Amajonjora y’abakobwa bazahagararira Intara enye n’Umujyi wa Kigali ageze mu mujyi wa Kigali ahafatwa nk’iwabo w’Ibyiza n’Iterambere. Abakobwa 31 bujuje ibisabwa batoranyijwemo abagomba guhagararira uyu murwa mukuru w’u Rwanda hazamuka 20.

Iki gikorwa kimaze kugera mu ntara Enye, uyu munsi hari hatahiwe Umujyi wa Kigali ari na wo ugomba gusorezwamo aya majonjora.
Mu ntara y’Iburengerazuba yanahereweho hazamutse abakobwa batandatu, mu ntara y’Amajyarugu na ho hazamuka batandatu, Mu majyepfo hazamuka barindwi mu gihe mu ntara y’Iburasirazuba ari na yo imaze kuzamukamo abakobwa benshi havuye abakobwa 15.
Mu mujyi wa Kigali ahatahiwe, mbere y’iki gikorwa hari hiyandikishe abakobwa 134 kuri murandasi, uyu munsi haje 45, bavuyemo 31 bujuje ibisabwa birimo indeshyo n’ibilo.
Iki gikorwa cyagaragayemo guhangana cyane ugereranyije n’uko byagenze mu Ntara enye kubera imisubirize y’abakobwa, mu mujyi wa Kigali basubizaga byumvikana ko baje biteguye ndetse babanje gukora ubushakashatsi bw’ibyo bavugaga.
Iki gikorwa cyarangiye gitanze abakobwa 20 bavuye muri 31 bari bujuje ibisabwa, naho abandi 11 ntibabona amahirwe yo gukomeza.
Abakobwa 20 bagize amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro
- Tuza Prime Rose
- Niyigena Sada
- Murerwa Blandine
- Irasubiza Alliance
- Teta Maureen
- Uwimpaye Marlene
- Kamikazi Rurangirwa Nadege
- Utamuriza Ella Dengave
- Gaju Emelyne
- Umumararungu Ange Aline
- Mutesi Denyse
- Ishimwe Divine
- Umulisa Rose Mary
- Kamikazi Celia
- Kirezi Rutaremara Brune
- Mutegwantebe Chanice
- Murebe Benita
- Uwamahoro Alice
- Ingabire Gaudence
- Nishimwe Naomi
UKO IGIKORWA KIRI KUGENDA
15:30- Abakobwa bose 31 babanje kwinjira mu cyumba kigiye kuberamo iki gikorwa bahabwa amabwiriza y’irushanwa n’uburyo bagomba kwitwara imbere y’abagize akanama Nkemurampaka.
15:44- Abagize akanama Nkemurampaka batatu; Miss Mutesi Jolly watwaye Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2016, Umunyamakuru Evelyne Umurerwa na Higira Jean Pierre usanzwe ari umuganga, binjiye muri sale.
Aba bagize akanama Nkemurampaka bje baherekejwe na bamwe mu begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Miss Nimwiza Meghan ufite irya 2019, Miss Iradukunda Liliane na Miss Iradukunda Elsa.
16:00- Uyoboye iki gikowa (MC) yinjiye mu cyuma kiri kuberamo iki gikorwa abanza kugaragaza abakemurampaka, ndetse atangira gutumira umukobwa wa mbere ngo anyure imbere y’abagize akanama nkemurampaka.
16:05- Iyampaye Keza Nadine ufite nimero ya mbere yinjiye mu cyumba abanza kwibwira abagize akanama Nkemurampaka avuga ko yifuza gusubiza mu Kinyarwanda kuko ari cyo yisanzuyemo.
Yavuze ko afite igitekerezo cyo kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu abinyujije mu bukangurambaga bwo guhamagarira urubyiruko kwifata mu gihe bananiwe kwifata bagakoresha agakingirizo.
16:19- Murerwa Blandine ufite nimero 03 yagaragaje ko afite igitekerezo cyo gutanga ubujyanama mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu yifatanyije n’ibigo bisanzwe bikora iyi gahunda.
Avuga bamwe mu basore n’inkumi bagwa mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge babisunitswemo n’ibibazo byabarenze ntibabashe no kubona ababafasha mu bujyanama bw’imitekerereze.
16:24- Teta Maureen ufite nimero 04 avuga ko yifuza kurwanya imirire mibi abinyijije mu gukangurira imiryango gukora uturimo tw’igikoni no gushishiakariza abahanga mu by’amafunguro kwigisha abanyarwanda gutegura indyo yuzuye.
17:32- Ishimwe Divine wize amateka, yabajijwe ku mpaka zimaze iminsi zigaruka ku nkwano ko hari abavuga ko ari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa ko yareze neza bityo ko n’abahungu barezwe neza bakwiye kujya bakobwa.
Uyu mwari avuga ko inkwano ari umuco bityo ko idakwiye gufatwa nk’ikiguzi cy’umukobwa kandi ko nta muhungu ukwiye gukobwa kuko abanyarwanda baba batandukiriye ku muco w’abakurambere babo.
18:50- Naomie Nishimwe ufite nimero 26 yabajijwe akamaro ka Sports avuga ko imyitozo ngororamubiri ari urukingo rw’indwara ndetse ikarinda umuntu gusaza imburagihe.
Uyu mukobwa afite umushinga wo gufasha urubyiruko ruri mu bwigunge kuko biri no muri bimwe mu bituma muri iki gihe hari abakiri bato bagwa mu bikorwa bibi nko kwiyahura no gukoresha ibiyobyabwenge.
Avuga ko uyu mushinga we yazawushyira mu bikorwa abinyujije mu biganiro yajya atambutsa mu bigo by’amashuri no ku bitangazamakuru.
Uyu mukobwa yashimwe na Miss Jolly ibintu bitari bimenyerewe, amubwira ko asa neza ku mubiri ndetse ko ubwiza bwe buri no mu mutwe.
19:17- Umulisa Rose Mary ufite nimero ya nyuma 31, imbere y’abagize akanama Nkemurampaka avuze umwirondoro kugeza ku bisekuru bitandukanye.
Avuga ko aramutse abaye Nyampinda w’u Rwanda yarwanya imirire mibi mu bana abinyujije mu gushishikariza abagore kwivana mu bukene ariko mu mishinga bakora bakajya bahabwa n’amasomo yo gutegura indyo yuzuye.
19:24- Abakobwa bose uko ari 31 bamaze kunyura imbere y’abagize akanama Nkemurampaka.
Abakemurampaka bahise bajya kwiherera ngo batoranye abagomba guhagararira Umujyi wa Kigali bakazahura na bagenzi babo bavuye mu ntara enye.
19:51- Abagize akanama Nkemurampaka bagarutse mu cyumba kiri kuberamo iki gikorwa kugira ngo hatangazwe abagize amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro.
19:56- Abakobwa bose uko ari 31 bagarutse muri Salle kugira ngo hatangazwe abakomeza.











































Photos © Miss Rwanda
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
Sha aba bana bose ni beza.Ikibazo nuko ejo bose bazaba abakecuru ntihagire uwongera kubareba.Ubuzima bwacu burababaje cyane.Ni bake cyane barenza imyaka 70 muli Africa.Abazungu nabo ni bake barenza 80.Uzi ko hari abantu bajya bibaza ku buzima,maze babura igisubizo bagahitamo kwiyahura?Abandi nabo bakajyana ibibazo byabo mu madini,bibwira ko ariho bazakura igisubizo.Ndetse bamwe bakavuga ko imana izabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Hariho n’abandi bahitamo kwishakira ibyisi bagakira cyane,bakumva ko ariwo muti w’ibibazo isi ifite.
26;30; 28 ku bwiza ni abo ,ariko uwa mbere ni 26 muri bose