Fri. Sep 20th, 2024

Umunya-Cameroon Mathurin Olivier Ovambe watoje amakipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na Mukura avuga ko agiye kugararuka gutoza mu Rwanda. Yirinze gutangaza ikipe azatoza kuko bitaremezwa Tariki ya 5 Nyakanga 2019 ni bwo Ovambe yageze mu Rwanda aje muri Rayon Sports mu igeragezwa.

Ovambe avuga ko ashobora kuzagaruka mu Rwanda gutoza ikipe ataramenya neza kugeza ubu

Yagombaga gutoza Rayon Sports mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup  mu igeragezwa byagaragara ko ashoboye agahabwa ko kuyitoza.

Yavuze ko hari  amakipe yo mu Rwanda bari kugirana ibiganiro bityo ko bigenze neza yazagaruka.

Abajijwe ikipe yo mu Rwanda ari kuganira nayo yavuze ko atubwira ko aganira n’amakipe menshi bityo ko haba hakiri kare kugira iyo atangaza.

Ati: “Ndabizi ikipe yanzanye Rayon Sports nta mutoza ifite hari n’andi adafite abatoza nka Gicumbi. Ntabwo navuga iyo turi kuvugana n’iyi cyangwa iriya  kuko bishobora kunyicira amasezerano gusa icyo navuga ndagaruka mu Rwanda vuba.”

Muri iki gihe yatozaga ikipe Bangor City FC yo mu Wales mu Bwongereza.

Yavuye mu Rwanda atoza Mukura VS mu mpera za 2019.

Ovambe yatoje Rayon Sports aviramo muri 1/4 akuwemo na KCCA imutsinze igitego 1-0. Icyo gihe Rayon Sports ntiyishimiye imyitwarire ye, iramusezerera, ikomezanya na Robertinho.

Olivier Ovambe Mathurin ufite  n’ubwenegihugu bw’Ububiligi, tariki ya 26 Nyakanga 2019, yasinyanye na Mukura VS amasezerano yo kuyitoza mu myaka ibiri asimbura Umurundi Haringingo Francis Christian wari werekeje muri Police FC.

Icyo gihe yayiheje igikombe cy’Agaciro atsinze kuri penaliti APR FC na Rayon Sports. Yanganyije imikino ibanza  ya shampiyona na Espoir FC ndetse na Sunrise FC ntibyashimisha ubuyobozi bwe bahitamo gutandukana.

Jean Paul MUGABE

 UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *