Fri. Sep 20th, 2024

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Amb Solina Nyirahabimana taliki 20, Mutarama,2020 yabwiye abagize ihuriro ry’amadini agamije ubuzima bwiza Religious InterFaith Council on Health (RICH) ko abagabo bahohotera abagore babo baba basebya abandi batabikora. Ngo ni ibyo kwamaganwa.

Hari mu kiganiro cyari cyatumiwe mo inzego zifite aho zihurira n’amategeko, uburenganzira bwa muntu n’iterambere rye muri rusange.

Nyirahabimana yavuze ko guhohotera umugore ari ikintu abagabo bagombye kureka ahubwo bagafatanya n’abagore babo kurera abana. Avuga ko umugabo utandukira agahohotera umugorewe aba ahemuka, agatandukira indangagaciro ziranga umugabo nyawe.

Kuri we ngo umugabo nk’uwo ntabwo aba ari umugabo nyakuri.

Amb Nyirahabimana ati: “ Iyo urebye uko indangagaciro z’idini n’iz’umuryango nyarwanda zimeze, ubona ko iyo hari umugabo uhohoteye umugore we aba azishe kandi ibyo aba agomba kubigayirwa.”

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko n’abagore bahohotera abagabo babo nabo baba bagomba kubigayirwa.

Yasabye abanyamadini bari aho gukomeza gukorana n’inzego za Politiki kugira ngo  abana n’abagore barindwe ihohoterwa.

Yagaye kandi abantu badaha agaciro imirimo ikorwa n’abagore, avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko igera kuri 76% batayihemberwa.

Amb Solina Nyirahabimana yavuze kandi ko bibabaje kuba ibyaha by’ihohoterwa byose hamwe basanze ibingana na 13% bikorerwa abana bafite munsi y’imyaka irindwi.

Arikibishopi wa Kigali Mgr Antoine Kambanda uyobora ihuriro ry’amadini rigamije guteza imbere ubuzima bwiza(RICH) yavuze ko iyo abana bahohotewe byangiza ejo hazaza h’ibihugu.

Yabwiye itangazamakuru ko zimwe mu mpamvu zituma ihohoterwa rifata intera ndende ari uko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi iba muri 1994 ubuntu n’ubumuntu byagabanutse mu bantu bagatakaza indangagaciro.

Mgr Antoine Kambanda aha ikiganiro abanyamakuru

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Abagabo bahohotera abagore baba basebya bagenzi babo- Min Nyirahabimana”
  1. Dukwiye gukoma urusyo tugakoma n’ingasire. Abagore b’ubu nabo si shyashya, ntabwo boroshye rwose. Nitureke buri gihe kureba abagabo gusa nkaho aribo ba nyirabayazana bonyine. Ntabwo umugabo muzima yaba amerewe neza mu rugo rwe ngo atangire azane amahane muri urwo rugo. Burya buri kintu kigira imvano.

    Abagabo bahohotera abagore, n’abagore bahohotera abagabo bose bakwiye gufatwa kimwe. Ntabwo twakubaka sosiyete nyarwanda ku buryo bwa nyabwo mu gihe duhengamira ku ruhande rumwe. Kuva aho itegeko ryitwa ko ari iry’uburinganire ryaziye hateye indwara yo kubona ko umugabo ariwe buri gihe ukwiye kurebwa nk’uhohotera, nyamara sibyo.

  2. Ariko minisitiri w’uburinganire yumva icyo iyo minisiteri ishinzwe? Iyo avuga ibi wagira ngo ni ministeri yo kuregera abagore gusa,,, kdi ahubwo ari uguteza imbere ubwuzuzanye hagati yumugabo numugore mu iterambere nimibereho myiza yumuryango,none ati abagabo bahohotera abagore; nahose abagore bahohotera abagabo? Ubuse ndara muri annexe ntarubatse inzu cg ntari umugabo?umugore ntiyayirukanye? Jya ukoma impu zombi wa mubyeyi we…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *