihe abiga mu kiciro cy’ayisumbuye harimo Abanyekongo 702 n’Abanyarwanda 251.

Ababyeyi b’aba banyeshuri b’impunzi bavuga ko bishimira kuba bataravanguwe ngo bahabwe ishuri ryabo bonyine ahubwo bakaba bigana n’Abanyarwanda.

Kanyange Charmante umwe muri aba babyeyi avuga ko kuba abana babo bigana n’Abanyarwanda bituma bava mu bwigunge ntibahore batekereze ku kibazo cy’ubuhunzi.

Ati “Turashima ko bemeye ko abana biga hamwe n’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Germaine Kamayirese yababwiye ko impunzi zihungira mu Rwanda zihabwa uburenganzira n’amahirwe biri mu gihugu.

Ati “Impunzi zikeneye kugira amahirwe angana n’ay’Abanyarwanda, abiga baba mu bigo bahabwa ubwisungane mu kwivuza abarwara Hepatite na bo baravuzwa nta kibazo.”

Gusa ziriya mpunzi zavuganiye bagenzi babo bigisha muri ariya mashuri ariko ntibahembwe nka bagenzi babo b’Abanyarwanda ahubwo bo bagahabwa agahimbazamusyi.

Kanyange Charmante ati “Nk’uko Abarimu bigisha hano bavanze, harimo n’Abanyekongo, turasaba ko na bo babona umushahara nk’uko Abanyawanda bawuhabwa.”

Mu bibazo bagejeje kuri Minisitiri, harimo no kuba ririya shuri ritagira icyumba cyo gufatiramo amafunguro, bakaba badafite isomero n’ibibuga by’imikino, ndetse kiriya kigo k’ishuri kikaba kitazitiye.

Minisitiri Kamayirese avuga ko ibigenda bikorwa bituruka mu bushobozi igihugu kibagifite ku buryo uko buzagenda buboneka n’ibindi bizagenda bikorwa.

Ati “Ibindi turi kugenda tubiganira, ntabwo ari ibintu bikorwa umunsi umwe.”

Nubwo ririya shuri rigaragaza imbogamizi ariko banagerageza gukoresha neza amahirwe bahabwa kuko mu bizamini bya Leta by’amashuri abanza batsinze ku kigero cya 76%, naho mu by’abisumbuye batsinda ku kigero cya 58,2 %.

Ibyumba by’Ishuri rya Kageyo byatashyweni 16, byubatswe mu buryo bw’igorofa ku nkunga y’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi UNHCR.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Eng. Kamayirese Germaine avuga ko impunzi na zo zifite uburenganzira
Iri shuri rigezweho ryubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri
Mayor w’Akarere ka Gicumbi NDAYAMBAJE Felix

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

By admin

One thought on “U Rwanda ruha amahirwe uruhungiyemo angana n’ay’umwenegihugu – Min Kamayirese”
  1. Oya ntabwo aribyo kuko iyo turebye ziriya mpunzi zavuye Libiya aho zitujwe Gashora tukareba nabanyarwanda bamwe bo mu kiciro cya kangahe cyubudehe dusanga harimo ikinyuranyo.Twakongeraho impunzi za Kiziba tugasanga ikinyuranyo kikubye nka 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *