Sun. Nov 24th, 2024

Guhera mu  mpera z’Icyumweru gishize, mu Bushinwa mu migi ya Wuhan, Shenzhen na Beijing (Umurwa mukuru) hagaragaye Virus kugeza ubu ‘abahanga batarasobanukirwa neza’. Iri mu bwoko bw’izo bita coronavirus zikunda kwibasira inyamaswa.

Mu Bushinwa, Koreya y’epfo, Thailand hagaragaye virus idasanzwe

Kugeza ubu bivugwa ko imaze gufata abantu 200 kandi batatu muri bo barapfuye.

Ikindi kivugwa ni uko iriya virus yamaze kugaragara mu Buyapani, Thailand na Korea y’Epfo. Batatu mu bo yishe baziraga ibibazo byo kudashobora guhumeka.

Abahanga bavuga ko bimwe mu bimenyetso by’iriya virus ari uguhumeka nabi, umuntu akababara. Kugeza ubu ariko ngo nta kintu kinini barayimenyaho.

Hari abashakashatsi bo mu Bwongereza bavuga ko umubare w’abafashwe n’iriya virus ari munini cyane kuruta uko abategetsi b’i Beijing babivuga. Ngo bagera ku bantu 1700.

Ubushinwa bwiyemeje gutangira ibarura ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza abo yafashe, cyane cyane muri ibi bihe birangiza umwaka w’Abashinwa aho abaturage baba basura abavandimwe babo bishimira impera z’umwaka.

Umwaka w’Abashinwa uteganywa na kalindari yabo igena amataliki ishingiye ku miterere y’imuri zo mu kirere, izuba rikaba ikita rusange cyazo.

 

Ni bande bafashwe n’iriya virus?

Abategetsi bo mu mugi wa Wuhan bemeza ko abamaze kwandura iriya virus ari 136. Muri aba bantu ngo batatu barapfuye.

Hari amakuru avuga ko abo imaze gufata bose hamwe bagera kuri 200 kandi kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa 19, Mutarama 2020, abantu 170 muri bariya bafashwe barimo bitabwaho mu bitaro abandi ikenda muri bo bamerewe nabi.

I Beijing ho ngo barimo barita ku barwayi babiri baherutse kuva muri Wuhan, bakaba bagaragaza ibimenyetso by’umusonga uterwa no guhumeka nabi.

Muri Shenzhen (umugi w’u Bushinwa ukorerwamo ikoranabuhanga kurusha indi) naho haherutse kuboneka umugabo w’imyaka 66 werekanaga ibimenyetso byo kubabara mu gatuza kandi ngo yari amaze igihe gito avuye gusura abuzukuru be i Wuhan.

Iriya Virus yageze no muri Thailand ifata yo abantu babiri, irambuka igera mu Buyapani ifata yo umuntu umwe kandi ngo aba bose bari bamaze igihe runaka bavuye gusura abavandimwe cyangwa inshuti muri uriya mugi wa Wuhan.

Muri Korea y’Epfo n’aho baherutse kubona umuntu ugaragaza ibimenyetso by’iriya virus kandi ngo ni umugore w’imyaka 35 ufite inkomoko mu Bushinwa mu mugi wa Wuhan.

 

Abaganga bavuga iki?…

Abagana bo muri Komisiyo y’igihugu y’u Bushinwa ishinzwe ubuzima bavuga ko kugeza ubu iriya virus ishobora kwirindwa no gukomwa mu nkokora ngo idakwirakwira henshi, ariko ngo ikibazo gihari ni uko hataramenyekana neza uko yandura.

Kugeza ubu bikekwa ko abayanduye bwa mbere bayandujwe n’inyamaswa ziba mu mazi.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, (OMS/WHO), rivuga ko bigaragara ko inyamaswa zishobora kuba ari zo zanduje abantu iriya virus.

Abahanga bagira abantu inama y’uko bagomba kwirinda gukorakora inyamaswa zaba izo mu rugo cyangwa amafi ahubwo bakazikoraho ari uko bambaye uturindantoki.

Basaba abantu kandi guteka inyama n’amagi bigashya neza kandi bakirinda gukorakorana n’abantu barwaye ibicurane n’inkorora.

Ibipimo byafashwe ku bantu bagaragayeho iriya ndwara byerekanye ko iri mu bwoko bw’izo bita coronaviruses.

Kugeza ubu virus zo mu bwoko bwa coronaviruses zizwi zari esheshatu, hakiyongeraho iriya zikaba zirindwi.

 BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Mu Bushinwa hadutse Virus y’amayobera, yageze mu Buyapani, Tailand…”
  1. Nkuko abahanga bavuga,izi Virus nshya zitabagaho kera ziterwa nuko ibihugu bifite inganda zikomeye zangije ikirere kubera imyotsi zohereza.Kuba ikirere cyarangiritse,nibyo bitera Ibiza turimo kubona: Ubushyuhe bukabije,Imvura nyinshi isenya amazu,Imiyaga ikomeye itarabagaho kera,hirya no hino ku isi,imiriro iteye ubwoba,etc…Muzi ukuntu muli Australia hari umuriro umaze amezi 5 barananiwe kuwuzimya kubera ubukana.Bamwe ntibatinya kuvuga ko ibi bintu bitujyana ku mperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *