Abagize Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro bahuye barebera hamwe ibikorwa byakozwe n’ibikeneye kunozwa, mu iterambere ry’Akarere. Mu byo biyemeje gukoraho ubuvugizi ni abatera inda abangavu bakidegembya, kurwanya ruswa n’akarengane ndetse bavuze ko bazasobanurira abaturage akamaro ko kuva ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abagize inama bahuriye muri imwe muri Hotel iri mu karere ka Kicukiro
Hari hagamijwe kurebera hamwe ibikorwa by’ingenzi byakozwe mu kurwanya ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage mu Karere ka Kicukiro n’ingamba zafatwa mu gukomeza kubirwanya.
Inama yari iyobowe n’Umuyobozi wungirije w’uryango FPR INKOTANYI mu Karere ka Kicukiro, William Mugunga.
Innocent Irankunda ushinzwe imiyoborere myiza muri komite nyobozi y’Umuryango FPR INKOTANYI yabwiye Umuseke ko nyuma yo kwisuzuma basanze bagomba kongera imbaraga mu kurwanya ruswa n’akarengane, gufasha mu guhosha amakimbirane mu muryango gufasha mu gusobanura akamaro ko kwimura abaturage ahantu hatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga n’ibindi.
Ati: “Bitewe n’uko hari bamwe bahishira abatera inda abangavu, guhishira abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, twasanze tugomba kumenya uko ibyo bibazo byose biteye tugahaguruka tukabirwanya. Tuzakomeza gusobanurira abaturage akamaro ko kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Irankunda avuga ko yizeye ko ibibazo basanze bitarakemuka bazafatanya n’inzego z’ubuyobozi kubikemura, abaturage ba Kicukiro bakarushaho kubaho neza.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW