Fri. Sep 20th, 2024

Umukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri Sitade Umuganda APR FC yanganyije na Etincelles FC 1-1, yabonye ikarita y’umutuku hacyiri kare ku munota wa 30’.

Nshuti Innocent watsinze igitego cya APR

Ni umukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona yakinwaga kuri Sitade Umuganda Etincelles yakiriye APR FC. Etincelles FC yagiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 9 n’amanota 21 ifite umwenda w’igitego cyimwe naho APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 41.

Ku isaha ya saa cyenda umukino waje gutangira imbere y’abakunzi baya makipe, APR nk’ikipe nkuru itangira isatira. Ku munota wa mbere gusa, APR FC yageze imbere y’izamu rya Etincelles ku mupira wari uzamuwe na Butera ariko ba myugariro bayo barawurenza.

Ku munota wa 5’ Sadi yateye ishoti ashaka gutungura umuzamu wa APR Rwabugiri ariko umupira unyura hejuru y’izamu kure. Ku munota wa 9’ APR yashoboraga kubona igitego nyuma y’uko Mangwende yazamukanye umupira ku ruhande agiye kuwusubiza hagati mu rubuga rw’amahina barawumurenzenya.

Ku munota wa 20’ Nshuti Innocent yatsinze igitego cya mbere cya APR FC ku mupira yari ahinduriwe na Danny, Nshuti yisanga ahagaze mu rubuga rw’amahina ahita awuboneza mu izamu.

Nyuma y’uko y’iminota 2 Eticelles itsinzwe igitego yahise ibona ikarita y’umutuku yahawe Akayezu Jean Bosco nyuma yo gukinira nabi Manzi Thierry. Iyi karita yashyize habi Etinncelles byashoboraga kuyiviramo gutsindwa ibindi bitego.

Ku munota wa 37’ APR yashoboraga kubona igitego cya kabiri nyuma y’uko Danny yahawe umupira na Djabel, nawe awuha Nshuti, nawe arawumusubiza ariko agiye kuboneza mu izamu, umuzamu Nsengimana Dominique arasohoka awumukuraho.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iri imbere 1-0 bwa Etinncelles FC. Mu gice cya kabiri ba rutahizamu ba Etincelles batangiye basatira izamu rya APR ryari ririnzwe na Rwabugiri bashaka uburyo bwo kwishyura igitego ariko bakagira amahirwe make.

Ku munota wa 57’ Fitina yatanze umupira mwiza uca mu maguru ya ba myugariro bose ba Etincelles ariko Nshuti agiye kuwuboneza mu izamu ahagaze wenyine, umupira uramucika.

Ku munota wa 89’ Etincelles yari yashatse igitego cyane yaje kucyibona ncyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan a ku mupira yahawe na Gentil, aroba Rwabugiri umupira uruhukira mu ncuundura biba 1-1.

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itatu umukino urangira APR FC inganyije na Etincelles 1-1, bagabana amanota atatu.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

APR FC : Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Ombarenga Fitina, Imanishimwe, Emmanuel Mangwende, Buteera Andrew, Nshimiyimana Mohammed, Bukuru Christopher, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny na Nshuti Innocent.

Etincelles FC: Nsengimana Dominique, Gikamba Ismaël, Kanamugire Moses, Ngabo Fred, Rucogoza Aimable, Nshimiyimana Abdou, Niyonsenge Ibrahim, Tuyisenge Hakim, Mutebi Rachid, Uwimana Gulain na Akayezu Jean Bosco.

Nguwo Rujugiro
Umukinnyi wa Etincelles aca bugufi ariko biranga biba iby’ubusa ahabwa itukura
Ingabo z’u Rwanda n’abafana ba APR baje kuyiba hafi n’ubwo yabatengushye ikanganya na Etincelles

AMAFOTO: KUBWAYO Adrien

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *