Fri. Sep 20th, 2024

Dr Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC/Rwanda Academy of Language and Culture) yitabye Imana.

Dr Vuningoma James witabye Imana

Dr Vuningoma James wayobora Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kuva muri 2012, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yababajwe n’urupfu rw’uyu musaza wari umuyobozi wayo watabarutse.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashyize kuri twitter itangazo ry’akababaro ryo kubura nyakwigendera.

Igira iti “Inteko y’Ururimi n’Umuco ibabajwe no guhomba Umuyobozi mwiza wayiyoboye kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu kandi akaba yaramaze kugeza heza uru rwego ndetse n’iterambere ry’umuco n’ururimi muri rusange.”

Umuryango w’Inteko Nyarwarwanda y’Ururimi n’Umuco kandi uboneraho kwifuriza nyakwigendera “Kugira iruhuko ridashira.”

Yakoze inshingano zitandukanye mu nzego zinyuranye zirimo iz’Uburezi nko kuba yarabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru rya Kigali ry’Uburezi (KIE) ubu ryabaye Ishami ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda.

Azwi cyane mu bikorwa byo kubungabunga Umuco n’ururimi kuko yari n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko ibifite mu Nshingano.

Mu biganiro bye byinshi yakundaga kugaruka cyane ku ndangagaciro na Kirazira bikwiye umunyarwanda.

UMUSEKE.RW

By admin

9 thoughts on “Dr Vuningoma James wayoboraga Inteko y’Ururimi n’Umuco yapfuye”
  1. Ndababaye cyane.Uyu mugabo twamukundaga kubera ukuntu yabanaga neza n’abantu.Yatubereye umwarimu mwiza muli KIE.Abanyeshuli twese twaramukundaga.Agendeye kimwe na Pie Mugabo.
    Gusa ntabwo njya nemera ko upfuye aba yitabye Imana.Tuge tuvuga ko upfuye tuba tutazi aho agiye kubera ko ntawapfuye ngo agaruke.Icyo nemera kandi kivugwa muli bibiliya nuko abantu bapfuye bumvira imana bazazuka ku munsi wa nyuma.Ibyo rwose biranditse kandi Yezu niwe wabyivugiye.N’uyu mugabo ashobora kuzazuka.

    1. Uwapfuye agumana natwe, uretse umubiri uba utakigaragara naho ubundi turahorana n’ibyo dukora aba abyumva abireba. Ntuzigere wumva ko uwapfuye aba yagiye burundu, hari n’abagaruka mu wundi mubiri.

      1. @ LUKA,hanyuma se disi niba uwapfuye ahorana nawe,kuki iyo bene wanyu bapfuye urira?Kuki ujya gutanga itangazo kuli Radio ko bitabye Imana?Ibyo uvuga ni uburyarya.

        1. @ kayumba john, Sinjya ndira mu bihe nk’ibi kandi n’abanjye bazi ko batagomba kurira umunsi nanjye nagiye.

    2. Erega ntimukite ku mvugo ikoreshwa cyane. Wowe se wemezwa n’iki ko abapfuye bumvira Imana bazazuka? Si uko wabisomye mu gitabo cyaje cyidusanga ino iwacu? Kwitaba Imana ni imvugo Abanyarwanda bakoresheje kuva kera na kare n’iyo myemerere mufite uyu munsi itaraza. Bemeraga ko umuntu yazaga ku isi azanywe n’Imana, yayivaho akaba yitabye Imana ikamwohereza ahandi ishaka (cg akwiriye aho kujya). Rero icyihishe inyuma y’iyo mvugo ni uko Abanyarwanda twemera ko tuza ku isi tuhazanywe n’Imana, tukanahava bigenwe nayo. Twemera ko Abanyarwanda turi “Bene Imana, niyo itugenera Byose”. Kwitaba Imana (bya Kinyarwanda) ntaho bihuriye no kusanga mu ijuru. Murakoze.

      1. @ Wowe witwa NIBYO,nawe uratubeshye kabisa.Ngo upfuye aba “yitabye imana bya Kinyarwanda”?? Wikibeshya,ntabwo ari Abanyarwanda bahimbye iryo jambo “kwitaba Imana”.
        Cultures nyinshi kandi mu bihugu byinshi,bibwira ko upfuye aba agiye ahandi hantu,abemera Imana bakavuga ko Roho iba igiye mu ijuru.Ariko iyo Roho nta muntu wayibonye.
        Ni umugereki witwaga Platon wavuze ko mu mubiri wacu habamo ikintu yise Roho idapfa.Ariko nta gihamya yigeze atanga yuko ibaho.Ndetse na SCIENCE ntabwo ivuga iyo ROHO.Nange nkeka ko iyo Roho itabaho.Ni impimbano.Iyo dupfuye turabora bikarangira.Aho nshidikanya ni umuzuko bavuga.

        1. Karekezi we,wishidikanya ko abapfuye bumvira Imana bazazuka.Ni iki kiruhije hagati yo kurema umuntu no kumuzura?Iyaturemye niyo izatuzura.Hagati aho ntabwo tuba twitabye Imana ahubwo tuba turi mu gitaka.Uko niko kuri konyine.Ibindi ni ikinyoma.

          1. @Zigira, byose bihakane, kuko wikwemera kimwe ngo uhakane ikindi. Niba Imana izakuzura se yagushyize mu gitaka, igitaka ni akabati, ni memoire ya computer…kuki ikubika kandi uzayisanga?Umunsi w’izuka ni celebration ya nyuma, ibintu byose byujujwe: abantu tuva ku Mana, tukanayisanga. Ku rundi ruhande, abatava ku Mana, barorere no kuyitaba! Apana uruvangavange!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *