Fri. Sep 20th, 2024

Minisitiri w’ubutabera muri Gambia ejo yatangaje ko uwahoze ayobora Gambia Yahya Jammeh nagaruka Banjul azafungwa. Abamushyigikiye bavuga ko nafungwa mu gihugu ‘hazameneka amaraso.’

Yahya Jammeh ngo nagaruka i Banjul azafungwa

Minisitiri Aboubacarr Tambadou avuga ko bikwiye ko ko Jammey akurikiranwa ku byaha yakoze ubwo yayobozaga igitugu Gambia.

Yahya Jammeh aherutse gutangaza ko azagaruka muri Gambia. Abayoboke b’ishyaka rye bavuga ko Polisi nimufunga hazameneka amaraso mu gihugu hose.

Jammeh asanzwe aba muri Equatorial Guinea aho yahungiye nyuma yo kotswa igitutu n’ingabo za Senegal yaranze kuva ku butegetsi ubwo yatsindwaga na Adama Borrow muri 2017.

Yayoboye Gambia imyaka 22 akaba yarashinjwaga kubangamira uburenganzira bwa muntu, kwica abatavuga rumwe nawe, no gufunga abantu bataburanye.

Guverinoma ya Gambia iyobowe na Aama Barrow iherutse gushyiraho komisiyo y’ukuri, ubwiyunge no gusana ibyangijwe, iyi ikaba igamije gukora iperereza ku byo Jammeh aregwa nyuma ikagezwa mu nkiko.

Ku rundi ruhande ariko Jammeh yanze gukorana n’iriya Komisiyo.

Minisitiri w’ubutabera muri Gambia  Tambadou   avuga ko ibyo Jammeh yakoze byasenye igihugu k’uburyo bizasaba byibura imyaka 20  kugira ngo gisubirane.

 

Gambia, igihugu gikomora izina ku mugezi

 Igihugu cya Gambia gisa n’ikiri mu nda ya Senegal  kuko ikizengurutse uretse akantu gato ka Gambia gakora ku Nyanja ya Atlantika. Ni cyo gihugu cy’Africa gito mu bindi bitari ibirwa. Umurwa mukuru wayo witwa Banjul, ariko ikagira n’indi mijyi ikomeye nka Serekunda na Brikama.

Amateka ya Gambia yerekana ko nayo yabaye igihugu cyakorewemo icuruzwa ry’abacakara cyane nk’uko byagenze kuri Senegal, Sierra Leone, Liberia n’ibindi.

Izina Gambia kirikomora ku mugezi wa Gambia uva mu gihugu rwagati ukisuka mu Nyanja ya Atlantika.

Gambia ifite ubuso bwa kilometero kare 10 689, ikaba ituwe n’abaturage barenga gato 1.857181 nk’uko ibarura ryo muri 2013 ribyerekana.

Ubukungu bwayo bushingiye ku buhinzi ngandurarugo ariko ifite n’ubuhinzi ngengabukungu kuko yohereza hanze ibihingwa nk’ubunyobwa, ndetse na cacao.

Ikora kandi ubucuruzi ikohereza hanze umusaruro urimo amabuye y’agaciro…byose ikabinyuza mu Nyanja ya Atlantika.

Muri 2011 umuturage wa Gambia yinjizaga $977 ku mwaka.

Ubuhinzi muri Gambia byinjiza 30% by’umusaruro mbumbe, ubworozi bukinjiza 5.3%, uburobyi bukinjiza 1.8% n’aho umusururo uturuka ku mashyamba ukinjiza 0.5%.

Inganda zinjiza 8% naho serivisi zikinjiza 58%.

Gambia igihugu gishushe nk’inzoka kikaba gikikijwe hafi ya cyose na Senegal

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Gambia: Abashyigikiye Yahya Jammeh bavuga ko ‘nafungwa hazameneka amaraso’”
  1. Ngo afungwa? kuberiki se abo yishe nibake bazahite bamumanika ahubwo cyangwa bamubohe bamurase urufaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *