Sun. Nov 24th, 2024

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020, mu Mujyi wa Kigali hateraniye inteko rusange ya Rayon Sports, yize ku ngingo zitandukanye, inashyiraho ba Perezida babiri b’icyubahiro, ndetse n’Umunyamabanga usimbura Muhire Jean Paul wabaye Visi Perezida.

Muhire Jean Paul ni Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports

Inteko rusange yagombaga kwiga ku ngingo 5 zirimo Raporo y’ibikorwa kuva Nyakanga kugera ku wa 31 Ukuboza 2019, Raporo y’ikoreshwa ry’umutungo kuva Nyakanga kugera ku wa 31 Ukuboza 2019, kuvugurura amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere y’umuryango wa Rayon Sports, kuzuza inzego z’umuryango wa Rayon Sports, n’ishingwa rya sosiyete ya Rayon Sports.

Ku ngingo 5 zemejwe hiyongeraho gushyiraho ba Prezeida babiri b’icyubahiro ari bo; Dr. Rwagacongo Claude na Ntampaka Theogene, bakaba biyongera kuri Muvunyi Paul na Ruhamyambuga Paul, bazajya bagira inama Perezida Munyakazi Sadate wa Rayon Sport, ari na we ubu uyiyobora.

Hemejwe kandi Raporo y’imari n’umutungo.

Aha hagaragajwe amafaranga yabonetse mu mezi atandatu kuva Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate atorewe kuyiyobora, n’uburyo ayo mafaranga yakoreshejwe ariko ntihavuzwe ingano yayo.

Muhire Jean Paul yagizwe Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sprts kandi yari asanzwe ari we Umunyamabanga w’ikipe, inteko rusange yemeje ko Kelly Nshimyabarezi Ibrahim amusimbura ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports.

Ba Visi Perezida babiri ba Rayon Sports baheruka kwegura, ari bo; Twagirayezu Thadée na Muhirwa Prosper, inama y’inteko rusange yemeje Muhire Jean Paul nka Visi Perezida wa mbere,  na Furaha Jean Marie Vianney nka Visi Perezida wa kabiri, komite nyobozi ya Rayon Sports yari yabashyizeho.

Muri iyi nama y’inteko rusange kandi hemejwe ko abantu Rayon Sports ifitiye umwenda bashakirwa uburyo bagenda bishyurwa uko haboneka ubushozi.

Hemejwe gukora amavugurura mu mategeko azagenga Rayon Sports na Fan Clubs z’iyigize, akazakorerwa ubugororangingo na komisiyo yashyizweho.

Iyi komisiyo igizwe n’Abanyamategeko bazunganira Me. Zitoni barimo Me. Michel, Me. Hillard na Me. Bosco bakaba bazafatanya na Mugabo Justin.

Hemejwe umushinga wa Sosiyeti ya Rayon Sports izaha agaciro abafana ba Rayon Sports. Iyi sosiyete izatangira ifite agaciro ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, Rayon Sports nk’ikipe izaba ifite 30% imigabane ingana na 70% ihabwe abakunzi b’ikipe.

Imigabane izashyirwa ku isoko umwe uhagaze ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi ni inteko rusange ibaye bwa mbere kuva Munyakazi Sadate yatorerwa kuyobora Rayon Sports tariki 14 Nyakanga 2019.

Furaha Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports
Kelly ni we wemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports

Jean Paul MUAGABE
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Rayon Sports yemeje Sosiyete aho abafana bazagira 70%, yanashyizeho ba Visi Perezida”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *