Fri. Sep 20th, 2024

Umwe mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo warangiye Rayon Sports ibonye amanota atatu itsinze Espoir 3-0, bituma igabanya ikinyuranyo cy’amanota hagati yayo na mukeba wayo APR FC ubu hasigayemo amanota ane kuko iyi kipe y’ingabo yo yanganyije na Etinncelles 1-1.

Rayon Sports yarushaga Espoir

Rayon Sports yakiriye uyu mukino ntiyari ifite umunyezamu wa mbere wayo Kimenyi Yves ufite imvune ndetse na myugariro w’iburyo, Iradukunda Eric Radu ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi i Huye mu kwezi k’Ugushyingo 2019, warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.

Ibitego bya Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert bihesheje insinzi Rayon Sports y’ibitego 3-0 imbere ya Espoir FC bifasha iyi kipe gukomeza guhatanira igikombe.

Rayon Sports nk’ikipe nkuru yatangiye isatira biza kuyihira ibona igitego cya mbere ku munota wa 2’ cyatsinzwe na Yannick Bizimana.

Rayon Sports yarushaga Espoir mu kibuga hagati, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 21’ gitsinzwe na Bizimana Yannick kiba icya kabiri atsindiye Rayon Sports muri uyu mukino nyuma y’umupira yari ahawe na Ciza Hussein.

Umukino wahise uhagarara kuko ubwo batsindaga iki gitego bagonze umuzamu agira ikibazo ahita anasimburwa, umukino wongeye gusubukurwa ku munota wa 33. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere 2-0 bwa Espoir FC.

Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo yongera umubare w’ibitego maze ku munota wa 87, Mugisha Gilbert atsinda igitego cya 3 ku ishoti rikomeye ry’imoso yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Umukino waje kurangira Rayon Sports ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Espoir FC 3-0.

Mu mikino 17 imaze guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo ikenda (9), Espoir FC itsinda itatu mu gihe zanganyije inshuro eshanu.

Mu y’indi mikino y’umunsi wa 18 yabaye, ejo Bugesera FC yanganyije na AS Kigali 0-0, uyu munsi APR FC yanganyije na Etincelles 1-1, Marines yanganyije na Heroes 0-0.

Shampiyona izamokomeza ejo Sunrise yakira Kiyovu Sports, Gasogi United yakire AS Muhanga, Musanze yakire Mukura VS naho Gicumbi izakira Police FC.

Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports byayifashije gukomeje ku mwanya wa kabiri igabanya ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na APR FC ava kuri atandatu aba ane, ubu ifite amanota 38, APR FC ya mbere ifite 42, Police FC ikagira 34 mu gihe Mukura VS ifite 28.

Iyi kipe yakinanye ishyaka
Umunyezamu wa Espoir FC yagize ikibazo bituma umupira uhagarara gato
Yannick yatsinzemo bibiri

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *